Ivugururamategeko 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abisiraheli bahugurirwa gukurikiza Amategeko

1None rero Bisiraheli, mujye mwumvira amateka Imana yatanze n'ibyemezo yafashe. Ni cyo kizatuma mubaho mukigarurira igihugu Uhoraho Imana ya ba sokuruza azabaha.

2Ntimuzagire icyo mwongera cyangwa ngo mugabanye ku byo nabategetse, ahubwo muzajye mwitondera amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije.

3Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yarimbuye abantu bose bayobotse ikigirwamana Bāli y'i Pewori.

4Ariko mwebwe abayobotse Uhoraho Imana yanyu, na n'ubu mwese muracyariho.

5Nabamenyesheje amateka Uhoraho Imana yanjye yatanze n'ibyemezo yafashe, nk'uko yantegetse. Mujye mubikurikiza muri mu gihugu mugiye kwigarurira.

6Mujye mubyitondera mubikurikize, bizatuma abanyamahanga bababonamo ubwenge n'ubushishozi. Nibumva ayo mateka yose bazatangara bati: “Mbega ukuntu abo bantu bafite ubwenge n'ubushishozi! Ni ubwoko bukomeye!”

7Nta bundi bwoko nubwo bwaba bukomeye, bufite imana iri hafi nk'uko Uhoraho Imana yacu ahora hafi yacu iyo tumutakambiye.

8Nta bundi bwoko nubwo bwaba bukomeye, bwamenyeshejwe amateka n'ibyemezo bitunganye, byahwana n'aya Mategeko yose mbagejejeho uyu munsi.

9Icyakora muramenye ntimukibagirwe ibyo mwiboneye. Mujye muhora mubizirikana igihe cyose mukiriho. Muzabyigishe abana banyu n'abazukuru banyu.

10Muzababwire ibya wa munsi mwari muhagaze imbere y'Uhoraho Imana yanyu munsi y'umusozi wa Horebu. Uhoraho yari yambwiye ati: “Uzampamagarire Abisiraheli kugira ngo bumve Amategeko yanjye. Bityo bazamenya kunyubaha igihe cyose bazaba bakiriho, babyigishe n'abana babo.”

11Nuko mwegera uwo musozi muhagarara munsi yawo, wakagaho umuriro, ibirimi byawo bikagera ku ijuru kandi wari wuzuyeho umwotsi n'igicu kibuditse.

12Uhoraho abavugisha ari muri uwo muriro, ku buryo mwumvaga ijwi rye gusa ariko ntimumubone.

13Abatangariza Isezerano rye, abategeka kumvira Amategeko icumi yanditse ku bisate bibiri by'amabuye.

14Nanjye antegeka kubasobanurira amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, kugira ngo muzabikurikize nimumara kwigarurira kiriya gihugu.

Abisiraheli babuzwa gusenga ibigirwamana

15Igihe Uhoraho yabavugishirizaga kuri Horebu ari mu muriro, ntimwigeze mumubona. None rero muramenye,

16ntimuzahemuke ngo mwiremere amashusho asengwa y'uburyo bwose, yaba ishusho isa n'umugabo cyangwa n'umugore,

17yaba isa n'inyamaswa cyangwa n'itungo cyangwa n'igisiga cyangwa n'inyoni,

18yaba isa n'agasimba gakururuka cyangwa n'ifi.

19Ku byerekeye izuba n'ukwezi n'inyenyeri, cyangwa ibindi binyarumuri byo ku ijuru Uhoraho Imana yanyu yahaye amahanga yose yo ku isi, muzarwanye igishuko cyo kubiramya no kubiyoboka.

20Icyatumye Uhoraho abakura mu Misiri yari ibamereye nk'itanura rishongesha ibyuma, kwari ukugira ngo mumubere ubwoko bw'umwihariko nk'uko bimeze ubu.

21Mwatumye Uhoraho Imana yanyu andakarira, arahira ko ntazambuka Yorodani ngo ngere mu gihugu cyiza agiye kubaha ho gakondo.

22Bityo sinzambuka Yorodani, ahubwo nzagwa ino. Ariko mwebweho muzayambuka, mwigarurire kiriya gihugu cyiza.

23Muramenye ntimuzirengagize Isezerano Uhoraho Imana yanyu yagiranye namwe, ntimuziremere ishusho yose isengwa kuko yabibabujije.

24Koko rero Uhoraho Imana yanyu ni nk'umuriro ukongora, ni Imana ifuha!

25Nimumara igihe kirekire muri kiriya gihugu, hanyuma mukabyara mukagira n'abuzukuru, ntimuzahemuke ngo mwiremere amashusho yose asengwa. Byaba ari ishyano, bikarakaza Uhoraho Imana yanyu.

26Uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho umugabo ko nimubigenza mutyo, muzarimbuka bidatinze mushire muri kiriya gihugu mugiye kwigarurira. Ntimuzakirambamo, ahubwo muzatsembwa nta kabuza.

27Abake cyane bazacika ku icumu bo muri mwe, Uhoraho azabatatanyiriza mu mahanga.

28Nimugerayo muzayoboka ibigirwamana bitabona, bitumva, bitarya kandi bidahumurirwa, byabājwe n'abantu mu biti no mu mabuye.

29Icyakora no muri ayo mahanga nimushakashaka Uhoraho Imana yanyu n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose, muzamubona.

30Mu gihe kizaza ibyo byago byose nibibageraho, ni bwo muzagarukira Uhoraho Imana yanyu mumwumvire.

31Koko rero Uhoraho Imana yanyu ni Imana igira impuhwe! Ntabwo izabatererana cyangwa ngo ibarimbure, ntizibagirwa indahiro yarahiye ba sokuruza igihe yagiranaga na bo Isezerano.

Uhoraho wenyine ni we Mana

32Nimutekereze ibyabayeho kera mutaravuka uhereye igihe Imana yaremaga umuntu ikamutuza ku isi, mutekereze n'ibyabaye ku isi yose, murebe ko higeze habaho cyangwa havugwa ibitangaza nk'ibyo mwabonye.

33Uretse mwebwe se, hari ubundi bwoko bwigeze kumva Imana ivugira mu muriro bukabaho?

34Hari indi mana se yagerageje gukura ubwoko hagati y'ubundi kugira ngo ibugire ubwayo? Ariko mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, akoresheje ibyago n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'intambara n'ububasha bukomeye, n'imbaraga nyinshi n'ibiteye ubwoba cyane!

35Uhoraho yabiberekeye kugira ngo mumenye ko ari we Mana, kandi ko nta yindi mana ibaho.

36Mwumvise avugira mu ijuru kugira ngo abacyahe, naho ku isi mwumvise avugira muri wa muriro ugurumana yaberetse.

37Kubera urukundo yakunze ba sokuruza, mwebwe ababakomokaho yarabatoranyije abasanga mu Misiri, abakuzayo imbaraga nyinshi.

38Yirukanye amahanga akomeye yabarushaga imbaraga, kugira ngo abahe ibihugu byayo ho gakondo nk'uko bimeze ubu.

39Kuva uyu munsi rero, mumenye kandi muzirikane ko Uhoraho ari we Mana igenga ijuru n'isi. Nta yindi mana ibaho.

40Mujye mukurikiza amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, nk'uko mbibategetse uyu munsi. Bityo bizabagwa neza mwebwe n'abazabakomokaho, maze murambe mu gihugu Uhoraho Imana yanyu agiye kubaha burundu.

Imijyi y'ubuhungiro

41Musa amaze kuvuga ayo magambo, ahitamo imijyi itatu iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani.

42Iyo hagiraga umuntu wica undi atabigambiriye kandi adasanzwe amwanga, yashoboraga guhungira muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo batamwica.

43Abarubeni bahungiraga mu wa Beseri uri mu mirambi yo mu butayu, Abagadi bagahungira i Ramoti y'i Gileyadi, naho Abamanase bagahungira i Golani yo muri Bashani.

Musa asubira mu Mategeko iburasirazuba bwa Yorodani

44Aya ni yo mategeko Musa yashyikirije Abisiraheli.

45Ibi ni byo Imana yategetse n'amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, nk'uko Musa yabibwiye Abisiraheli bamaze kuva mu Misiri.

46Musa yabibabwiriye iburasirazuba bwa Yorodani, mu kibaya giteganye n'i Beti-Pewori, mu gihugu cyari icya Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni. Musa n'Abisiraheli bamutsinze bamaze kuva mu Misiri,

47bigarurira igihugu cye n'icya Ogi umwami wa Bashani. Abo bami bombi b'Abamori bari batuye iburasirazuba bwa Yorodani.

48Ibihugu byabo byaheraga ku mujyi wa Aroweri, iri haruguru y'akabande ka Arunoni, bikagera ku musozi wa Siriyoni ari wo Herumoni.

49Byafataga n'uburasirazuba bwose bw'ikibaya cya Yorodani, kugera ku ruhande rw'Ikiyaga cy'Umunyu ruri munsi y'umusozi wa Pisiga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help