1Ubuhanga bwisanzura ku isi hose,
buyoborana urugwiro ibiriho byose.
Ubuhanga bwabereye Salomo umugore usumba bose2Narabukunze ndabushakashaka kuva nkiri muto,
nabukundiye uburanga bwabwo,
nifuje ko bwambera umugore.
3Ikuzo ryabwo rigaragaza inkomoko yabwo nziza,
koko bubana n'Imana Umutegetsi w'ibyaremwe byose.
4Ubuhanga bumenya amabanga y'Imana,
ni bwo bwerekana ibikorwa byayo.
5Niba ubukungu ari ikintu cyifuzwa mu buzima,
ni iki cyasumba Ubuhanga ari bwo nkomoko ya byose?
6Niba ubwenge bushobora kugira icyo bukora,
Ubuhanga bwahanze ibiriho byose ntiburushijeho?
7Harya ngo ubutabera burakundwa?
Nyamara ni bwo nkomoko y'imigenzo myiza yose,
bwigisha kumenya kwifata n'ubwitonzi,
bwigisha ubutabera n'ubutwari,
bwigisha n'ikindi cyose cyagirira abantu akamaro mu buzima.
8Mbese mwifuza kumenya ibintu n'ibindi?
Ubuhanga bumenya ibyahise n'ibizaza mbere yuko biba,
buzi gusobanura amagambo akomeye n'imigani,
busobanura ibimenyetso n'ibitangaza,
bumenya uko amateka n'ibihe bikurikirana.
Ubuhanga ni ngombwa9Niyemeje kubana na bwo mu mibereho yanjye,
nari nzi neza ko buzambera umujyanama nyakuri,
nari nzi neza ko buzankomeza mu mubabaro no mu kaga.
10Nibwiraga ko buzampesha ikuzo muri rubanda,
nibwiraga ko nzubahwa n'abasheshe akanguhe nubwo nari nkiri muto.
11Ninca imanza zitabera bazambonamo ubushishozi,
abatware bazantangarira.
12Ninceceka bazantegereza,
nimvuga bazantega amatwi,
nintinda mu magambo ntibazandambirwa,
bazifata ku munwa batangare!
13Ubuhanga buzandinda gupfa buheriheri,
ab'igihe kizaza nzabasigira urwibutso ruhoraho.
14Nzategeka ibihugu maze amahanga anyoboke,
15abategetsi bakomeye nibumva izina ryanjye bazakangarana,
nzagirira neza abantu banjye kandi mbe intwari ku rugamba.
16Nintabaruka nzaruhukira iruhande rw'Ubuhanga,
koko gushyikirana na bwo ntibigwa nabi,
kubana na bwo ntibitera ishavu,
ahubwo bitera umunezero n'ibyishimo.
Salomo asaba Ubuhanga17Nabitekereje mbikuye ku mutima,
nasanze kubona Ubuhanga birinda urupfu.
18Kubukunda bitanga umunezero uhamye,
ibikorwa byabwo birimo ubukungu budashira.
Kubana na bwo bitanga ubushishozi,
abashyikirana na bwo baba ibirangirire.
Ni yo mpamvu nabushakashakiye hirya no hino,
nashatse ko bumbera umufasha.
19Koko nari umwana umeze neza,
nari narahawe umutima mwiza,
20byongeye kandi navukanye umubiri utanduye.
21Nyamara nari nzi ko ntashobora kugira Ubuhanga ntabuhawe n'Imana,
kumenya uwo mbukesha na byo byari ubushishozi,
nambaje Nyagasani mbikuye ku mutima,
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.