1Robowamu ajya i Shekemu kuko ari ho imiryango y'Abisiraheli bose yari yaje kumwimikira.
2Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari mu Misiri aho yari yarahungiye Umwami Salomo. Yumvise bavuga iby'ikoraniro ry'i Shekemu ava mu Misiri aratahuka.
3Abisiraheli batuma kuri Yerobowamu maze araza aherekeza ikoraniro ryose. Basanga Robowamu baramubwira bati:
4“So yatwikoreje imitwaro iremereye. Wowe rero nuyitworohereza ukatworohereza n'imirimo y'agahato yadukoresheje, tuzagukorera.”
5Robowamu arababwira ati: “Nimugende muzagaruke nyuma y'iminsi itatu.” Nuko barataha.
6Umwami Robowamu agisha inama abantu b'inararibonye bakoranaga na se Salomo, arababaza ati: “Bariya bantu nabasubiza iki?”
7Baramusubiza bati: “Nugaragariza aba bantu ko wiyemeje kubakorera, ukabanezeza ukabasubiza neza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.”
8Nyamara Robowamu ntiyita ku nama inararibonye zamuhaye, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye bari bamushagaye.
9Arababaza ati: “Bariya bantu bansaba ngo mborohereze imitwaro data yabikoreje nabasubiza iki?”
10Abo basore babyirukanye baramubwira bati: “Abo bantu binubira ko so yabagize inkoreragahato, nyamara baragusaba ngo uzaborohereze. Uzabasubize uti: ‘Ubukana bwanjye ni bwinshi kuruta ubwa data.
11Data yabikoreje imitwaro iremereye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.’ ”
12Ku munsi wa gatatu Yerobowamu n'abantu be bose, basubira kwa Robowamu nk'uko yari yarabibasezeranyije.
13Nuko Robowamu abasubizanya inabi nyinshi, ntiyita ku nama abantu b'inararibonye bari bamugiriye,
14ahubwo abasubiza akurikije inama yahawe n'abasore ati: “Data yabikoreje imitwaro iremereye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.”
15Robowamu arinangira ntiyita ku byo abo bantu bamubwiye. Uhoraho ni we washatse ko biba bityo, kugira ngo asohoze ibyo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, atumye Ahiya w'i Shilo.
Ubwami bwigabanyamo kabiri: Robowamu umwami w'u Buyuda(1 Bami 12.16-25)16Abisiraheli bo mu majyaruguru babonye ko umwami atabumvise, baramusubiza bati: “Duhuriye he n'abakomoka kuri Dawidi? Mbese hari isano dufitanye n'abakomoka kuri Yese? Abisiraheli buri wese nasubire iwe, naho wowe mwene Dawidi menya iby'iwanyu.” Bityo bagomera Robowamu barigendera.
17Abisiraheli bari batuye mu mijyi y'u Buyuda, ni bo bonyine bemeye gutegekwa na Robowamu.
18Nuko Umwami Robowamu atuma Adoniramu wakoreshaga imirimo y'agahato ku Bisiraheli bo mu majyaruguru, maze bamwicisha amabuye. Umwami abyumvise ahita yurira mu igare rye ahungira i Yeruzalemu.
19Guhera ubwo imiryango y'Abisiraheli bo mu majyaruguru, igomera abami bakomoka kuri Dawidi kugeza na n'ubu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.