Yeremiya 9 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ubwoko burangwa n'ikinyoma

1“Iyaba nari mfite icumbi mu butayu,

nahungishirizayo abantu banjye.

Koko rero bose ni abasambanyi n'abagambanyi.”

2Uhoraho aravuga ati:

“Bahora biteguye kubeshya,

ukuri ntikwitabwaho,

ikinyoma cyahawe intebe mu gihugu.

Abantu banjye ntibahwema gukora ibibi,

abantu banjye ntibamenya.

3Nimwirinde incuti zanyu,

ntimukiringire abavandimwe banyu.

Koko rero buri muvandimwe ni umubeshyi,

buri ncuti irasebanya.

4Buri wese aryarya mugenzi we,

nta n'umwe uvuga ukuri.

Bimenyereje kuvuga ibinyoma,

batsimbaraye ku bibi,

banze kungarukira.

5Barangwa n'urugomo n'ibinyoma,

naho jyewe ntibashaka kumenya.”

6Ni cyo gituma Uhoraho Nyiringabo avuga ati:

“Nzabashongesha nk'ubutare mbagerageze.

Abantu banjye bakoze ibibi nabakorera kindi ki?

7Ururimi rwabo ni nk'umwambi wica,

bahora bavuga ibinyoma.

Buri wese avugisha mugenzi we neza,

nyamara agambiriye kumugusha mu mutego.

8None se sinari nkwiye kubibahanira?

Mbese sinari nkwiye kwihimura ubwoko bumeze butyo?”

Igihe cyo kurira no kuboroga

9Yeremiya aravuga ati:

“Nzarira mboroge kubera imisozi,

nzaboroga kubera inzuri zabaye ubutayu.

Koko zabaye ikidaturwa, nta muntu ukihakoza n'ikirenge,

nta matungo akiharangwa,

inyoni n'inyamaswa byarahunze.”

10Uhoraho aravuga ati:

“Yeruzalemu nzayihindura amatongo,

nzayihindura isenga rya za nyiramuhari,

imijyi y'u Buyuda nzayihindura ikidaturwa,

nta muntu uzayirangwamo.”

11Yeremiya arabaza ati:

“Uhoraho, kuki iki gihugu cyabaye amatongo?

Kuki cyahindutse ikidaturwa?

Kuki nta muntu ukikirangwamo?

Ni nde munyabwenge bihagije wabimenya?

Ni nde wabisobanuriwe wabibwira abandi?”

12Uhoraho aramusubiza ati: “Byatewe n'uko baretse Amategeko nabahaye. Banze kunyumvira ntibakora ibyo mbabwiye,

13ahubwo barinangiye baramya za Bāli nk'uko babyigishijwe na ba sekuruza.

14None rero nimwumve icyo jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli nzakora: aba bantu nzabagaburira ibyokurya birura kandi mbuhire amazi arimo uburozi.

15Nzabatatanyiriza mu mahanga batigeze bamenya, bo ubwabo cyangwa ba sekuruza. Nzabateza abo kubicisha inkota kugeza ubwo nzabatsembaho.”

Abantu b'i Yeruzalemu batakambira uwabafasha

16Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Nimubaririze, muhamagare abagore bazi kuganya,

nimuhamagare abagore bazi kuririra abapfuye.”

17Abantu na bo baravuga bati:

“Nimubabwire batebuke baduterere indirimbo z'icyunamo,

nibaririmbe kugeza ubwo amaso yacu abungamo amarira,

nibaririmbe kugeza ubwo amarira atemba.”

18Yeremiya aravuga ati:

“Nimwumve imiborogo iturutse i Siyoni,

turarimbutse dukozwe n'isoni!

Dukwiriye kuva muri iki gihugu,

dore ingo zacu zirashenywe.

19Mwa bagore mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho,

nimutege amatwi mwumve icyo ababwira.

Nimwigishe abakobwa banyu kuganya,

nimwigishe incuti zanyu indirimbo z'icyunamo.

20Dore urupfu rwinjiriye mu madirishya yacu,

rwinjiye mu mazu yacu meza.

Abana rwabatsinze mu mayira,

abasore rubatsinze mu mihanda migari.

21Intumbi zandagaye ahantu hose,

zimeze nk'ibishingwe birunze mu murima,

zimeze nk'imiba irambitse inyuma y'umusaruzi, itagira uyiraruza.”

Kumenya Uhoraho ni byo bwenge

22Uhoraho aravuze ati:

“Umunyabwenge ntakirate ubwenge bwe,

umunyambaraga ntakirate imbaraga ze,

umukire ntakirate ubukire bwe.

23Ushaka kwirata yirate ko anzi kandi asobanukiwe ko ndi Uhoraho.

Niyirate ko urukundo rwanjye ruhoraho,

niyirate ko nkorana ubutabera n'ubutungane ku isi.

Koko rero ibyo ni byo nishimira.”

24Uhoraho aravuga ati: “Igihe kiri hafi ngahana abirata ko bimoje imisatsi.

25Nzahana Abanyamisiri n'Abayuda, n'Abedomu n'Abamoni, n'Abamowabu n'abantu batuye mu butayu bogosha ubwanwa bwo mu misaya. Koko rero aba bantu bose ndetse n'Abisiraheli ubwabo, ntibanyiyeguriye.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help