1Bavandimwe, ntimugasumbanye abantu kuko bitagendana no kwemera Umwami wacu Yezu Kristo Nyir'ikuzo.
2Tuvuge ko mu ikoraniro ryanyu haje umuntu wambaye impeta y'izahabu ku rutoki n'imyenda ibengerana, hakaza n'umukene wambaye ubushwambagara.
3Nuko mukita ku wambaye imyenda ibengerana mukamubwira muti: “Nimushyike aha hantu mwateguriwe.” Nuko mukabwira wa mukene muti: “Hagarara hariya!”, cyangwa muti: “Wowe icara aha hasi!”
4Mbese iyo mugize mutyo ntimuba musumbanyije abantu, mukaba mwigize abacamanza badashingiye ku butabera?
5Bavandimwe nkunda, mbabaze: mbese Imana ntiyatoranyije abakene bo ku isi ngo babe abakungu mu kuyizera, kugira ngo ibahe ubwami bwayo ho umunani yasezeranyije abayikunda?
6Nyamara mwebwe musuzugura abakene. Mbese ye, abakungu si bo babatwaza igitugu bakabakurubana mu nkiko?
7Ese si bo batuka rya zina ryiza mwitiriwe?
8Ahubwo muba mukoze neza iyo mukurikije Itegeko ry'ubwami bw'Imana, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
9Ariko niba musumbanya abantu muba mukora icyaha, noneho iryo tegeko rikabacira urubanza kuko mwaryishe.
10Umuntu ukurikiza Amategeko iyo agize rimwe ateshukaho, aba ameze nk'uyishe yose.
11Erega iyavuze iti: “Ntugasambane” ni na yo yavuze iti: “Ntukice.” None rero niba udasambana ariko ukica, uba wishe Amategeko.
12Mu byo muvuga no mu byo mukora, mujye mumera nk'abategereje gucirwa urubanza na ya Mategeko abohora abantu.
13Utagiriye abandi impuhwe azacirwa iteka nta mpuhwe. Nyamara uwagize impuhwe nta rubanza ruzamutsinda.
Kwizera Imana kugaragazwa n'ibikorwa byiza14Bavandimwe, umuntu byamumarira iki kuvuga ko yizera Imana niba ibikorwa bye bitabigaragaza? Mbese ukwizera nk'uko gushobora kumukiza?
15Tuvuge ko abavandimwe bambaye ubusa bakaba babuze ibibatunga
16umwe muri mwe akababwira ati: “Nimugende amahoro, mususuruke mushire inzara”, byabamarira iki mutagize icyo mubaha cyo kubabeshaho?
17Bityo ukwizera Imana iyo kuri konyine kutarangwa n'ibikorwa, kuba gupfuye.
18Ariko umuntu ashobora kuvuga ati: “Wowe wizera Imana, naho jye mfite ibikorwa.” Ngaho nyereka ukwizera kwawe kutagira ibikorwa, nanjye ndakoresha ibikorwa byanjye ngo nkwereke ko biva ku kwizera Imana.
19Mbese wizera Imana ukemera ko ari imwe rukumbi? Ibyo ni byiza. Erega n'ingabo za Satani ni ko zibyemera, ndetse zigahinda umushyitsi!
20Wa mupfu we, ese urashaka icyemezo cyerekana ko kwizera Imana kutazana ibikorwa kuba ari nta kamaro?
21Mbese sogokuruza Aburahamu si ibikorwa bye byatumye atunganira Imana, igihe yatangaga umuhungu we Izaki ho igitambo ku rutambiro?
22Urumva ko kwizera Imana kwe n'ibikorwa bye byagendanaga, kandi ukwizera kwe kujujwe n'ibikorwa.
23Kwari ukugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk'intungane”, maze yitwa incuti y'Imana.
24Murabona ko umuntu atagirwa intungane imbere y'Imana no kuyizera konyine, ahubwo anabiheshwa n'ibikorwa bye.
25Mbese Rahabu w'indaya we Imana ntiyamugize intungane bitewe n'ibikorwa bye, igihe yacumbikiraga ba batasi batumwe na Yozuwe akabacikisha abanyujije mu yindi nzira?
26Erega n'ubundi nk'uko umuntu udafite umwuka aba apfuye, ni na ko ukwizera Imana kutagira ibikorwa kuba gupfuye!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.