1Ariko wowe Mana yacu, ugira ubuntu ukaba n'indahemuka,
utinda kurakara kandi ibyo waremye byose ubitegekana impuhwe.
2Iyo twacumuye tugumya kuba abawe kuko tuzi ububasha bwawe,
nyamara ntituzacumura kuko tuzi ko turi abawe.
3Koko kukumenya ubwabyo ni ubutungane bwuzuye,
kumenya ububasha bwawe ni isōko yo kudapfa.
4Ntitwayobejwe n'ibikorwa bibi byahanzwe n'abantu,
ntitwayobejwe n'umurimo udafite agaciro w'abasīga amarangi,
ntitwayobejwe n'amashusho asize amabara anyuranye.
5Amashusho abyutsa irari ry'abapfapfa,
atuma bararikira ishusho itagira ubuzima.
6Abakora ayo mashusho bakayararikira kandi bakayasenga,
abo ni bo boramye mu bibi.
Ubupfapfa bw'abakora ibigirwamana7Umubumbyi ukāta ibumba afite umwete,
aribumbamo ibikoresho byo mu rugo,
muri iryo bumba kandi abumbamo ibikoresho by'ingirakamaro n'ibisanzwe.
Umubumbyi ubwe ni we ugena icyo buri kintu kizakora.
8Hanyuma uwo mubumbyi atangira umurimo udafite akamaro,
muri rya bumba abumbamo ikigirwamana kitagira shinge na rugero,
uwo muntu ubumba icyo kigirwamana yavuye mu gitaka,
azagisubiramo bidatinze, igihe azaba yambuwe ubugingo yatijwe.
9Uwo muntu ntatekereza ko ubuzima bwe ari bugufi,
ntajya atekereza ko azapfa nta kabuza,
arahiganwa n'abashongesha izahabu n'ifeza,
yigana abashongesha umuringa,
yirata ko abumba ibitagira shinge na rugero.
10Umutima we umeze nk'ivu,
icyizere cye kirushwa agaciro n'umukungugu,
imibereho ye isuzuguritse kurusha ibumba.
11Koko yasuzuguye Uwamuremye,
uwamuhumekeyemo umwuka w'ubuzima.
12Kuri we ubuzima bwacu ni nk'umukino,
imibereho yacu ni nk'isoko rigamije inyungu.
Uwo muntu abona ko ari ngombwa gushakira inyungu muri byose nubwo byaba bibi.
13Uwo mubumbyi ubumba ibigirwamana n'ibindi bikoresho bidakomeye,
arusha abandi kumenya ko acumura.
Ubupfapfa bw'Abanyamisiri bwo gusenga ibigirwamana14Nyamara Nyagasani, abo banzi bakandamije abantu bawe,
bose ni abapfapfa bikabije,
ibitekerezo byabo biri inyuma y'iby'abana bato.
15Ibigirwamana byose by'amahanga babyita imana,
bifite amaso ariko ntibibona,
bifite amazuru ariko ntibihumeka,
bifite amatwi ariko ntibyumva,
bifite intoki ariko ntibikabakaba,
bifite amaguru ariko ntibigenda.
16Koko byo ubwabyo byakozwe n'umuntu,
byabumbwe n'umuntu watijwe umwuka.
Nta muntu washobora kubumba imana isa nawe.
17Uwo mubumbyi ni umuntu uzapfa,
ibyo akora na byo biba bipfuye.
Aruta kure ibyo bigirwamana asenga,
koko we afite ubuzima ariko byo ntibyabwigeze.
18Abo bantu basenga ibikōko biteye ishozi,
ibikōko bigayitse kurusha ibindi.
19Iyo ubigereranyije n'izindi nyamaswa, usanga nta bwiza bifite,
Imana ntiyigeze ibishima,
nta n'umugisha yabihaye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.