Ukuvanwa mu Misri 24 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Isezerano rishyirwaho ikimenyetso

1Uhoraho abwira Musa ati: “Zamuka unsange wowe na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru mirongo irindwi b'Abisiraheli maze mundamye mukiri kure.

2Wowe wenyine ushobora kunyegera. Bagenzi bawe basigare aho, naho rubanda rwe kuzamuka umusozi.”

3Musa asanga abantu ababwira amagambo yose Uhoraho yavuze n'amategeko yatanze. Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Uhoraho yategetse byose tuzabikurikiza.”

4Musa yandika amagambo yose Uhoraho yari yamubwiye. Bukeye azinduka ajya kubaka urutambiro munsi y'umusozi wa Sinayi, ashinga n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganya umubare n'imiryango y'Abisiraheli.

5Ategeka abasore gutambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, batamba n'ibimasa ho ibitambo by'umusangiro.

6Amaraso yabyo Musa ayagabanyamo kabiri, amwe ayarekera mu nzabya, andi ayaminjagira ku rutambiro.

7Afata igitabo yari amaze kwandikamo Isezerano, agisomera abantu. Nuko baramubwira bati: “Ibyo Uhoraho yategetse byose tuzabikurikiza, tubishyire mu bikorwa.”

8Musa afata amaraso yo mu nzabya ayamisha ku bantu, arababwira ati: “Aya ni amaraso ahamya Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, nk'uko mumaze kuryumva.”

9Nuko Musa azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru mirongo irindwi b'Abisiraheli,

10babona Imana ya Isiraheli. Aho yari ihagaze hari hameze nk'ahashashwe ibuye rya safiro, ribengerana nk'ijuru ritagira ibicu.

11Abo bayobozi b'Abisiraheli barebye Imana ntiyagira icyo ibatwara, hanyuma bararya baranywa.

Musa amarana n'Uhoraho iminsi mirongo ine

12Uhoraho abwira Musa ati: “Zamuka unsange mu mpinga kandi uhagume. Nzaguha ibisate by'amabuye nanditseho Amategeko n'amabwiriza yo kwigisha Abisiraheli.”

13Musa azamuka ku musozi w'Imana aherekejwe n'umufasha we Yozuwe.

14Yasize abwiye abakuru b'Abisiraheli ati: “Nimudutegerereze hano kugeza igihe tuzagarukira, nihavuka ikibazo muzagishyikirize Aroni na Huri.”

15Musa akizamuka umusozi igicu kirawubundikira,

16ikuzo ry'Uhoraho riboneka kuri uwo musozi wa Sinayi rirahaguma, na cya gicu gikomeza kuwubundikira. Ku munsi wa karindwi Uhoraho ahamagarira Musa muri icyo gicu.

17Ku Bisiraheli, ikuzo ry'Uhoraho ryasaga nk'umuriro ugurumana mu mpinga y'uwo musozi.

18Musa agera mu mpinga atwikiriwe n'igicu, ahamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help