2 Abanyakorinti 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Pawulo yiregura ku Banyakorinti

1Jyewe Pawulo ndabinginga nkoresheje ubugwaneza no kugira neza bya Kristo. Bavuga ko iyo turi kumwe mba nk'intama, twaba tutari kumwe nkaba nk'intare.

2Ndabasaba nkomeje rero kugira ngo ninza iwanyu mutazantera gukara. Koko kandi sinzabura gukara, nimbonana na ba bandi bavuga ko tugenza nk'ab'isi.

3Nubwo turi abantu ntabwo turwana kimwe n'abantu b'isi.

4Intwaro turwanisha ntizacuzwe n'abantu ahubwo ni intwaro zikomeye twahawe n'Imana, zibasha gusenya ibigo ntamenwa. Zisenya impaka,

5zikanahirika inkuta ndende zose zashyiriweho gutambamira abantu ngo batamenya Imana. Bityo imigambi yose yo kugomera Kristo tukayinesha, maze ba nyirayo tukabamugandurira.

6Nuko rero ubwo muzaba mwumviye byimazeyo, twiteguye kuzahana uwanga kumvira uwo ari we wese.

7Mwebwe mufata ibintu mushingiye ku byo mureba gusa. Umuntu wese wiyumvamo ko ari uwa Kristo niyongere yibaze, amenye ko natwe turi Abakristo kimwe na we.

8Nyagasani yaduhaye ubushobozi bwo kubaka ubugingo bwanyu atari ubwo kubusenya. Ubanza ahari narakabije kwiratana ubwo bushobozi nyamara nta pfunwe binteye.

9Sinshaka ko mutekereza ko inzandiko mbandikira ari izo kubatera ubwoba.

10Nyamara hariho abavuga bati: “Inzandiko za Pawulo ni iz'igitsure, zirimo amagambo akaze. Nyamara iyo turi kumwe, usanga acishije make n'ibyo avuga ari ubusa.”

11Uvuga atyo wese ndagira ngo amenye neza ko ibyo tuvuze mu nzandiko tutari kumwe, nta ho bitandukaniye n'ibyo tuzakora tugeze iwanyu.

12Koko rero ntitwahangara kwireshyeshya cyangwa ngo twigereranye n'abo bantu biyogeza. Ni abapfu rwose kuko bishyiriraho igipimo bakacyigeraho, bigereranya ubwabo!

13Naho twebwe ntitwirata ngo turenze urugero. Ahubwo tugarukira ku rugero ari zo mbibi Imana yadushingiye, kandi namwe muri muri izo mbibi.

14Ubwo ari twe twabanje kubagezaho Ubutumwa bwiza bwa Kristo, turamutse tuje iwanyu ntituba turenze imbibi twahawe.

15Ntiturenga izo mbibi ngo twiratane umurimo wakozwe n'abandi. Ahubwo twiringiye ko muzakomeza gutera imbere mu kwizera Kristo, natwe umurimo dukora muri mwe ukarushaho kwiyongera, tutarenze izo mbibi.

16Nyuma ni bwo tuzageza Ubutumwa bwiza no mu bihugu biri hirya y'icyanyu. Na bwo ntituziratana umurimo tuzasanga warakozwe n'abandi aho Imana yabakebeye.

17Ibyanditswe biravuga ngo: “Ushaka kwirata yirate Nyagasani.”

18Uwiyogeza si we ushimwa, ahubwo hashimwa uwogezwa na Nyagasani.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help