Yakobo 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Indamutso

1Jyewe Yakobo umugaragu w'Imana n'Umwami wacu Yezu Kristo,

ndabaramukije ab'imiryango cumi n'ibiri batataniye mu mahanga.Ubwenge buzanwa no kwizera Imana

2Bavandimwe, igihe mugezweho n'ibigeragezo by'uburyo bwose mujye mubyishimira.

3Mumenye ko iyo ukwizera Imana kwanyu kugeragejwe bibatera kwihangana.

4Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako, kugira ngo mube indakemwa, mushyitse, nta cyo mubuze.

5Niba muri mwe hari ubuze ubwenge nasabe Imana ibumuhe, kuko iha bose itītangira kandi idacyurira umuntu.

6Ariko asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya yagereranywa n'umuhengeri wo mu kiyaga, umuyaga ukoza hirya no hino.

7Umuntu nk'uwo ntakībwire ko hari icyo Nyagasani yamuha,

8kuko ari nyamujyiryanino uhindagurika mu byo akora byose.

Ubukene n'ubukungu

9Umuvandimwe woroheje ajye yishimira ko Imana imushyira ejuru,

10n'umukungu na we ajye yishimira ko Imana imucisha bugufi, kuko iherezo azahita nk'ururabyo rwo ku gasozi.

11Izuba rirarasa maze ryakara rikumisha ibyatsi, indabyo zigahunguka n'ubwiza bwazo bukayoyoka. Uko ni ko umukungu azayoyokana n'ibyo ahirimbanamo.

Ibishuko n'ibigeragezo

12Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko Imana nibona ko atsinze izamuhemba ikamba ry'ubugingo yasezeranyije abayikunda.

13Igihe umuntu ashutswe ngo akore icyaha ntakavuge ati: “Imana ni yo inshutse”, kuko Imana idashukwa ngo ikore ibibi cyangwa na yo ngo igire uwo ishuka.

14Ahubwo umuntu wese ashukwa igihe irari rye bwite rimukuruye rikamugusha mu mutego,

15nyuma iryo rari rigatwita rikabyara icyaha, n'icyaha cyamara gukura kikabyara urupfu.

16Bavandimwe nkunda, ntimukayobe!

17Icyiza cyose umuntu agabiwe kimwe n'impano yose ihebuje ahawe, bikomoka mu ijuru ku Mana yaremye ibinyarumuri byo ku ijuru. Yo ntigira ubwo ihinduka cyangwa ngo itere umwijima nk'izuba igihe rirenze.

18Ni yo yiyemeje kutubyara ikoresheje Ijambo ry'ukuri, kugira ngo tuyiturwe ho umuganura w'ibyaremwe byose.

Gutega amatwi no gukora

19Bavandimwe nkunda, murazirikane ibi: buri muntu ajye yihutira gutega amatwi ariko atinde kuvuga, atinde no kurakara

20kuko umuntu urakaye adakora ibitunganiye Imana.

21Kubera ibyo rero mwitandukanye n'ibyanduza umutima byose, kimwe n'ubugizi bwa nabi bugwiriye, maze mwiyoroshye mwakire Ijambo Imana yateye mu mitima yanyu, kuko ari ryo ribasha kubakiza.

22Ntimukishuke ngo mupfe kumva Ijambo ry'Imana gusa, ahubwo mujye mukora icyo ribabwira,

23kuko uwumva iryo Jambo ntarikurikize, yagereranywa n'umuntu wirebera mu ndorerwamo,

24nyuma akagenda agahita yibagirwa uko asa.

25Ariko uhanga amaso ku Mategeko atagira amakemwa, ya yandi abohora abantu, akayizirikaho ntiyibagirwe ibyo yumvise, ahubwo agakora ibyo ayo Mategeko avuga, uwo azagira ihirwe mu byo akora byose.

26Umuntu wibwira ko ari umunyedini nyamara ntagenge ururimi rwe aba yishuka, kandi idini ye iba idafite akamaro.

27Idini itunganye kandi idafite inenge ndetse igashimwa n'Imana Data, ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi bari mu makuba, no kwirinda kwanduzwa n'imigenzereze y'ab'isi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help