Mwene Siraki 19 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Umukozi ukunda gusinda ntapfa akize,

umuntu usuzugura utuntu duto buhoro buhoro arakena.

2Kurarikira divayi n'abagore birindagiza abanyabwenge,

umugabo ucudika n'indaya ntaba agikorwa n'isoni.

3Uko kudakorwa n'isoni kwe kuzamukururira urupfu,

azaribwa n'inyo n'ibishorobwa.

Kwirinda kuvuga menshi

4Uwihutira kwiringira abantu aba ari umupfapfa,

iyo umuntu akoze icyaha aba yihemukiye ubwe.

5Uwishimira ikibi azahanwa,

6uwanga kuvuga menshi aba yirinze ikibi.

7Ujye wirinda kuzimurira abandi,

bityo nta cyo uzahomba.

8Ntukabwire incuti cyangwa umwanzi ibyo wumvise,

ntukabibabwire keretse niba byagutera gucumura.

9Nihagira ukumva uzimura azagusuzugura,

igihe nikigera azakwanga urunuka.

10Nugira icyo wumva uzakigire ibanga,

humura ibyo nta cyo bizagutwara.

11Iyo umupfapfa agerageje kugira ibanga biramubabaza,

bimutera ububabare nk'ubw'umugore uri ku nda.

12Kubika ibanga bimerera nabi umupfapfa,

bimubabaza nk'aho arashwe umwambi mu kibero.

Kwitondera amagambo wumvise

13Niba wumvise ikibi kivugwa kuri mugenzi wawe ujye ubanza umusobanuze,

koko birashoboka ko nta cyo yakoze,

niba kandi ari iby'ukuri ntazongera kugikora.

14Niwumva ko mugenzi wawe yazimuye ujye ubanza umusobanuze,

koko birashoboka ko nta cyo yavuze,

niba kandi ari iby'ukuri ntazongera kuzimura.

15Nugira ikibi wumva kuri mugenzi wawe ujye ubanza umusobanuze,

koko bishobora kuba ari ibinyoma,

ntukizere icyo abantu bavuze cyose.

16Hariho uteshuka mu magambo atabigambiriye,

ni nde ibyo bitigeze bibaho?

17Ujye ubanza usobanuze mugenzi wawe mbere yo kumucyaha,

bityo uzaba ukurikije itegeko ry'Usumbabyose.

Kumenya ubuhanga nyakuri

20Ubuhanga bwose ni ukubaha Uhoraho,

ubuhanga bwose bujyana no kubaha amategeko.

22Kumenya ikibi si bwo buhanga,

gukurikiza inama z'abanyabyaha si ko kumenya ubwenge.

23Hari ubwenge bukwiye kwamaganwa,

ubuze ubuhanga aba ari umupfapfa.

24Ni byiza ko umuntu yagira ubwenge buke akubaha Uhoraho,

uwo aruta ufite ubwenge bwinshi udakurikiza Amategeko.

25Hari abantu b'abanyabwenge cyane ariko bakariganya,

hari n'abakoresha ubuhemu kugira ngo baronke uburenganzira badakwiye.

26Hari abantu bagenda berekana ko bafite agahinda,

nyamara mu mutima wabo huzuye uburyarya.

27Bubika umutwe kandi bakica amatwi,

nyamara iyo utabatahuye bakugirira nabi.

28Iyo badafite ubushobozi bwo gukora ikibi ntibagikora,

nyamara iyo babonye umwanya baragikora.

29Indoro y'umuntu ni yo imuranga,

umunyabwenge na we umumenya mushyikiranye.

30Imyambarire y'umuntu, inseko ye n'imyitwarire ye,

ibyo bigaragaza uwo ari we.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help