Abanyefezi 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abana n'ababyeyi

1Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu kuko ari byo bikwiriye aba Nyagasani.

2“Ujye wubaha so na nyoko” – ni ryo tegeko rya mbere ririmo Isezerano –

3“bityo uzagubwa neza kandi urame ku isi.”

4Namwe babyeyi, ntimukarakaze abana banyu ahubwo mubarere neza, mubamenyereza kandi mubagezaho inyigisho za Nyagasani.

Inkoreragahato na ba shebuja

5Mwebwe nkoreragahato, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi mubikuye ku mutima nk'abakorera Kristo, mutinya kandi muhinda umushyitsi.

6Ntimugakorere ijisho nk'abashaka gushimisha abantu, ahubwo mukore uko Imana ishaka mubikuye ku mutima nk'abagaragu ba Kristo.

7Imirimo y'agahato mukoreshwa muyikorane umutima ukunze nk'abakorera Nyagasani, atari nk'abakorera abantu.

8Muzirikane ko icyiza cyose umuntu akora, yaba inkoreragahato cyangwa uwigenga, azagihemberwa na Nyagasani.

9Namwe bakoresha, mugirire mutyo abo mukoresha mureke kubashyiraho iterabwoba. Muzirikane ko ari mwe ari n'abo mukoresha, mufite Shobuja umwe uba mu ijuru, ufata abantu bose kimwe.

Intwaro z'umuyoboke wa Kristo

10Ahasigaye mushake amaboko kuri Nyagasani no ku bubasha bwe bukomeye.

11Mwitwaze intwaro z'Imana kugira ngo mubashe guhagarara kigabo, mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani

12kuko ibyo turwana na byo atari abantu, ahubwo ni ibinyabutware n'ibinyabushobozi, ni ibihangange bitegeka iyi si y'umwijima, ari byo za ngabo zigira nabi ziba “ahantu ho mu ijuru”.

13Ni cyo gituma mukwiye gufata intwaro zose z'Imana. Bityo igihe cy'iminsi mibi muzabashe guhangana na wa Mwanzi, maze byose birangiye mube muhagaze mudatsinzwe.

14Nuko rero nimuhagarare kigabo, mukenyeye ukuri mwambaye n'ikoti ry'icyuma rikingiriza igituza, ari ryo butungane.

15Naho mu birenge mube mwambaye inkweto, ari zo mwete wo gutangaza Ubutumwa bwiza bw'amahoro.

16Muhore mwitwaje ingabo ari yo kwizera Kristo, kugira ngo mubashe kuzimya ya myambi yose yaka umuriro iraswa na Sekibi.

17Mwambare ingofero y'icyuma ari yo gakiza, kandi mwitwaze inkota muhabwa na Mwuka ari yo Jambo ry'Imana.

18Byose mubikore musenga ku buryo bwose mwinginga Imana. Ibihe byose muyambaze muvugishwa na Mwuka. Mugumye kuba maso, mushishikarire gusabira intore z'Imana zose.

19Nanjye mujye munsabira kugira ngo uko mbumbuye umunwa, Imana impe amagambo akwiriye ngo menyeshe abantu ibanga ry'Ubutumwa bwiza nta mususu.

20No kuri iyi ngoyi ubwo Butumwa ni bwo mpagarariye. Munsabire kugira ngo mbuvuge nshize amanga, uko bikwiye.

Umwanzuro

21Tikiko umuvandimwe nkunda n'umugaragu w'indahemuka wa Nyagasani, azabagezaho amakuru yanjye yose ngo mumenye ibyo nkora.

22Ni na yo mpamvu muboherereje, kugira ngo mumenye uko tumerewe kandi abakomeze.

23Amahoro n'urukundo hamwe n'ukwizera, bikomoka ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristo, bibe ku bavandimwe bose.

24Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kugirira ubuntu abantu bose bamukunda urukundo rudatezuka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help