Mwene Siraki 37 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Incuti y'ukuri n'ingirwancuti(Sir 6.1-17)

1Umuntu wese aravuga ati: “Ndi incuti yawe”,

nyamara hari uba ari incuti ku izina gusa.

2Mbega ukuntu biteye agahinda gakomeye!

Biteye agahinda kubona incuti yawe iguhindukiye umwanzi!

3Kurarikira ikibi kwacu tubikomora kuki?

Icyo kibi cyakwije ibinyoma ku isi gikomoka he?

4Hari umuntu ukubera incuti igihe cy'umunezero,

nyamara amakuba yaza akakwigarika.

5Hari umuntu ufasha incuti ye agamije inyungu,

nyamara umwanzi yatera akirwanaho ubwe.

6Ntukibagirwe incuti magara,

nukungahara ntukayirengagize.

Umujyanama mwiza n'umubi

7Buri mujyanama ashimagiza inama ze,

nyamara hari utanga inama ashaka indonke.

8Ujye witondera ukugira inama,

ujye ubanza umenye icyo agambiriye.

Koko ashobora kuba yishakira inyungu ze bwite,

bityo akaba agambiriye kukuroha.

9Arakubwira ati: “Imigenzereze yawe ni myiza”,

nyamara arakwitarura ngo arebe uko bikugendekera.

10Ntukagishe inama umuntu utizeye,

imigambi yawe ntukayibwire umuntu ugufitiye ishyari.

11Ntukagishe inama umugore ku byerekeye mukeba we,

ntukagishe inama ikigwari ku byerekeye intambara,

ntukagishe inama umucuruzi ku byerekeye ubuguzi,

ntukagishe inama umuguzi ku byerekeye ubucuruzi,

ntukagishe inama umunyeshyari ku byerekeye inyiturano,

ntukagishe inama umunyabugugu ku byerekeye ubuntu,

ntukagishe inama umunebwe ku byerekeye umurimo,

ntukagishe inama umucancuro ku byerekeye irangira ry'umurimo,

ntukagishe inama umugaragu w'umunebwe ku byerekeye akazi gakomeye.

Ntukiringire inama z'abo bantu,

12ahubwo ujye wibanda ku muntu wubaha Imana,

umuntu uzwiho gukurikiza Amategeko yayo,

umuntu ukwitaho akababazwa n'ingorane zawe.

13Ujye utsimbarara ku migambi y'umutima wawe,

koko nta muntu wawurusha kukubera indahemuka.

14Umutimanama w'umuntu akenshi uramuburira,

uramuburira kuruta abarinzi barindwi bari ahirengeye.

15Ikiruta byose ujye usenga Usumbabyose,

ujye umusenga azakuyobora mu kuri.

Ubuhanga nyakuri n'ubw'ibinyoma

16Igikorwa cyose kibanza gutegurwa,

ujye ubanza utekereze mbere yo kugira icyo ukora.

17Ibitekerezo bituruka mu mutima,

ni wo shingiro ry'ibi bintu bine:

18ikibi n'icyiza, urupfu n'ubuzima,

ibyo byose kandi bitegekwa n'ururimi.

19Hari abantu b'abahanga mu guhugura abandi,

nyamara bo ubwabo ntibagire icyo bimarira.

20Umuntu uvuga menshi yangwa na benshi,

amaherezo bazamwima ibimutunga.

21Koko Uhoraho ntiyamugiriye ubuntu,

bityo nta buhanga aranganwa.

22Hari umuntu ugira ubwenge bukamugirira akamaro we ubwe,

abona ko amagambo ye akwiye kwizerwa.

23Umunyabwenge yigisha abantu be,

inyigisho ze bazibonamo ukuri.

24Umunyabwenge azashimagizwa,

abamubonye bose bamwita umuhire.

25Ubuzima bw'umuntu bumara igihe gito,

nyamara iminsi ya Isiraheli izahoraho.

26Umunyabwenge agirirwa icyizere n'abantu be,

izina rye ntirizibagirana.

Kutarenza urugero

27Mwana wanjye, mu mibereho yawe ntukarenze urugero,

ujye wirinda icyo ubona cyakugirira nabi.

28Koko ibintu byose si ko bishimwa na bose,

abantu kandi si ko babikunda byose.

29Ntukararikire ibinezeza byose,

ntukagire umururumba w'ibyokurya.

30Koko kurya byinshi bitera indwara,

kugwa ivutu bitera iseseme.

31Abantu benshi bishwe no kugwa ivutu,

umuntu ubyirinda ararama.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help