1Mu mwaka wa 172, Umwami Demeteriyo wa kabiri akoranya ingabo ze ajya mu gihugu cy'u Bumedi gushaka inkunga, kugira ngo arwanye Tirifoni.
2Arizase umwami w'u Buperesi n'u Bumedi amenye ko Demeteriyo yinjiye mu gihugu cye, yohereza umwe mu bagaba b'ingabo ze ngo bamufate mpiri.
3Uwo mugaba w'ingabo aragenda atsinda ingabo za Demeteriyo aramufata, amuzanira Arizase maze amushyira muri gereza.
4Igihugu cy'u Buyuda kigira umutekano mu minsi yose Simoni yari akiriho.
Igihugu cye yagishakiye ibyiza,
Abayahudi bashimaga ubutegetsi bwe,
bashimaga n'icyubahiro yari yarahawe.
5Yarushijeho kwamamara igihe afashe icyambu cy'i Yope,
yatumye Abayahudi bashobora kugera ku birwa byo mu Bugereki.
6Yāguye igihugu cye,
yashoboye kukibumbatira.
7Yabohoje imfungwa nyinshi z'intambara,
yigaruriye Gezeri na Betisuri,
yigaruriye n'ikigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu aragihumanura.
Nta muntu n'umwe wamuhangaraga.
8Abantu bahingaga imirima yabo mu mahoro,
imirima irarumbuka n'ibiti byo mu bibaya byera imbuto.
9Abasaza biyicariraga ku bibuga baganira ku bihe byiza byabayeho,
abasore na bo batewe ishema no kwambara imyambaro ya gisirikari.
10Simoni yahagije imijyi ibyokurya,
yayihaye intwaro zo kuyirinda.
Ubwamamare bwe bwageze ku mpera z'isi.
11Yagaruye amahoro mu gihugu,
Isiraheli isābwa n'ibyishimo.
12Umuntu wese azishyira yizane mu mizabibu n'imitini ye,
ntawe uzaba akimutera ubwoba.
13Ababarwanyaga bari baravuye mu gihugu,
abami b'abanyamahanga bari baratsinzwe.
14Simoni yagobotse abakene bo mu gihugu cye bose,
yubahirije Amategeko y'Imana,
yatsembye abagome n'abagizi ba nabi.
15Ingoro yayigaruriye icyubahiro cyayo,
yayigwijemo ibikoresho byeguriwe Imana.
Abayahudi bavugurura amasezerano bagiranye n'Abanyasiparita n'Abanyaroma16Abanyaroma n'Abanyasiparita bumvise ko Yonatani yapfuye, barababara cyane.
17Ariko Abanyasiparita bumvise ko Simoni umuvandimwe we yamusimbuye ku murimo w'ubutambyi bukuru, akigarurira igihugu n'imijyi yacyo,
18bamwoherereza ibaruwa yanditse ku bisate by'umuringa, kugira ngo bavugurure amasezerano y'ubucuti n'ubufatanye bagiranye n'abavandimwe be, Yuda na Yonatani.
19Nuko iyo ibaruwa isomerwa imbere y'ikoraniro i Yeruzalemu.
20Dore ibikubiye mu ibaruwa yoherejwe n'Abanyasiparita:
“Simoni Umutambyi mukuru, abakuru b'Abayahudi, abatambyi namwe Bayahudi mwese, twebwe abategetsi n'abaturage b'umujyi w'Abanyasiparita turabaramutsa.
21Intumwa mwatwoherereje zatumenyesheje ibyerekeye ubwamamare bwanyu n'icyubahiro mufite, kandi kuba baraje iwacu byaradushimishije.
22Ibyo batubwiye twabyanditse mu byemezo bya rubanda ari byo ibi: Numeniyo mwene Antiyokusi, na Antipateri mwene Yasoni intumwa z'Abayahudi, baje iwacu kugira ngo bavugurure amasezerano y'ubucuti twagiranye.
23Byashimishije rubanda kwakirana ubwuzu izo ntumwa, no gushyira ikopi y'ubutumwa bwabo mu bushyinguro bw'inyandiko z'igihugu, kugira ngo Abanyasiparita bajye babyibuka. Hakozwe na kopi y'iyo nyandiko yo koherereza Simoni Umutambyi mukuru.”
24Ibyo birangiye Simoni yohereza Numeniyo i Roma, ajyanye ingabo nini y'izahabu ipima ibiro magana atanu by'ifeza, kugira ngo ahamye amasezerano bagiranye n'Abanyaroma.
Simoni aba Umutambyi mukuru n'umutware w'Abayahudi25Abayahudi bumve ibyabaye baravuga bati: “Mbese Simoni n'abana be tuzabitura iki?
26Koko rero Simoni n'abavandimwe be ndetse n'umuryango wa se bagaragaje ko ari intwari, ntibahwemye kurwanya abanzi ba Isiraheli barabahashya, bityo igihugu cyacu kirishyira kirizana.” Nuko Abayahudi bafata ibisate by'umuringa babyandikaho, hanyuma iyo nyandiko bayishyira ku nkingi z'amabuye ku musozi wa Siyoni.
27Dore ibikubiye muri iyo nyandiko:
“Ku itariki ya cumi n'umunani z'ukwezi kwa Eluli, mu mwaka wa 172, ari wo mwaka wa gatatu Simoni yari amaze abaye Umutambyi mukuru mu Ngoro y'Imana,
28mu ikoraniro ry'abatambyi na rubanda, abategetsi b'igihugu n'abakuru b'Abayahudi batumenyesheje ibi bikurikira:
29igihe hari intambara z'urudaca mu gihugu, Simoni mwene Matatiya ukomoka mu muryango wa Yoyaribu hamwe n'abavandimwe be, bemeye kwihara maze barwanya abanzi b'igihugu barwanira ishyaka Ingoro n'Amategeko, bityo bahesha igihugu cyacu ikuzo ry'agatangaza.
30Yonatani yumvikanishije ubwoko bwacu, abubera Umutambyi mukuru mbere y'uko apfa.
31Abanzi b'Abayahudi bashatse kwigabiza u Buyuda kugira ngo babuyogoze kandi basenye Ingoro.
32Nuko Simoni arahaguruka arwanira igihugu cye. Atanga igice kinini cy'umutungo we kugira ngo ingabo z'igihugu zibone intwaro, kandi abahembe ibirarane.
33Akomeza imijyi y'u Buyuda n'umujyi wa Betisuri wari ku mupaka w'igihugu, ari na wo wabikwagamo intwaro z'abanzi, awushyiramo ingabo z'Abayahudi.
34Simoni yakomeje umujyi wa Yope wari ku nkengero y'inyanja, n'uwa Gezeri wari hafi y'akarere ka Ashidodi kari karigaruriwe n'abanzi. Muri iyo mijyi yombi Simoni ahatuza Abayahudi, ahashyira n'ibyangombwa byose bazakenera.
35Abaturage babonye ubudahemuka bwa Simoni n'ukuntu yashakaga guhesha ikuzo igihugu cye, bamugira umutware n'Umutambyi mukuru bamushimira ibyo yari yarakoze byose, bamushimira kandi ubutabera n'ubudahemuka yagaragarije igihugu cye. Simoni yakoze uko ashoboye kose kugira ngo aheshe ishema igihugu cye.
36“Mu buzima bwe bwose, Simoni yashoboye kwirukana mu Buyuda abanyamahanga n'ab'i Yeruzalemu bari batuye mu Murwa wa Dawidi. Abo bantu bari barahiyubakiye ikigo ntamenwa bakajya bagisohokamo bagiye guhindanya ahakikije Ingoro, no guhumanya bikabije ubuziranenge bwayo.
37Nuko Simoni ashyira ingabo z'Abayahudi muri icyo kigo ntamenwa, aragikomeza kugira ngo ashimangire umutekano w'igihugu n'uwa Yeruzalemu, azamura n'inkuta z'umujyi.
38Nyuma y'ibyo Umwami Demeteriyo wa kabiri akomeza Simoni mu murimo w'ubutambyi bukuru,
39amubara mu ncuti z'umwami kandi amuha icyubahiro gikomeye.
40Koko rero Umwami Demeteriyo yari yarumvise ko Abanyaroma bitaga Abayahudi incuti zabo, abifatanyije na bo n'abavandimwe, kandi ko bakiranye icyubahiro intumwa za Simoni.
41“Umwami kandi yari yaramenyeshejwe ko Abayahudi n'abatambyi, basanze ari byiza ko Simoni n'abamukomokaho bagirwa abatware n'Abatambyi bakuru, kugeza igihe hazaboneka umuhanuzi ubikwiriye.
42Simoni agirwa umugaba w'ingabo kandi ashingwa imirimo yerekeye Ingoro. Ni na we washyiragaho abakuru b'imirimo n'abategetsi b'igihugu, n'abashinzwe intwaro n'ibigo ntamenwa.
43Simoni yari ashinzwe imirimo y'Ingoro. Abantu bose bagombaga kumwumvira, inyandiko zose z'ubutegetsi bw'igihugu zagombaga kwandikwa mu izina rye, kandi yari afite uburenganzira bwo kwambara igishura cy'umuhemba n'imidari y'izahabu.
44“Nta muntu n'umwe muri rubanda cyangwa mu batambyi wari ufite uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza, cyangwa kuvuguruza amategeko ya Simoni, cyangwa guhamagaza inama mu gihugu atabimuhereye uburenganzira, cyangwa kwambara igishura cy'umuhemba cyangwa umudari w'izahabu.
45Umuntu wese uzarenga kuri aya mabwiriza, cyangwa akirengagiza ingingo imwe muri yo azahanwa.
46“Rubanda rwose baha Simoni uburenganzira bwo gukora akurikije ayo mabwiriza.
47Simoni arabyemera, yumva ko agomba kurangiza inshingano yo kuba Umutambyi mukuru, umugaba w'ingabo n'umutware w'Abayahudi n'abatambyi, bityo agategeka igihugu cyoce.”
48Abayahudi bemeza ko iyo nyandiko ishyirwa ku bimanyu by'umuringa, kandi bigashyirwa ahantu hagaragara mu kibuga cy'Ingoro.
49Kopi z'iyo nyandiko zizashyirwa kandi mu bubiko bw'Ingoro, kugira ngo Simoni n'abana be bajye bazibona.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.