Ezayi 61 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Inshingano z'Intumwa y'Uhoraho

1Mwuka wa Nyagasani Uhoraho ari kuri jye,

yansīze amavuta arantoranya,

yantoranyirije kugeza ubutumwa bwiza ku bakene.

Yaranyohereje ngo mvure abashavuye,

yantumye gutangariza imfungwa ko zifunguwe,

yantumye gutangariza abakandamijwe ko bavuye mu buja.

2Yantumye gutangaza umwaka Uhoraho agiriyemo imbabazi,

yantumye gutangaza umunsi wo guhōra kw'Imana yacu,

yantumye guhumuriza abababaye bose.

3Yantumye ku bari mu cyunamo b'i Siyoni,

yantumye kubambika ikamba ryiza mu cyimbo cy'ivu,

yantumye kubasīga amavuta y'umunezero mu cyimbo cy'umubabaro,

yantumye kubambika umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cyo kwiheba.

Bityo bazaba nk'ibiti by'ubutungane byatewe n'Uhoraho,

bazaba nk'ibiti byerekana ikuzo rye.

4Bazubaka bundi bushya mu matongo ya kera,

bazasana imijyi yashenywe kuva kera.

5Abanyamahanga bazabaragirira amatungo,

bazabahingira imirima babagarire imizabibu yanyu.

6Muzitwa abatambyi b'Uhoraho,

muzitwa abagaragu b'Imana yacu.

Muzatungwa n'umutungo w'amahanga,

muzashimishwa no kuwigarurira.

7Mwakojejwe isoni kenshi mucishwa bugufi,

nyamara umunani wanyu uzikuba kabiri mu gihugu cyanyu,

muzagira ibyishimo bihoraho.

8Jyewe Uhoraho nkunda ubutabera,

nanga ubujura n'ubugome,

nzabahemba nshingiye ku budahemuka bwanjye,

nzagirana namwe Isezerano rihoraho.

9Urubyaro rwanyu ruzamenyekana mu mahanga,

abana banyu bazaba ibyamamare mu bihugu,

abazababona bazamenya ko ari ubwoko Uhoraho yahaye umugisha.

Indirimbo y'ishimwe

10Ndanezerewe cyane ku bw'Uhoraho,

nsābwe n'ibyishimo ku bw'Imana yanjye.

Yanyambitse umwambaro w'agakiza,

yanyambitse ikanzu y'ubutungane,

yayinyambitse nk'umukwe warimbishijwe,

yayinyambitse nk'umugeni wambaye imirimbo y'agaciro.

11Uko ubutaka bumeza ingemwe n'uko imbuto zo mu murima zikura,

ni na ko Uhoraho azagaragaza ubutungane n'icyubahiro,

azabigaragariza amahanga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help