1Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu baririmbye iyi ndirimbo:
2Abisiraheli biyemeje kurwana,
rubanda barabyitabīra,
nimushime Uhoraho.
3Yemwe bami, nimwumve,
namwe bategetsi, nimutege amatwi.
Ngiye kuririmbira Uhoraho,
ngiye gusingiza Uhoraho Imana y'Abisiraheli.
4Uhoraho, wavuye mu misozi ya Seyiri,
waturutse muri icyo gihugu cya Edomu,
isi yaratingise, ibicu birakorakorana imvura iragwa.
5Uhoraho, wateye imisozi gutingita,
Sinayi na yo yaratingise imbere yawe, Uhoraho Imana y'Abisiraheli.
6Mu gihe cya Shamugari mwene Anati amayira ntiyari akigendwa,
mu gihe cya Yayeli abagenzi banyuraga mu tuyira tuziguye.
7Imidugudu y'Abisiraheli ntiyari igituwe,
ntiyari igituwe kugeza ubwo jyewe Debora nahagurutse,
mpaguruka ndi umubyeyi mu Bisiraheli.
8Abisiraheli bihitiyemo imana z'inzaduka,
intambara irabugariza,
nyamara mu bantu ibihumbi mirongo ine, nta n'umwe wari ukigira ingabo cyangwa icumu.
9Nishimira abatware b'Abisiraheli,
nishimira abantu bitabiriye urugamba.
Nimushime Uhoraho.
10Yemwe abagendera ku ndogobe z'umweru,
yemwe abicara ku birago by'abakire,
namwe abagenda mu mayira nimwibaze.
11Nimwumve ibyo abavomyi bavugira ku mariba,
baravuga ibigwi by'Uhoraho,
baravuga ibigwi bye mu Bisiraheli,
baravuga uko ingabo ze zamanutse zigana amarembo y'umujyi.
12Kanguka, kanguka, Debora we!
Kanguka, kanguka, utere indirimbo!
Haguruka nawe Baraki mwene Abinowamu!
Ugende ugarukane imbohe z'intambara.
13Abacitse ku icumu baramanutse basanga abanyacyubahiro,
ingabo z'Uhoraho zamanutse gitwari zimusanga.
14Abefurayimu bari batsinze Abamaleki baramanutse,
Ababenyamini bakurikiyeho bifatanya na bo,
abatware baturutse mu bakomoka kuri Makiri,
abagaba b'ingabo baturutse mu Bazabuloni.
15Abatware b'Abisakari bazanye na Debora,
Abisakari bandi bakurikiye Baraki,
barirukanse bamusanga mu kibaya.
Amazu y'Abarubeni yo yananiwe gufata ibyemezo.
16Kuki bigumiye mu bikumba by'intama?
Mbese bahugijwe n'urusaku rw'amatungo?
Koko amazu y'Abarubeni yananiwe gufata ibyemezo.
17Abanyagileyadi bigumiye hakurya ya Yorodani!
Abadani kuki bigumiye mu mato?
Abashēri ntibatirimutse ku nkombe y'inyanja,
bigumiye hafi y'ibyambu.
18Abazabuloni babaye ibiharamagara,
Abanafutali na bo ntibatinye aho rukomeye.
19Abami b'i Kanāni baraje bararwana,
baturwanyirije i Tānaki hafi y'umugezi w'i Megido,
nyamara nta minyago bajyanye.
20Inyenyeri zo mu kirere zaraturwaniriye,
zarwanyije Sisera zitavuye mu byimbo.
21Umugezi wa Kishoni warabahururanye,
wa mugezi wahoze utemba kuva kera.
Reka nkomeze gitwari nsatira urugamba!
22Umva umuvuduko w'amafarasi yabo,
arasibana ahungana abayariho!
23Umumarayika w'Uhoraho aravuze ati:
“Nimuvume umujyi wa Merozi,
nimuvume n'abawutuyemo,
ntabwo batabaye Uhoraho,
nta n'ubwo bagobotse abamurwanirira!”
24Nasingizwe Yayeli muka Heberi w'Umukeni,
nasingizwe kurusha abandi bagore,
nasingizwe kurusha abagore bose baba mu mahema.
25Sisera yamusabye amazi amuha amata,
amuzanira ikivuguto mu nkongoro ya gipfura.
26Arambura ukuboko afata urubambo,
ukw'indyo kuba kwasingiriye inyundo!
Arushinga Sisera amumena umutwe,
urubambo rutobora nyiramivumbi rurayihinguranya.
27Sisera arasambagurika amugwa ku birenge,
yigaragura hasi imbere ye,
arasambagurika amugwa ku birenge,
aho yari aryamye ni ho yapfiriye!
28Kwa Sisera, nyina arungurukira mu idirishya,
avuga ijwi rirenga agira ati:
“Kuki igare rye ritinze kugaruka?
Kuki amagare ye adatebuka?”
29Abategarugori b'inararibonye bari kumwe baramuhumuriza,
na we asubira mu byo bavuze agira ati:
30“Ni koko, babonye iminyago baracyayigabana!
Umusirikari wese arajyana umukobwa umwe cyangwa babiri.
Sisera we arazana imyenda y'amabara,
aranzanira imyenda ifumishijwe amabara yo kwambara mu ijosi.”
31Uhoraho, abanzi bawe bose baragapfa urwa Sisera,
naho abakunzi bawe bamere nk'izuba rirashe!
Nuko igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutekano.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.