1Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.
2Uhoraho, erega abanzi banjye ni benshi!
Benshi bahagurukiye kundwanya.
3Benshi banyishima hejuru bati: “Imana ntizigera imugoboka!”
Kuruhuka.
4Ariko wowe Uhoraho, uri ingabo inkingira,
ni wowe nirata ugatuma mpagarara kigabo.
5Uhoraho, ngutabaza ndanguruye ijwi,
untabara uri ku musozi wawe witoranyirije.
Kuruhuka.
6Iyo ndyamye ndisinzirira nkaramuka amahoro,
ndamuka amahoro kuko Uhoraho anshyigikiye.
7Sinzatinya abantu ibihumbi n'ibihumbi bampagurukiye,
bampagurukiye banturutse impande zose.
8Uhoraho Mana yanjye, haguruka uze untabare,
ukubite abanzi banjye ubazahaze,
ubazahaze be kuzongera kwegura umutwe.
9Uhoraho, ni wowe nyir'ugutsinda,
none rero abantu bawe ubahe umugisha!
Kuruhuka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.