1Isengesho rya Dawidi.
Uhoraho, ntega amatwi untabare,
dore ndi umunyabyago n'umukene.
2Undinde kuko ntaguhemukaho,
Mana yanjye, ni wowe nizera,
jyewe umugaragu wawe unkize.
3Nyagasani, ngirira impuhwe,
ni wowe ntakambira umunsi wose.
4Umugaragu wawe umpe gusābwa n'ibyishimo,
Nyagasani, ni wowe ndangamiye.
5Koko Nyagasani, uri umugiraneza n'umunyambabazi,
abagutakambira bose urabakunda cyane.
6Uhoraho, umva amasengesho yanjye,
tega amatwi ungirire impuhwe.
7Iyo ngize amakuba, ndagutabaza,
koko nawe urantabara.
8Nyagasani, nta yindi mana ihwanye nawe,
ibyo ukora nta wundi wabigeraho.
9Nyagasani, amahanga yose waremye azakugana,
azakwikubita imbere aguheshe ikuzo.
10Ni wowe Mana wenyine,
urakomeye kandi ukora ibitangaza.
11Uhoraho, ujye unyigisha uko nkwiye kugenza,
nanjye njye ncisha mu kuri kwawe.
Mpa kugira umutima umwe kugira ngo njye nkubaha.
12Nyagasani Mana yanjye,
nzagusingiza mbikuye ku mutima,
nzahora nguhesha ikuzo.
13Koko ineza ungirira ni nyinshi,
dore warankijije undinda kujya ikuzimu.
14Mana, abirasi barampagurukiye,
agatsiko k'abanyarugomo kagiye kumpitana,
nta n'ubwo bigera bagutinya.
15Ariko wowe Nyagasani, uri Imana igira impuhwe n'imbabazi,
utinda kurakara kandi wuje urukundo n'umurava.
16Ungirire impuhwe unyiteho,
umugaragu wawe umpe imbaraga,
umwana w'umuja wawe unkize.
17Umpe ikimenyetso cy'uko nzagubwa neza,
abanzi banjye nibabibona bazamware.
Koko Uhoraho, ni wowe untabara ukampumuriza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.