Mwene Siraki 16 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abagome bazahanwa

1Ntukifuze kugira abana benshi b'imburamumaro,

ntugashimishwe no kugira abana b'abagome.

2Ntukishimire ko ari benshi,

ntukabyishimire niba batubaha Uhoraho.

3Ntukizere ko bazarama,

ntukiringire umubare wabo.

Koko umwana umwe mwiza aruta benshi,

gupfa bucike biruta kubyara abagome.

4Umunyabwenge umwe atuma umujyi ubamo abantu benshi,

nyamara ku bw'agatsiko k'abagome umujyi uzahinduka amatongo.

5Jye ubwanjye niboneye ibintu byinshi,

numvise ibintu byinshi cyane kandi bitangaje.

6Umuriro uragurumana mu ikoraniro ry'abanyabyaha,

uburakari bw'Imana burarimbura inyoko y'abagome.

7Ntiyigeze ababarira ibihangange bya kera byamugomeye,

ntiyababariye ibihangange byiringiraga imbaraga zabyo.

8Ntiyababariye abantu bo mu mujyi Loti yari atuyemo,

ntiyababariye abo bantu bamuteraga ishozi kubera ubwirasi bwabo.

9Ntiyababariye ubwo bwoko bwagombaga kurimbuka,

ubwo bwoko bwarimbutse kubera ibyaha byabwo.

10Nta n'ubwo yababariye ba Bisiraheli ibihumbi magana atandatu,

Abisiraheli baguye mu butayu bazize kwigomeka.

11N'iyo haza gusigara umugome umwe byari kuba igitangaza iyo adahanwa,

Uhoraho agira impuhwe ariko ashobora no kurakara,

afite ubushobozi bwo kubabarira no kurakara.

12Uko imbabazi ze ari nyinshi ni na ko igihano cye gikomeye,

acira abantu imanza akurikije ibikorwa byabo.

13Umunyabyaha ntazashobora gucikana ibyo yibye,

nyamara intungane zihangana ntizizakorwa n'isoni.

14Intungane izahabwa ingororano iyikwiriye,

buri muntu azahabwa ibihwanye n'ibikorwa bye.

Nta washobora guhunga Uhoraho

17Ntukavuge uti: “Nzihisha Uhoraho,

nta muntu wo mu ijuru uzanyibuka!

Mu bantu benshi sinteze kumenyekana,

mbese ubundi ndi iki mu byaremwe byose?”

18Uhoraho naza byose bizahinda umushyitsi,

isi n'inyanja, ikirere n'ijuru hejuru yacyo.

19Imisozi n'imfatiro z'isi bihinda umushyitsi,

bihinda umushyitsi iyo Uhoraho abirebye.

20Nyamara ibyo byose nta muntu ubitekereza,

ni nde ushobora kumenya inzira z'Uhoraho?

21Ntukavuge uti: “Ninkora icyaha ntawe uzambona,

ningikora mu ibanga nta wuzabimenya.

22Ninkora ibitunganye ni nde uzabyamamaza,

ninkurikiza Amategeko y'Uhoraho bizamarira iki?”

23Ibyo ni byo umuntu utazi ubwenge atekereza,

umupfapfa atekereza iby'ubupfapfa.

Ubuhanga bw'Imana mu irema

24Mwana wanjye, ntega amatwi kandi wite ku byo nkubwira,

nubikurikiza uzaronka ubuhanga.

25Ngiye kuguha inyigisho y'ingirakamaro,

nzakwigisha ubwenge nyakuri.

26Mu ntangiriro Uhoraho yararemye,

buri kiremwa cyose yagihaye umwanya wacyo.

27Ibyo yaremye yabihaye gahunda y'iteka ryose,

yabihaye amategeko abigenga mu bihe byose.

Ntibyigera bigira inzara cyangwa umunaniro,

ntibyigera bihagarika umurimo wabyo.

28Nta na kimwe kigongana n'ikindi,

ntibyigera bisuzugura ijambo rye.

29Hanyuma Uhoraho yitegereje isi,

yarayitegereje ayisenderezaho ibyiza bye.

30Yayihundajeho ibinyabuzima by'amoko yose,

ibinyabuzima bigomba gupfa bigahinduka umukungugu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help