Ibyakozwe n'Intumwa 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1“Bavandimwe namwe babyeyi, nimwumve uko niregura!”

2Bumvise avuze mu giheburayi barushako guceceka. Nuko aravuga ati:

3“Ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu murwa wa Yeruzalemu. Nigiye kuri Gamaliyeli, anyigisha Amategeko ya ba sogokuruza ayakuye ruhande, kandi ndwanira Imana ishyaka nk'uko namwe murirwana uyu munsi.

4Natoteje abantu bayobotse iyi nzira ya Yezu kugeza ubwo mbica. Naboshye abagabo n'abagore mbashyira muri gereza.

5Umutambyi mukuru n'abakuru b'imiryango ni bo ntanze ho abagabo. Ndetse bampaye n'inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b'i Damasi, maze njya gufata ab'aho kugira ngo mbabohe mbazane i Yeruzalemu bahanwe.

Pawulo avuga uko yahindutse(Intu 9.1-19; 26.12-18)

6“Nuko ku manywa y'ihangu ndi hafi kugera i Damasi, ntungurwa n'umucyo mwinshi uvuye mu ijuru urangota.

7Nikubita hasi maze numva ijwi ry'umbaza ati: ‘Sawuli, Sawuli, untotereza iki?’

8Ndasubiza nti: ‘Uri nde Nyagasani?’ Arambwira ati: ‘Ndi Yezu w'i Nazareti uwo utoteza.’

9Abantu twari kumwe babonye umucyo ariko ntibumva ijwi ry'uwo twavuganaga.

10Ndabaza nti: ‘Nyagasani, nkore iki?’ Ni ko kunsubiza ati: ‘Haguruka ujye i Damasi, aho ni ho bazakubwira ibyo Imana yakugeneye gukora byose.’

11Kubera ko wa mucyo ukomeye wampumye amaso, abo twari kumwe bagombye kundandata bangeza i Damasi.

12“Muri uwo mujyi hari umugabo akitwa Ananiya. Yari umuntu wubaha Imana akurikije amategeko yacu, kandi agashimwa n'Abayahudi bose bari bahatuye.

13Aransanga ampagarara iruhande arambwira ati: ‘Sawuli muvandimwe, humuka!’ Ako kanya ndahumuka ndamubona.

14Nuko aravuga ati: ‘Imana ya ba sogokuruza yamaze kugutoranya ngo umenye ibyo ishaka, ubone na ya Ntungane Yezu kandi wiyumvire ijambo riva mu kanwa kayo,

15kuko uzayibera umugabo kugira ngo ubwire abantu bose ibyo wabonye n'ibyo wumvise.

16None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe wuhagirwe ibyaha byawe.’

Pawulo atumwa kubwiriza abatari Abayahudi

17“Nuko ngaruka i Yeruzalemu, maze igihe ndi mu rugo rw'Ingoro y'Imana nsenga ndabonekerwa,

18mbona Nyagasani ambwira ati: ‘Ihutire kuva i Yeruzalemu, kuko abaho batazemera ibyo uhamya binyerekeyeho.’

19Ndasubiza nti: ‘Nyagasani, bazi ko najyaga mu nsengero zose ngafunga kandi ngakubita abakwemera.

20Ndetse n'igihe Sitefano wahamyaga ibyawe yicwaga, nanjye nari mpari nshyigikiye icyo gikorwa, ndetse ndinda n'imyambaro y'abamwicaga.’

21Nyagasani arambwira ati: ‘Genda kuko nzagutuma ku bo mu mahanga ya kure.’ ”

Pawulo na Komanda w'Umunyaroma

22Bagumya kumutega amatwi kugeza ubwo avuze iryo jambo, ni ko kurangurura amajwi bati: “Uwo mugabo nimumwice! Ntakabeho!”

23Igihe bariho basakabaka bazunguza imyitero yabo, ari na ko batumura umukungugu mu kirere,

24Komanda w'abasirikari ategeka ko bajyana Pawulo mu kigo cyabo, ababwira kumukubita ibiboko ngo yemere kuvuga icyaha cyatumye abantu bamuha induru.

25Igihe babohaga Pawulo kugira ngo bamukubite, abaza umukapiteni wari uhagaze aho ati: “Mbese umuntu ufite ubwenegihugu bw'Umunyaroma, mwemererwa kumukubita kandi ataratsindwa n'urubanza?”

26Uwo mukapiteni abyumvise asanga Komanda, aramubaza ati: “Murabigenza mute, ko uriya muntu ngo afite ubwenegihugu bw'Umunyaroma?”

27Komanda asanga Pawulo aramubaza ati: “Mbwira, ese koko ufite ubwenegihugu bw'Umunyaroma?”

Na we ati: “Ndabufite.”

28Komanda aravuga ati: “Jyewe nishyuye amafaranga menshi kugira ngo mpabwe ubwenegihugu.”

Pawulo ati: “Jyewe narabuvukanye!”

29Ako kanya abari bagiye kumukubita barigendera. Komanda na we agira ubwoba, amaze kumenya ko Pawulo ari Umunyaroma none akaba yamushyize ku ngoyi.

Pawulo imbere y'urukiko rw'ikirenga rw'Abayahudi

30Bukeye bwaho Komanda ashatse kumenya neza impamvu Abayahudi barega Pawulo, amukura ku ngoyi maze ategeka ko abakuru bo mu batambyi baterana, hamwe n'abajyanama bose b'urukiko rw'ikirenga. Hanyuma azana Pawulo amuhagarika imbere yabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help