1Muri icyo gihe Antiyokusi Epifani yitegura kongera gutera mu Misiri.
2Nuko mu minsi igera nko kuri mirongo ine, haboneka ibimenyetso mu kirere cy'umujyi wa Yeruzalemu, byasaga n'ibitero by'ingabo zirwanira ku mafarasi zambaye imyambaro itatsweho izahabu, hamwe n'izindi ngabo zigenza amaguru zitwaje amacumu.
3Babonaga abantu bakuye inkota mu rwubati n'imitwe y'ingabo zirwanira ku mafarasi ziteguye urugamba, n'ibitero byasakiranye. Babonaga kandi ingabo zikocagurana, n'amacumu atabarika n'imyambi igurukira mu kirere, ndetse n'imyambaro y'ibyuma y'amoko yose irabagiranaho izahabu.
4Abantu bose baratakambaga kugira ngo ibyo babonye bibabere bihire.
Amaherezo ya Menelasi na Yasoni5Bukeye impuha zivuga ko Antiyokusi yapfuye zisakara hose. Nuko Yasoni afata abantu barenga igihumbi, ajya gutera umujyi wa Yeruzalemu awutunguye. Abarwaniraga ku nkuta basubizwa inyuma maze umujyi urafatwa, Menelasi ahungira mu kigo ntamenwa cyari hafi y'Ingoro.
6Yasoni yica bene wabo nta mbabazi. Ntiyiyumvishaga ko gutsinda abo basangiye ubwoko ari ikibi gikabije. Yibwiraga ko atsinda abanzi kandi ari bene wabo.
7Icyakora Yasoni ntiyashoboye gufata ubutegetsi nk'uko yabyifuzaga, ahubwo icyo gikorwa cy'ubugambanyi kimutera ikimwaro, bituma yongera guhungira muri Amanitidi.
8Imibereho ye y'ubwicanyi yarangiye ku buryo buteye agahinda, yabanje gufungwa na Areta umwami wa Arabiya, hanyuma akajya ahunga ava mu mujyi ajya mu wundi, aho ageze hose bakamwamagana. Abantu baramwangaga kandi bakamusuzugura bitewe n'uko yarwanyije Amategeko kandi akaba yarigize umwicanyi ruharwa w'abavandimwe be mu gihugu cyose. Ibyo ni byo byatumye yirukanwa agacirwa mu Misiri.
9Avuye mu Misiri ajya mu Bugereki kuko yari yiringiye kubona ubuhungiro mu Banyasiparita, bitewe n'isano bari bafitanye n'Abayahudi. Nuko uwo muntu wari waramenesheje abantu benshi mu gihugu cyabo, na we ubwe agwa ishyanga.
10Yasoni wari warararitse intumbi zitabarika ku gasi zikabura gihamba, ntihagira umuntu n'umwe umuririra, habura n'abamuherekeza kandi ntiyashyingurwa mu mva ya ba sekuruza.
Antiyokusi Epifani asahura Ingoro y'i Yeruzalemu(1 Mak 1.21-24)11Umwami Antiyokusi amaze kumenya ibyabaye i Yeruzalemu, yibwiye ko u Buyuda bwose bwivumbagatanyije. Nuko ava mu Misiri afite ubukana nk'ubw'igikÅko, maze we n'ingabo ze bigarurira uwo mujyi.
12Hanyuma ategeka abasirikari be kwica nta mbabazi abo bahura bose, no gusogota abahungira mu mazu.
13Nuko bica abasore n'abasaza, batsemba abagore n'abana, basogota inkumi n'ibitambambuga.
14Mu minsi itatu gusa Yeruzalemu yari imaze gutakaza abantu ibihumbi mirongo inani, abantu ibihumbi mirongo ine baguye mu mirwano, abandi nk'abo bagurishwa nk'inkoreragahato.
15Ariko Antiyokusi ntiyanyurwa, ahubwo yubahuka no kwinjira mu Ngoro nziranenge kuruta izindi zose zo ku isi yinjijwemo na Menelasi, wa wundi wari waragambaniye Amategeko y'Imana n'igihugu cyamubyaye.
16Yatinyutse kandi gufatisha ibiganza bye bihumanye ibikoresho byeguriwe Imana, afata n'amaturo abandi bami bari barashyize muri iyo Ngoro, kugira ngo bayiheshe icyubahiro kandi irusheho kuba nziza.
17Antiyokusi yarirase bikabije, ntiyazirikana ko Nyagasani yarakaye by'igihe gito kubera ibyaha by'abatuye umujyi, akareka kurinda Ingoro.
18Icyakora abatuye umujyi wa Yeruzalemu iyo baba bataracumuye bikabije, Antiyokusi yari guhita ahanwa akihagera maze imikorere ye y'ubusazi ikaburiramo, kimwe na Heliyodori wa wundi Umwami Selewukusi yari yohereje kubarura umutungo w'Ingoro.
19Ariko rero Nyagasani ntiyatoranyije abantu be kubera Ingoro, ahubwo yatoranyije Ingoro kubera abantu be.
20Ni cyo cyatumye Ingoro ubwayo isangira amakuba n'abantu, ariko hanyuma ikazasangira na bo ibyiza bazahabwa. Imana Nyirububasha mu burakari bwayo yatereranye Ingoro, ariko Umugenga wa byose amaze kwiyunga n'abantu be, Ingoro na yo yasubiranye ikuzo ryayo ryose.
Ubundi bwicanyi bwakorewe i Yeruzalemu21Antiyokusi asahura mu Ngoro ifeza zifite agaciro kangana n'ibiro ibihumbi mirongo ine n'umunani, hanyuma yihutira gusubira Antiyokiya. Yari afite ubwirasi bwinshi kandi akiyemera cyane, ku buryo yibwiraga ko kuri we byose bishoboka. Yumvaga ko yagendesha amato hejuru y'ubutaka, cyangwa akanyuza ingabo ze mu nyanja zigenza amaguru.
22Ariko asiga ashyizeho abantu bashinzwe kugirira nabi Abayahudi, i Yeruzalemu ahasiga Filipo w'Umunyafurujiya, akagira n'ubugome buruta ubwa Antiyokusi ubwe,
23naho ku musozi wa Gerizimu ahasiga Andironiko. Uretse abo bombi, hari na Menelasi wakandamizaga bene wabo b'Abayahudi, abigiranye ubugome buruta ubwa bagenzi be.
Koko rero Antiyokusi yangaga urunuka Abayahudi,
24bituma yohereza i Yeruzalemu Apoloniyo umutware w'abacancuro b'i Misiya, bari kumwe n'igitero cy'ingabo zigera ku bihumbi makumyabiri na bibiri. Nuko abategeka kwica abagabo bose bo muri uwo mujyi, naho abagore n'abana bakagurishwa nk'inkoreragahato.
25Apoloniyo yageze i Yeruzalemu abanza kwigira umuntu w'umunyamahoro. Yategereje kugera ku isabato, umunsi weguriwe Imana ku Bayahudi. Nuko ahengera Abayahudi baruhutse, ategeka ingabo ze gufata intwaro no kugota umujyi ku mirongo nk'abari mu myiyereko.
26Apoloniyo ahita atanga itegeko ryo kwica abantu bose basohotse baje kubareba. Nuko we n'ingabo ze bihutira kwinjira mu mujyi, atsemba abantu batagira ingano.
27Icyakora Yuda wahimbwe Makabe n'abantu bagera ku icyenda bari kumwe na we, bahungira mu butayu. Nuko we na bagenzi be biberaho nk'inyamaswa zo mu ishyamba, bitungirwa n'ibyatsi kugira ngo badahumana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.