1Uhoraho aha Musa
2amategeko yerekeye guhumanurwa k'umuntu wakize indwara y'uruhu yanduza.
Bajye bamushyīra umutambyi,
3umutambyi asohoke amusuzumire inyuma y'inkambi. Nasanga uwo muntu yarakize indwara ye,
4umutambyi ategeke ko bashakira ugiye guhumanurwa inyoni ebyiri nzima zidahumanye, n'ishami ry'isederi n'urudodo rutukura n'umushandiko w'utwatsi twitwa hisopo.
5Umutambyi ategeke kwicira inyoni imwe hejuru y'urwabya rw'ibumba rurimo amazi y'iriba.
6Nuko ashyire inyoni ikiri nzima mu maraso ya ya yindi biciye hejuru y'urwabya rurimo amazi y'iriba, ashyiremo n'umushandiko wa hisopo uhambirije urudodo rutukura ku ishami ry'isederi,
7ayaminjagire incuro ndwi kuri uwo muntu ahumanura. Umutambyi namara gutangaza ko uwo muntu ahumanuwe, arekure inyoni nzima yigurukire ijye ku gasozi.
8Uwahumanuwe amese imyambaro ye, yiyogosheshe umubiri wose, yiyuhagire maze abe ahumanutse, bityo yinjire mu nkambi, ariko amare iminsi irindwi atarasubira mu ihema rye.
9Ku munsi wa karindwi azongere yiyogosheshe umusatsi n'ubwanwa n'ibitsike, ndetse yiyogosheshe umubiri wose, amese imyambaro ye yiyuhagire, maze abe ahumanutse.
10Ku munsi wa munani afate abana b'intama babiri b'amasekurume badafite inenge, n'inyagazi idafite inenge kandi itarengeje umwaka, n'ituro ry'ibinyampeke ry'ibiro bitatu by'ifu ivanze n'amavuta, na kimwe cya gatatu cya litiro y'amavuta y'iminzenze.
11Umutambyi uhumanura uwo muntu amujyanane n'amaturo ye imbere y'Uhoraho, ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro.
12Umutambyi afate umwana w'intama umwe w'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho hamwe na ya mavuta, abimurikire Uhoraho.
13Ugiye guhumanurwa yicire uwo mwana w'intama mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, aho bicira ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibikongorwa n'umuriro, kibe igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho kimweguriwe rwose. Inyama zacyo ni umugabane w'umutambyi kimwe n'iz'ibitambo byo guhongerera ibyaha.
14Umutambyi afate ku maraso y'icyo gitambo, ayasīge ku gutwi kw'iburyo k'uwo ahumanura, no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge.
15Umutambyi yisuke ku kiganza cy'ibumoso kuri ayo mavuta,
16hanyuma akozemo urutoki rwe rw'ikiganza cy'iburyo, ayatere incuro ndwi imbere y'Ihema ry'Uhoraho.
17Ku mavuta asigaye mu kiganza cye, asīge ku gutwi kw'iburyo k'uwo ahumanura no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge, aho yasīze amaraso y'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho.
18Amavuta asigaye mu kiganza, umutambyi ayasīge ku mutwe w'uwo ahumanura.
Nuko umutambyi amuhongerere ibyaha,
19atambe igitambo cyo guhongerera ibyaha by'uwo ahumanura kugira ngo ahumanuke. Hanyuma uwo muntu yice umwana w'intama w'igitambo gikongorwa n'umuriro,
20umutambyi agitwikire ku rutambiro hamwe n'ituro ry'ibinyampeke. Bityo umutambyi amuhongerere, uwo muntu abe ahumanutse.
21Ariko niba uwo ugiye guhumanurwa ari umukene udashobora kubona ayo maturo yose, ajye azana umwana w'intama w'isekurume w'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho, ribe ituro rimurikwa. Azane n'ituro ry'ibinyampeke ry'ikiro cy'ifu ivanze n'amavuta, na kimwe cya gatatu cya litiro y'amavuta y'iminzenze.
22Azane n'intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri kuko ari zo ashobora kubona, imwe y'igitambo cyo guhongerera ibyaha n'indi y'igitambo gikongorwa n'umuriro.
23Ku munsi wa munani kuva atangiye guhumanurwa, abishyīre umutambyi imbere y'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro.
24Umutambyi afate umwana w'intama w'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho hamwe na ya mavuta, abimurikire Uhoraho.
25Ugiye guhumanurwa yice umwana w'intama w'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Umutambyi afate ku maraso yacyo, ayasīge ku gutwi kw'iburyo k'uwo ahumanura no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge.
26Umutambyi yisuke ku kiganza cy'ibumoso kuri ayo mavuta,
27hanyuma akozemo urutoki rwe rw'ikiganza cy'iburyo, ayatere incuro ndwi imbere y'Ihema ry'Uhoraho.
28Ku mavuta asigaye mu kiganza cye, asīge ku gutwi kw'iburyo k'uwo ahumanura no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge, aho yasīze amaraso y'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho.
29Amavuta asigaye mu kiganza, umutambyi ayasīge ku mutwe w'uwo ahumanura.
Nuko umutambyi amuhongerere ibyaha,
30atambe imwe mu numa uwo mukene yashoboye kubona,
31ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitwikane n'ituro ry'ibinyampeke, ibe igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo umutambyi amuhongerere, uwo muntu abe ahumanutse.
32Ayo ni yo mategeko yerekeye umukene wakize indwara y'uruhu yanduza, udashobora kubona amaturo ahagije kugira ngo ahumanurwe.
Uruhumbu rwo ku mazu33Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:
34“Nimugera mu gihugu cya Kanāni mbahaye ho gakondo ngateza uruhumbu ku nzu,
35nyirayo ajye asanga umutambyi amubwire ko yabonye igisa n'uruhumbu ku nzu ye.
36Umutambyi ategeke ko bayisohoramo ibiyirimo byose mbere yuko yinjiramo ngo ayisuzume, naho ubundi yashobora gutangaza ko na byo bihumanye.
37Hanyuma asuzume urwo ruhumbu, nasanga rusa n'icyatsi kibisi cyangwa umutuku rwaracengeye mu rukuta,
38ajye ayisohokamo ayikinge, imare iminsi irindwi ikinze.
39Ku munsi wa karindwi umutambyi azongere ayisuzume, nasanga uruhumbu rwariyongereye,
40ajye ategeka ko bakuramo amabuye ariho uruhumbu, bayajugunye inyuma y'umujyi ahantu hahumanye.
41Bayiharure imbere hose, ibiyivuyeho na byo babijugunye inyuma y'umujyi ahantu hahumanye.
42Nuko bashake andi mabuye yo gusimbura ayo bakuyemo, kandi bongere bahahome.
43“Ariko uruhumbu nirwongera kuhaboneka bamaze gukuraho amabuye no guhomora inzu bakongera kuyihoma,
44umutambyi ajye yongera asuzume. Nasanga uruhumbu rwariyongereye, ruzaba ari uruhumbu rudashobora kuyivaho, iyo nzu izaba ihumanye.
45Bajye bayisenya maze amabuye n'ibiti n'ibitaka byayo byose babisohore inyuma y'umujyi, babijugunye ahantu hahumanye.
46“Uzinjira mu nzu yafunzwe n'umutambyi, azaba ahumanye kugeza nimugoroba.
47Uzayiraramo cyangwa uzayiriramo ajye amesa imyambaro ye.
48“Umutambyi nagaruka gusuzuma inzu bamaze kuyihoma, agasanga uruhumbu rutarongeye kugarukamo, ajye atangaza ko inzu idahumanye kuko rwashizemo.
49Hanyuma afate inyoni ebyiri n'ishami ry'isederi n'urudodo rutukura n'umushandiko wa hisopo, kugira ngo ahumanure iyo nzu.
50Inyoni imwe ayicire hejuru y'urwabya rw'ibumba rurimo amazi y'iriba,
51ashyire inyoni ikiri nzima mu mazi avanze n'amaraso ya ya yindi yishe, ashyiremo n'umushandiko wa hisopo uhambirije urudodo rutukura ku ishami ry'isederi, ayaminjagire incuro ndwi kuri iyo nzu.
52Bityo ayihumanure akoresheje amaraso y'inyoni n'amazi y'iriba, n'inyoni nzima n'umushandiko wa hisopo uhambirije urudodo rutukura ku ishami ry'isederi.
53Hanyuma arekure inyoni nzima yigurukire ijye ku gasozi, abe akoze umuhango wo guhumanura iyo nzu.”
54-56Ayo ni yo mategeko yerekeye indwara zose z'uruhu zanduza, zirimo n'ibihushi n'amashyundu n'ibisekera n'amahumane. Yerekeye kandi uruhumbu ku mwambaro cyangwa ku nzu.
57Ayo mategeko yerekana ibihumanya n'ibidahumanya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.