Zaburi 79 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amaganya y'ubwoko bw'Imana

1Zaburi ya Asafu.

Mana, abanyamahanga bateye igihugu cyawe cy'umwihariko,

bahumanyije Ingoro yawe nziranenge,

Yeruzalemu bayigize amatongo.

2Imirambo y'abagaragu bawe bayigaburiye ibisiga,

imirambo y'izo ndahemuka bayigaburira inyamaswa.

3Bishe abantu bawe,

imivu y'amaraso itemba muri Yeruzalemu,

imirambo yabo ibura gihamba.

4Abo mu bihugu duhana imbibi baradusuzugura,

abo baturanyi bacu baradukwena badukina ku mubyimba.

5Uhoraho, uzahora uturakariye ugeze ryari?

Uzageza ryari kutwitura umujinya ugurumana?

6Uburakari bwawe ubusuke ku banyamahanga batakwemera,

ubusuke no ku bihugu by'abami bitakwambaza.

7Urakarire abanyamahanga kuko bishe abakomoka kuri Yakobo,

igihugu cyabo bagisize iheruheru.

8Ntuduhore ibicumuro bya ba sogokuruza,

gira vuba udusanganize impuhwe zawe,

dore tugeze kure kubi.

9Mana Umukiza wacu, girira ikuzo ryawe utugoboke,

girira ko uri Imana, udukize utubabarire ibyaha byacu.

10Kuki abanyamahanga bakwigamba bati:

“Mbese Imana yabo ibamariye iki?”

Hōra abanyamahanga tubireba,

ubaryoze amaraso y'abagaragu bawe bamennye.

11Wite ku maganya y'abacu bagizwe imfungwa,

ukoreshe ububasha bwawe, ukize abaciriwe urwo gupfa.

12Nyagasani, ihimure abo mu bihugu duhana imbibi,

ibitutsi bagututse ubibiture incuro ndwi.

13Naho twebwe ubwoko bwawe, umukumbi wawe wiragiriye,

tuzahora tuguhesha ikuzo,

tugusingize uko ibihe bihaye ibindi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help