Yobu 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1“Hamagara urebe niba hari ukwitaba.

Ese hari uwo mu baziranenge watakambira?

2Koko umupfapfa yicwa n'agahinda,

naho ikigoryi cyicwa n'ishyari.

3Niboneye umupfapfa uguwe neza,

inzu ye nayivumye nta kindi ngamije.

4Urubyaro rwe ntirukagire kivurira,

ntirukagire ururengera mu rukiko.

5Ibyo yasaruye nibiribwe n'abandi,

nibabisahure nubwo yazitije amahwa,

abararikiye umutungo we nibawigarurire.

6Umubabaro ntukomoka mu mukungugu,

amakuba na yo ntakomoka mu butaka.

7Koko umuntu avukira kuruha,

amera nk'ibishashi biguruka mu kirere.

8“Ndi nkawe natakambira Imana,

ni yo yonyine nabwira ikibazo cyanjye.

9Ibyo ikora birenze ubwenge bw'abantu,

ikora ibitangaza bitabarika.

10Ivubira imvura ubutaka,

amazi yayo asomya imirima.

11Aboroheje irabakuza,

abashenguka na bo ibakiza ishavu.

12Iburizamo imigambi y'abariganya,

ntituma basohoza ibyo bagambiriye.

13Ifatira abanyabwenge mu mutego w'uburiganya bwabo,

iburizamo imigambi yabo y'uburiganya.

14Ku manywa bitwara nk'abari mu mwijima,

ku manywa y'ihangu barindagira nk'abari mu ijoro.

15Imana ni yo ikiza utishoboye,

umukene imugobotora mu ngoyi z'abamukandamiza.

16Iha icyizere utishoboye,

icecekesha inkozi z'ibibi.

17Erega hahirwa umuntu Imana ikosora!

Ntukange gukosorwa na Nyirububasha.

18“Ni yo irema uruguma, ni na yo irwomora,

ni yo ikomeretsa, ni na yo ikiza.

19Izagukiza amakuba incuro nyinshi,

amaherezo nta kibi kizakugarukaho.

20Izagukiza urupfu mu gihe cy'inzara,

izagukiza n'inkota mu gihe cy'intambara.

21Izakurinda intonganya z'abantu,

icyorezo cyadutse ntikizagutera ubwoba.

22Icyorezo n'inzara nibitera uzabiseka,

inyamaswa ntizizagutera ubwoba.

23Imirima uhinga ntizarangwamo amabuye,

inyamaswa ntizizakonera.

24Amahoro azaganza iwawe,

uzagenzura amatungo yawe mu rwuri,

uzasanga ari ntaribura.

25Urubyaro rwawe ruzagwira,

abagukomokaho bazakura neza.

26Nk'uko ingano zisarurwa zeze,

nawe uzashyingurwa ugeze mu za bukuru.

27Ibyo twarabigenzuye dusanga ari uko biri,

ni iby'ukuri ubyemere bikugirire akamaro.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help