1Niba ukunda umugore ntukamufuhire,
ntukamufuhire bitazatuma akugirira nabi.
2Ntukiyegurire umugore ubonetse wese,
numwiyegurira azakwigarurira.
3Ntukitegeze umugore w'indaya,
ntukamwitegeze utazagwa mu mutego we.
4Ntugacudike n'umuririmbyikazi,
nucudika na we uzagwa mu bishuko bye.
5Ntukarangarire umukobwa w'inkumi,
ntukamurangarire bitazagushyira mu kaga.
6Ntukitegeze abagore b'indaya,
nubitegeza bazakumaraho ibyo utunze.
7Ntukagende ukebaguza mu mayira y'umujyi,
ntukajarajare ahantu hatari nyabagendwa.
8Ntukitegereze umugore mwiza,
ntukitegereze umugore utari uwawe.
Uburanga bw'abagore bwarindagije abagabo benshi,
koko butuma irari ribagurumanamo nk'umuriro.
9Ntukicarane n'umugore ufite umugabo,
ntimugasangire divayi mu birori utazamurarikira,
ntimugasangire utazatwarwa ukagana inzira ikuroha.
Gucudika n'abagabo10Ntukareke incuti mumaranye igihe,
incuti nshya ntihwana n'iyo musanganywe.
Incuti nshya ni nka divayi y'umushyuhira,
nyamara divayi ihoze iranezeza.
11Ntukagirire ishyari umunyabyaha ugize amahirwe,
ntukamugirire ishyari kuko utazi amakuba amutegereje.
12Ntukanezezwe n'ibinyura abatubaha Imana,
ujye wibuka ko igihe bakiri ku isi batazabura guhanwa.
13Ujye ugendera kure y'umwicanyi,
nugenza utyo ntuzatinya urupfu.
Numwegera ujye umwitondera,
ujye umwitondera atakuvutsa ubuzima.
Ujye umenya ko ukikijwe n'imitego myinshi,
ujye umenya ko uri nk'umuntu ugenda hejuru y'urukuta.
14Ujye ugerageza gushyikirana n'abaturanyi bawe,
ujye ugisha inama abanyabwenge.
15Ujye uganira n'abanyabwenge,
ikiganiro cyanyu kijye kiyoborwa n'Amategeko y'Usumbabyose.
16Ujye usangira n'intungane,
ishema ryawe rijye rirangwa no kubaha Uhoraho.
Ibyerekeye abategetsi17Umunyabukorikori w'umuhanga ashimirwa ibikorwa bye,
nyamara umutware ashimirwa imvugo irangwa n'ubushishozi.
18Umuntu uvuga menshi aba gitinywa kandi akangwa mu mujyi we.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.