1Habayeho umuntu witwaga Mika wari utuye mu misozi y'Abefurayimu.
2Nyina abura ibikoroto igihumbi n'ijana by'ifeza, avuma uwabitwaye. Nuko Mika aramubwira ati: “Numvise uvuma uwakwibye. Ifeza zawe ni jyewe wazitwaye kandi ndacyazifite.”
Nyina aramubwira ati: “Uhoraho aguhe umugisha mwana wanjye.”
3Nuko Mika amusubiza ibyo bikoroto igihumbi n'ijana by'ifeza, nyina aramubwira ati: “Izi feza nzeguriye Uhoraho ku bwawe; zizayagirizwa ku ishusho ibājwe n'icuzwe, ayo mashusho azaba iwawe.”
4Muri za feza yamushubije, nyina akuramo ibikoroto magana abiri abishyīra umucuzi abiyagiriza ku mashusho, maze bayashyira mu nzu ya Mika.
5Mika yari afite ingoro yasengeragamo, irimo indi shusho n'ibigirwamana yiremeye. Nuko atoranya umwe mu bahungu be, kugira ngo amubere umutambyi.
6Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite, umuntu wese yikoreraga icyo yishakiye.
7Hari umusore w'Umulevi wari utuye i Betelehemu mu Buyuda,
8arahava ajya kwishakira ahandi yatura. Aza kugera kwa Mika mu misozi y'Abefurayimu.
9Mika aramubaza ati: “Uraturuka he?”
Aramusubiza ati: “Ndi Umulevi nturutse i Betelehemu mu Buyuda, ndashaka aho nakwibera.”
10Mika aramubwira ati: “Igumire hano, ube umutambyi ushinzwe urugo rwanjye. Nzajya nguhemba ibikoroto icumi by'ifeza mu mwaka, nkwambike kandi nkugaburire.”
11Uwo musore w'Umulevi yemera kuhaguma, Mika amufata nk'umwe mu bahungu be,
12amwegurira umurimo w'ubutambyi maze akajya yibera iwe.
13Nuko Mika aravuga ati: “Ubu noneho Uhoraho azangirira neza, kuko uyu Mulevi ambereye umutambyi!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.