1Hahirwa umugabo washatse neza,
iminsi yo kubaho kwe izikuba kabiri.
2Umugore w'umunyamwete ashimisha umugabo we,
umugabo we agira amahoro mu mibereho ye yose.
3Nta mahirwe aruta gushaka neza,
ni impano Uhoraho agabira abamwubaha.
4Yaba akize cyangwa akennye ahora anezerewe,
igihe cyose ahora yishimye.
Kwirinda abagore b'ingeso mbi5Hari ibintu bitatu bintera ubwoba,
hari n'icya kane kinkura umutima:
impuha mbi zikwirakwijwe mu mujyi,
agatsiko k'inkozi z'ibibi n'ibirego by'ibinyoma.
Ibyo byose ni bibi kurusha urupfu!
6Ariko ikibabaje kurushaho,
ni umugore ugirira ishyari mukeba we, agahora amuvuga nabi.
7Umugore mubi asa n'umuzigo uziritse nabi ku ijosi ry'ikimasa,
kumugira inama ni nko gufata indyanishamurizo.
8Umugore w'umusinzi atera umujinya,
ntashobora guhisha ibikorwa biteye ishozi.
9Umugore w'indaya arangwa n'indoro ye,
mu maso he haramugaragaza.
10Umukobwa wawe nahitamo imigenzereze mibi ujye umukurikiranira hafi,
nutabigenza utyo azagendanira ko.
11Ujye ukurikiranira hafi indoro ye yuje ubushizi bw'isoni,
ntugatangazwe n'uko agukojeje isoni.
12Nk'uko umugenzi ufite inyota anywa amazi abonye yose,
ni na ko uwo mukobwa yicara aho abonye hose akitegeza uhise wese.
Kurata umugore w'imico myiza(Sir 26.1-4; Imig 31.10-31; 14.1)13Umugore ugwa neza anezeza umugabo we,
ubushishozi bwe bumutera imbaraga.
14Umugore ucisha make umuhabwa n'Uhoraho,
umugore warezwe neza nta cyo wamugereranya.
15Umugore utiyandarika aranezeza cyane,
umugore utiyandarika nta cyo wamugereranya.
16Nk'uko izuba rirasira ku misozi y'Uhoraho,
ni na ko uburanga bw'umugore mwiza bumurikira inzu ye iteguye neza.
17Nk'uko itara rimurikira ku gitereko kiziranenge,
ni na ko uburanga bwe bubengerana ku mubiri we uteye neza.
18Nk'uko inkingi z'izahabu ziteye ku mfatiro z'ifeza,
ni na ko amaguru meza ateye ku dutsinsino dukomeye.
Ibintu bitatu bishavuza28Hari ibintu bibiri binshavuza,
hari n'icya gatatu kintera umujinya:
umuntu wari umukire agatindahara,
abanyabwenge basuzugurwa,
umuntu wari intungane agasubira mu byaha.
Umuntu nk'uwo Uhoraho azamwicisha inkota.
Akaga k'umucuruzi29Umucuruzi ntajya yirinda uburiganya,
nta mucuruzi ubura amakemwa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.