1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga w'i Gati. Ni zaburi y'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.
2Uhoraho Nyiringabo,
mbega ukuntu Ingoro yawe iteye ubwuzu!
3Uhoraho, ndifuza cyane kugera mu rugo rw'Ingoro yawe,
Mana nyir'ubuzima, ndagusingiza mbikuye ku mutima.
4Uhoraho Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye,
ibishwi byabonye ubwugamo mu Ngoro yawe,
intashya na zo ziyarikiye ibyari hafi y'intambiro zawe,
zibona aho zishyira ibyana byazo.
5Hahirwa abibera mu Ngoro yawe,
bahora bagusingiza!
Kuruhuka.
6Hahirwa abantu bakwisunga,
hahirwa abahoza umutima ku rugendo rujya i Siyoni.
7Iyo barombereje igikombe cya Baka,
Imana igitoboramo amasōko,
igiha umugisha ikakigushamo imvura y'umuhindo.
8Uko bacuma urugendo ni ko barushaho kugira imbaraga,
nibagera i Siyoni baziyereka Imana.
9Uhoraho Mana Nyiringabo, ita ku masengesho yanjye,
Mana ya Yakobo, tega amatwi unyumve.
Kuruhuka.
10Mana, uhīre umwami uturengera,
utoneshe uwo wimikishije amavuta.
11Kumara umunsi umwe mu rugo rw'Ingoro yawe,
bindutira kumara iminsi igihumbi ahandi hantu.
Mana yanjye, nahitamo kunambira ku muryango w'Ingoro yawe,
aho gucumbika mu mazu y'abagome.
12Uhoraho Imana ni nk'izuba rituvira,
ni nk'ingabo idukingira.
Uhoraho agira ubuntu, atanga n'ikuzo,
indakemwa nta cyiza azima.
13Uhoraho Nyiringabo,
hahirwa umuntu ukwiringira!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.