1Ngiyi imiburo umuhanuzi Habakuki yahishuriwe.
Habakuki araharanira ubutabera2Uhoraho, ko utanyumva,
mbese nzagutabaza ngeze ryari?
Ndagutakambira kubera urugomo ruriho,
nyamara ntawe urengera.
3Kuki utuma ndeba ubugome buriho?
Nawe kuki urēbēra abarengana?
Nta kindi nkibona atari urugomo n'ibintu birimbuka,
impaka n'amahane biri hose!
4Ni cyo gituma amategeko yarapfukiranywe,
ntaho ubutabera bukirangwa,
abagome baryamira intungane,
bityo bagoreka ubutabera.
Igisubizo cy'Uhoraho5Uhoraho aravuga ati:
“Nimwitegereze amahanga maze mutangare!
Muri iki gihe cyanyu hagiye gukorwa igitangaza,
ntimuzacyemera nubwo hagira ukibabwira.
6Dore mpagurukije Abanyababiloniya,
ni ubwoko bw'inkazi kandi buhutiraho,
bazatera isi yose bigarurire ibindi bihugu.
7Ni abantu bateye ubwoba kandi batinyitse,
ni abirasi bishyiriraho ayabo mategeko.
8Amafarasi yabo arusha ingwe kunyaruka,
abayagenderaho ni inkazi kurusha amasega agiye guhīga,
amafarasi si ukugenda araguruka.
Abayagenderaho baturuka iyo bigwa,
baza bagendera mu birere nka kagoma irabutswe inyama.
9Bose bagenzwa n'ibikorwa by'urugomo,
bagenda būhanya bagana imbere,
bafata abantu benshi nk'umusenyi.
10Abanyababiloniya basuzugura abami,
banegura abategetsi.
Ntibakangwa n'ibigo ntamenwa,
batinda igitaka cyo kuririraho bakigarurira ibyo bigo.
11Banyaruka nk'umuyaga,
aho banyuze bagenda bakora ibibi,
imbaraga zabo bazigize imana yabo!”
Habakuki yongera gutakambira Uhoraho12Uhoraho, uriho kuva kera kose,
Mana yanjye, nta nenge ugira,
ntuzatuma dupfa!
Uhoraho, wahagurukije Abanyababiloniya ngo barangize imanza waduciriye,
Rutare mpungiraho, wabashyizeho ngo baduhane.
13Uri intungane ntiwihanganira ubugome,
ntubasha kurēbēra abarengana,
none se kuki urēbēra abagambanyi?
Kuki abagome batsemba ababarusha gutungana ukicecekera?
14Ureka abantu waremye bakamera nk'amafi yo mu nyanja,
bamera nk'ibikōko byo mu mazi bitagira umuyobozi.
15Abanyababiloniya bakacira abantu bose nk'abafatisha amafi ururobo,
babafata nk'ufata amafi mu rushundura,
babakoranya nk'amafi ari mu mutego,
ibyo bituma bishima bakanezerwa.
16Iyo mitego yabo bayitambira ibitambo,
bosereza imibavu inshundura zabo,
ni byo bakesha ibyokurya byinshi kandi biryoshye.
17Mbese bazageza he gutega imitego?
Bazagumya gutsemba amahanga nta mbabazi!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.