Ibyahishuwe 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imyaka igihumbi

1Nuko mbona umumarayika amanuka ava mu ijuru, yari afashe mu ntoki umunyururu munini n'urufunguzo rw'ikuzimu.

2Agira atya asumira cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi cyangwa Satani, maze akibohesha uwo munyururu mu gihe cy'imyaka igihumbi.

3Aherako akiroha ikuzimu arahafunga arahadanangira, kugira ngo icyo kiyoka kidakomeza kuyobya amahanga kugeza ubwo imyaka igihumbi irangiriye. Nyuma yaho kigomba kuzarekurwa igihe gito.

4Mbona n'intebe za cyami zicaweho n'abahawe ubushobozi bwo guca imanza. Mbona n'abantu baciwe imitwe bahōrwa gukomera ku by'ukuri Yezu yahamije, no gutangaza Ijambo ry'Imana. Abo ntibigeze baramya cya gikōko cyangwa ishusho yacyo, kandi ntibigeze bemera gushyirwaho ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza. Nuko barazuka bimana ingoma na Kristo imyaka igihumbi.

5Iryo ryabaye izuka rya mbere. Abapfuye bandi ntibazutse kugeza ubwo imyaka igihumbi irangiye.

6Abahawe umwanya mu izuka rya mbere barahirwa, kandi abo ni umwihariko w'Imana. Urupfu rwa kabiri nta bushobozi rubafiteho, bazaba abatambyi b'Imana na Kristo, kandi bazima ingoma hamwe na we imyaka igihumbi.

Satani atsindwa burundu

7Imyaka igihumbi nishira Satani azarekurwa ave aho yari afungiye,

8ajye kuyobya abo mu mahanga yo mu mpande zose z'isi ari yo Gogi na Magogi, maze abakoranyirize kujya ku rugamba. Umubare wabo uzaba ungana n'umusenyi wo ku nyanja.

9Nuko baraza bakwira isi yose, maze bazenguruka inkambi z'intore z'Imana n'umurwa wayo ikunda, ariko umuriro umanuka mu ijuru urabatsemba.

10Satani wabayobyaga arohwa mu kiyaga cyaka umuriro kirimo n'amazuku, aho cya gikōko na wa muhanurabinyoma bari bamaze kurohwa. Bazahagorerwa ijoro n'amanywa iteka ryose.

Urubanza rw'imperuka

11Nuko mbona intebe ya cyami nini kandi yera de y'Imana, mbona n'Uyicayeho. Isi n'ijuru biyihungira kure birabura rwose.

12Mbona n'abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe. Nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa n'ikindi gitabo, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byo bakoze, uko byanditswe muri ibyo bitabo.

13Inyanja igarura abapfuye yari ibitse. Urupfu ubwarwo n'ikuzimu bigarura abapfuye byari bibitse. Nuko bose bacirwa imanza zishingiye ku byo bakoze.

14Urupfu n'ikuzimu bijugunywa mu kiyaga cyaka umuriro. Icyo ni cyo rupfu rwa kabiri.

15Umuntu wese batasanze yanditswe mu gitabo cy'ubugingo, na we arohwa mu kiyaga cyaka umuriro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help