Zaburi 11 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kwiringira Uhoraho

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Uhoraho ni we mpungiyeho.

None se kuki mumbwira muti:

“Ihute nk'inyoni uhungire ku misozi,

2dore abagome bitwikiriye umwijima,

babanze imiheto batamika imyambi,

barafoye ngo barase intungane.”

3None se igihe ibintu byadogereye,

intungane yakora iki?

4Uhoraho aganje mu Ngoro ye nziranenge,

koko Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami mu ijuru,

agenzura abantu akamenya ibyabo.

5Uhoraho agenzura intungane n'abagome,

abanyarugomo abanga urunuka.

6Abagome abarahuriraho amakara yaka,

abagushaho amazuku n'umuyaga utwika.

Ngibyo ibihano bazahanishwa.

7Erega Uhoraho ni intungane,

akunda abakora ibitunganye,

intungane ni zo zizamureba imbonankubone!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help