1Musa yaragiraga umukumbi wa sebukwe Yetiro (ari we Ruweli), umutambyi w'Abamidiyani. Umunsi umwe yahura umukumbi hirya y'ubutayu agera ku musozi w'Imana witwa Horebu.
2Umumarayika w'Uhoraho amubonekera ari mu gihuru ameze nk'ikirimi cy'umuriro. Musa abonye igihuru cyaka ariko ntigikongoke,
3aribaza ati: “Ni kuki kiriya gihuru cyaka ntigikongoke? Reka ncyegere ndebe kiriya gitangaza!”
4Uhoraho Imana abonye Musa yegereye igihuru amuhamagarira muri cyo ati: “Yewe Musa we!”
Aritaba ati: “Karame!”
5Uhoraho aramubwira ati: “Nturenge aho! Kuramo inkweto kuko uhagaze ahantu nitoranyirije.
6Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo.” Musa yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana.
7Uhoraho arongera ati: “Nabonye uko ubwoko bwanjye bukoreshwa agahato mu Misiri, numva no gutakamba kwabwo. Akababaro kabwo ndakazi.
8None ndamanutse ngo nkure Abisiraheli mu maboko y'Abanyamisiri, mbavane mu Misiri mbajyane mu gihugu cyiza kandi cyagutse, gitemba amata n'ubuki. Ni igihugu gituwe n'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi.
9Numvise ugutakamba kw'Abisiraheli, mbona n'ukuntu Abanyamisiri babakandamiza.
10None ngutumye ku mwami wa Misiri, kugira ngo ukure ubwoko bwanjye mu gihugu cye.”
11Musa abaza Imana ati: “Ndi muntu ki wo guhangara umwami ngo nkure Abisiraheli mu Misiri?”
12Imana iramusubiza iti: “Nzaba ndi kumwe nawe. Numara gukura ubwoko bwanjye mu Misiri, muzandamiriza kuri uyu musozi. Ni bwo uzamenya ko ari jye wagutumye.”
13Musa abwira Imana ati: “Ningenda nkabwira Abisiraheli ko Imana ya ba sekuruza yabantumyeho, bakambaza izina ryayo nzabasubiza iki?”
14Imana iramusubiza iti: “Ndi uwo ndi we, kandi uzabwire Abisiraheli uti: ‘Uwitwa Ndiho yabantumyeho.’
15Uzababwire uti: ‘Uhoraho Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Uhoraho ni ryo zina ryanjye iteka ryose, kandi ni ryo abo mu bihe bizaza bazajya banyita.
16Genda rero ukoranye abakuru b'Abisiraheli, ubabwire ko Uhoraho Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, yakubonekeye ikakubwira iti: ‘Nabonye uko mumeze, mbona n'ibyo mukorerwa mu Misiri,
17none niyemeje kubakura muri ako kaga ko mu Misiri, nkabajyana mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi, igihugu gitemba amata n'ubuki.’
18Abakuru b'Abisiraheli bazakumva, maze mujyane ku mwami wa Misiri mumubwire muti: ‘Uhoraho, Imana y'Abaheburayi yaratubonekeye, none tureke tujye mu butayu ahantu h'urugendo rw'iminsi itatu, dutambirire Uhoraho Imana yacu ibitambo.’
19Nyamara nzi ko uwo mwami atazabemerera kugenda ntaramuvana ku izima.
20Nzakoresha rero ububasha bwanjye nteze Abanyamisiri ibyago bitangaje. Ni bwo umwami azabareka mukagenda.
21Ndetse nzatuma Abanyamisiri babareba neza, be kuzabasezerera amara masa.
22Abisirahelikazi bose bazasange Abanyamisirikazi baturanye n'abo bacumbikiye, babasabe imyambaro n'ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu. Muzabyambike abahungu banyu n'abakobwa banyu. Bityo mube mutwaye ubutunzi bw'Abanyamisiri.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.