Ibarura 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abantu batinya kujya muri Kanāni

1Abisiraheli barara basakuza barira,

2bitotombera Musa na Aroni bati: “Ibi birutwa n'uko tuba twarapfiriye mu Misiri cyangwa muri ubu butayu!

3Kuki Uhoraho atwohereza muri icyo gihugu cya Kanāni? Tuzagwa mu ntambara, kandi abagore bacu n'abana bacu bajyanwe ho iminyago. Mbese ibyiza si uko twakwisubirira mu Misiri?”

4Nuko baravugana bati: “Dutore undi mutware dusubire mu Misiri.”

5Musa na Aroni bakiri imbere y'ikoraniro ry'Abisiraheli, bikubita hasi barasenga.

6Nuko Yozuwe mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bo mu bagiye gutata igihugu, bashishimura imyambaro yabo kubera agahinda,

7babwira Abisiraheli bose bati: “Igihugu twagiye gutata ni igihugu cyiza cyane,

8gitemba amata n'ubuki. Uhoraho natugirira neza azakitugezamo akiduhe.

9None rero mwirinde kumugomera. Ntimutinye abatuye icyo gihugu, tuzabakubita incuro. Ntimubatinye kuko Uhoraho ari kumwe natwe, kandi bo badafite ubatabara.”

10Ariko Abisiraheli bose bashakaga kwicisha amabuye Yozuwe na Kalebu. Nuko Abisiraheli babona ikuzo ry'Uhoraho hejuru y'Ihema ry'ibonaniro.

Musa asabira abantu imbabazi

11Uhoraho abwira Musa ati: “Aba Bisiraheli bazansuzugura bageze ryari? Babonye ibitangaza byose nabakoreye, ariko banga kunyizera.

12Ngiye kubateza icyorezo mbabuze kwinjira mu gihugu nari ngiye kubaha, ariko wowe nzaguha gukomokwaho n'ubwoko bubarusha ubwinshi n'amaboko.”

13Musa asubiza Uhoraho ati: “Ntibikabeho! Nugenza utyo Abanyamisiri bazabimenya. Wakuye ubu bwoko muri bo ukoresheje ibitangaza,

14kandi ibyo Abanyamisiri babitekerereje Abanyakanāni. Na bo bumvise yuko wowe Uhoraho ubana n'ubu bwoko, kandi ko uvugana na bwo imbonankubone. Bumvise n'uko ubatwikiriza igicu, ku manywa ukabayobora uri mu nkingi y'igicu, na nijoro ukabayobora uri mu nkingi y'umuriro.

15None nurimburira ubu bwoko bwose icyarimwe, amahanga azumva ibyo wakoze azavuga ati:

16‘Uhoraho ntiyashoboye kugeza Abisiraheli mu gihugu yabasezeranyije, ni yo mpamvu yabiciye mu butayu.’

17None rero Nyagasani, erekana ubushobozi bwawe!

“Warivugiye uti:

18‘Ndi Uhoraho, ntinda kurakara kandi nuje urukundo, mbabarira abantu ibicumuro n'ubugome, ariko simbura guhana abagome n'abana babo n'abuzukuru babo, n'abuzukuruza babo.’

19None rero kubera urukundo rwawe rwinshi, babarira Abisiraheli ibicumuro byabo, nk'uko utahwemye kubababarira kuva bavuye mu Misiri kugeza ubu.”

20Uhoraho asubiza Musa ati: “Ndabababariye nk'uko ubinsabye.

21Ariko ndahiye ubugingo bwanjye n'ikuzo ryanjye ryuzuye isi,

22ko nta n'umwe mu babonye ikuzo ryanjye n'ibitangaza nakoreye mu Misiri no mu butayu, bakangerageza incuro nyinshi kandi bakanga kunyumvira,

23uzatura mu gihugu nasezeranyije ba sekuruza. Nta n'umwe mu bansuzuguye uzakibamo.

24Ariko umugaragu wanjye Kalebu nzamutuza mu gihugu yatase, kuko we yagize umutima mwiza kandi akanyoboka adashidikanya, ndetse n'abazamukomokaho nzakibahamo umunani.

25Ariko kubera ko Abamaleki n'Abanyakanāni batuye muri ibi bibaya, ejo muzasubize iy'ubutayu muce mu nzira igana ku Nyanja Itukura.”

Uhoraho azahana Abisiraheli

26Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:

27“Numvise Abisiraheli banyitotombera. Abo bantu babi bahora banyitotombera nzabihanganira ngeze ryari?

28Mubambwirire muti: ‘Mwahisemo kugwa mu butayu, none ndahiye ubugingo bwanjye ko nzabagenzereza uko mwavuze.

29Muri ubwo butayu ni ho muzagwa. Ababaruwe mwese mumaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje, muzapfa kuko munyitotombera.

30Ntimuzinjira mu gihugu narahiye kuzabaha. Hazinjiramo gusa Kalebu mwene Yefune na Yozuwe mwene Nuni.

31Abana banyu mwavuze ko bazajyanwa ho iminyago, ni bo bazatura muri icyo gihugu mwanze maze bakimenyēre.

32Naho mwe muzagwa muri ubu butayu.

33Abana banyu bazamara imyaka mirongo ine baragiye amatungo mu butayu, baryozwa ubuhemu bwanyu kugeza igihe mwese muzahashirira.

34Mwamaze iminsi mirongo ine mutata igihugu, noneho muzamara imyaka mirongo ine mu butayu muryozwa ibicumuro byanyu, umunsi uhwane n'umwaka. Bityo muzamenya ingaruka zo kungomera.

35Ndi Uhoraho.’ Sinzabura kugenza aba bantu babi bose bandwanya nk'uko mbivuze, bazagwa muri ubu butayu bahashirire.”

36-37Uhoraho yicisha icyorezo ba batasi Musa yari yohereje mu gihugu cya Kanāni, kubera ko babeshye abantu bose iby'icyo gihugu, bigatuma bitotombera Musa.

38Yozuwe mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, ni bo bonyine barokotse muri bo.

Abantu bongera kugomera Imana(Ivug 1.41-46)

39Musa asubiriramo Abisiraheli amagambo yose y'Uhoraho, birabababaza cyane.

40Mu gitondo cya kare bitegura gutera Kanāni banyuze mu misozi, baravuga bati: “Twaracumuye! Ariko noneho reka tujye aho Uhoraho yatubwiye.”

41Musa arababwira ati: “Kuki mushaka kugomera Uhoraho? Ibyo mwitegura ntimuzabigeraho.

42Ntimujyeyo kuko Uhoraho atari kumwe namwe, naho ubundi abanzi banyu bazabatsinda.

43Abamaleki n'Abanyakanāni bazabamarira ku icumu. Uhoraho ntazabatabara kuko mwamwimūye.”

44Nyamara bahangara kuzamuka mu misozi, nubwo Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho yari yasigaye mu nkambi hamwe na Musa.

45Nuko Abamaleki n'Abanyakanāni bari batuye muri iyo misozi, baramanuka babakubita incuro babageza i Horuma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help