Yohani 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umushumba n'intama ze

1“Ndababwira nkomeje ko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n'umwambuzi.

2Naho rero uwinjiriye mu irembo aba ari umushumba w'intama,

3umuraririzi aramwugururira. Intama zumva ijwi ry'umushumba maze agahamagara ize mu mazina, akazahura.

4Iyo zose zigeze inyuma y'irembo, azijya imbere zikamukurikira kuko ziba zaramenyereye ijwi rye.

5Ntizikurikira uwo zitazi, ahubwo ziramuhunga kuko ziba zitaramenyereye ijwi rye.”

6Icyo ni ikigereranyo Yezu yabahaye ariko bo ntibamenya icyo yashakaga kubabwira.

Yezu Umushumba mwiza

7Yezu yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko ari jye rembo ry'intama.

8Abaje mbere yanjye bose bari abajura n'abambuzi, ariko intama ntizabitaho.

9Ni jye rembo, uwinjira ari jye anyuzeho azarokoka. Azajya yinjira asohoke kandi abone urwuri.

10Umujura azanwa gusa no kwiba no kwica no kurimbura. Jyewe nazanywe no kugira ngo intama zibone ubugingo, ndetse busendereye.

11“Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yemera gupfira intama ze.

12Naho umucancuro w'ingirwamushumba utari nyir'intama, abona impyisi ije agatererana intama agahunga. Nuko impyisi ikazisumira ikazitatanya.

13Igituma yihungira ni uko ari umucancuro, intama ntizimushishikaze.

14-15Ni jye mushumba mwiza. Uko Data anzi nanjye nkamumenya, ni ko nzi intama zanjye na zo zikamenya, ndetse nemera kuzipfira.

16Mfite n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo ngomba kuzitarura. Zizumva ijwi ryanjye maze hazabe umukumbi umwe uragiwe n'umushumba umwe.

17“Igituma Data ankunda, ni uko nemera gutanga ubuzima bwanjye kugira ngo nzabusubirane.

18Nta wubunyaga, ni jye ubutanga ku bushake bwanjye. Mfite ubushobozi bwo kubutanga n'ubwo kubusubirana. Ayo ni yo mabwiriza nahawe na Data.”

19Ayo magambo yatumye Abayahudi bongera kwicamo ibice.

20Benshi muri bo baravugaga bati: “Yahanzweho n'ingabo ya Satani. Kuki mukimutega amatwi?”

21Ariko abandi bakavuga bati: “Iyo mvugo si iy'uwahanzweho. Mbese ingabo ya Satani ibasha guhumura impumyi?”

Abayahudi banga Yezu

22I Yeruzalemu hari iminsi mikuru yo kwibuka Itahwa ry'Ingoro y'Imana, hakaba ari mu mezi y'imbeho.

23Yezu yagendagendaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, munsi y'ibaraza ryitwa irya Salomo.

24Abayahudi baramukikiza baramubaza bati: “Uzageza ryari kutwicisha amatsiko? Twerurire niba uri Kristo?”

25Yezu arabasubiza ati: “Narabibabwiye ntimwabyemera. Ibyo nkora mu izina rya Data ni byo ntanze ho umugabo,

26ariko ntimubyemera kuko mutari abo mu ntama zanjye.

27Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira.

28Nziha ubugingo buhoraho, ntizizigera zipfa kandi ntawe uzazinyambura.

29Data wazimpaye aruta byose, ntawe ubasha kuzimwambura.

30Jyewe na Data turi umwe.”

31Abayahudi bongera gutora amabuye kugira ngo bayamutere.

32Ubwo Yezu arababwira ati: “Nabagaragarije ibyiza byinshi Data yantumye gukora. Ni ikihe muri ibyo gituma muntera amabuye?”

33Abayahudi baramusubiza bati: “Igikorwa cyiza si cyo gituma tugutera amabuye, ahubwo ni uko utuka Imana kuko uri umuntu ariko ukigira Imana.”

34Yezu arabasubiza ati: “Mbese ntibyanditswe mu Mategeko yanyu ko Imana yavuze ngo muri imana?

35Tuzi ko Ibyanditswe bidakuka. Ba bantu babwiwe Ijambo ryayo, Imana ubwayo ni yo yabise imana.

36None se kuki munshinja gutuka Imana, ngo navuze ko ndi Umwana wayo kandi ari jye Data yitoranyirije akantuma ku isi?

37Niba ntakora ibyo Data yanshinze ntimunyemere.

38Ariko niba mbikora, naho mutanyemera nibura mwemere ibyo nkora, kugira ngo mumenye mudashidikanya ko Data ari muri jye nanjye nkaba muri Data.”

39Icyo gihe bongera gushaka gufata Yezu, ariko abavamo arigendera.

40Nuko Yezu asubira iburasirazuba bwa Yorodani, aho Yohani yahoze abatiriza ahamara iminsi.

41Abantu benshi bagumya kumusangayo bakavuga bati: “Nubwo Yohani nta gitangaza yigeze akora kiranga ibye, ariko ibyo yavuze kuri uyu muntu byose byari ukuri.”

42Nuko abantu benshi bari aho bemera Yezu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help