Hozeya 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Ubu ni bwo butumwa Uhoraho yahaye Hozeya mwene Bēri. Hari ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli.

Hozeya ategekwa kurongora indaya

2Ngubu ubutumwa Uhoraho yabanje kugeza ku Bisiraheli abunyujije kuri Hozeya. Uhoraho yabwiye Hozeya ati: “Genda urongore indaya, nyuma izabyara abana b'ababyarirano. Koko abatuye iki gihugu baranyimūye, ubwo ni bwo buraya bukabije.”

3Nuko Hozeya aragenda arongora Gomeri, umukobwa wa Dibulayimu. Gomeri asama inda babyarana umwana w'umuhungu.

4Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Yizerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra abakomoka ku Mwami Yehu mbaryoza abantu yiciye i Yizerēli, kandi ubwami bwa Isiraheli na bwo nzabutsemba.

5Icyo gihe nzatsembera ingufu za Isiraheli mu kibaya cya Yizerēli.”

6Gomeri arongera asama inda, abyara umwana w'umukobwa. Nuko Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Ntampuhwe, kuko ntazongera kugirira Abisiraheli impuhwe, sinzakomeza kubababarira.

7Ariko Abayuda bo nzabagirira impuhwe. Jyewe Uhoraho Imana yabo nzabakiza. Icyakora sinzabakiza nkoresheje imiheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarasi n'abayarwaniraho.”

8Gomeri acutsa Ntampuhwe, asama indi nda abyara umwana w'umuhungu.

9Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Subwokobwanjye, kuko mwebwe Abisiraheli mutari ubwoko bwanjye, nanjye sindi uwanyu.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help