1Uhoraho abwira Musa ati:
2“Bwira Abisiraheli bampe umusanzu. Muzakire ikintu cyose bazabahana umutima mwiza,
3yaba izahabu cyangwa ifeza cyangwa umuringa.
4Muzakire imyenda y'isine n'iy'umuhemba n'iy'umutuku, n'iy'umweru n'iy'ubwoya bw'ihene.
5Muzakire impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku cyangwa izindi mpu z'agaciro, muzakire n'imbaho z'iminyinya,
6n'amavuta acanwa mu matara, n'imibavu ikoreshwa mu mavuta yo gusīga, n'imibavu yoswa.
7Muzakire amabuye ya onigisi n'andi mabuye y'agaciro yo gutāka igishura cy'Umutambyi mukuru, n'agafuka ko mu gituza cye.
8Muzanyubakire Ihema kugira ngo nture hagati muri mwe.
9Muzaryubake mushyiremo n'ibikoresho byaryo, mukurikije igishushanyombonera ngiye kukwereka.
Isanduku y'Isezerano(Kuv 37.1-9)10“Muzabāze Isanduku mu mbaho z'iminyinya, ifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu.
11Muzayomekeho izahabu inoze imbere n'inyuma, muyizengurutse n'umuguno w'izahabu.
12Muzayicurire ibifunga bine by'izahabu mubishyire mu nguni enye zo munsi y'Isanduku, bibiri mu ruhande rumwe, na bibiri mu rundi.
13Muzabāze imijishi mu biti by'iminyinya muyomekeho izahabu,
14maze muyinjize mu bifunga by'Isanduku kugira ngo mushobore kuyiheka.
15Nimumara kuyinjizamo ntimuzayikuremo ukundi.
16Muri iyo Sanduku muzashyiremo ibisate by'amabuye byanditsweho Amategeko nzaguha.
17“Muzacure mu izahabu inoze igipfundikizo cyayo. Kizabe gifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu.
18Muzacure abakerubi babiri mu izahabu, mubashyire ku mitwe yombi y'igipfundikizo,
19kandi bombi bazabe bafatanye na cyo.
20Bazabe berekeranye, amababa yabo arambuye hejuru y'igipfundikizo.
21Nimumara gushyira bya bisate mu Isanduku, muzashyireho igipfundikizo.
22Aho ngaho ku gipfundikizo hagati y'abakerubi bombi, ni ho nzakwiyerekera. Ni na ho nzaguhera amabwiriza yose Abisiraheli bazajya bakurikiza.
Ameza y'imigati(Kuv 37.10-16)23“Muzabāze ameza mu mbaho z'iminyinya, afite uburebure bwa santimetero mirongo inani n'umunani, n'ubugari bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu.
24Muzayomekeho izahabu inoze, muyizengurutse n'umuguno w'izahabu.
25Muzayazengurutse umutambiko ufite ubugari bwa santimetero umunani, na wo ufite umuguno w'izahabu.
26Muzayakorere ibifunga bine by'izahabu, mubishyire ku mpande zombi aho amaguru atereye,
27ahegereye umutambiko. Ibyo bifunga ni byo muzinjizamo imijishi, kugira ngo mushobore guheka ameza.
28Iyo mijishi yo kuyaheka muzayibāze mu biti by'iminyinya, muyomekeho izahabu.
29Muzacure mu izahabu inoze ibikoresho byo kuri ayo meza: amasahani n'ibikombe n'utubindi n'inzabya, bizakoreshwa mu mihango y'ituro risukwa.
30Kuri ayo meza mujye mushyiraho n'imigati yantuwe, maze impore imbere.
Igitereko cy'amatara(Kuv 37.17-24)31“Muzacure igitereko cy'amatara mu izahabu inoze. Kizabe kigizwe n'indiba n'igihimba, n'amapfundo n'indabyo n'udututu twazo, kandi byose muzabicure bifatanye.
32Amashami atandatu azabe ashamikiye ku gihimba, atatu mu ruhande rumwe, n'atatu mu rundi.
33Buri shami rizabe rifite amapfundo atatu n'indabyo eshatu, n'udututu twazo.
34Ku gihimba muzashyireho amapfundo n'indabyo enye, n'udututu twazo.
35Muzashyire ipfundo munsi ya buri mashami abiri abiri agize ibyiciro bitatu.
36Amapfundo n'amashami by'igitereko byose, muzabicure mu izahabu inoze bifatanye.
37Muzacure n'amatara arindwi maze muyashyire ku gitereko, ku buryo azamurika imbere yacyo.
38Ibikoresho byo kuyacana no kuyazimya n'isahani yo kubishyiraho, na byo muzabicure mu izahabu inoze.
39Icyo gitereko n'ibigendana na cyo byose, muzabicure mu biro mirongo itatu na bitanu by'izahabu inoze.
40Wowe rero Musa, itegereze neza igishushanyombonera maze kukwerekera kuri uyu musozi. Muzabe ari cyo mukurikiza.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.