1Nuko Yobu arabasubiza ati:
2“Mbega ngo uratera inkunga umunyantegenke!
Mbega ngo uragoboka utishoboye!
3Mbega ngo uragira inama ikiburabwenge!
Mbega ngo urangaragariza ubushishozi buhambaye!
4Mbese ayo magambo yose urayabwira nde?
Ni nde wakoheje kuvuga utyo?
Ububasha bw'Imana ku byaremwe byose5Abapfuye barahindira umushyitsi ikuzimu,
amazi n'ibiyabamo biradagadwa.
6Imana ireba ibiri ikuzimu,
aho ikuzimu ntihihisha amaso yayo.
7Ni yo yahanitse ikirere,
ni yo yatendetse isi ku busa busa.
8Amazi iyabumbira mu bicu bibuditse,
nyamara nubwo biremereye ntibihanuka.
9Itwikira ukwezi,
igutwikiriza ibicu byayo.
10Ishyiraho ikirere cy'urugabano hejuru y'amazi,
urugabano rutandukanya umucyo n'umwijima.
11Imana itigisa inkingi z'ijuru,
irazitigisa zigakangarana.
12Ububasha bwayo bwatumye icubya inyanja,
ubwenge bwayo bwatumye irimbura Rahabe.
13Umwuka wayo wakenkemuye ijuru,
ubwayo yivuganye cya gikōko kabutindi.
14Niba ibi yakoze bidahambaye kuri yo,
ibyo twe dushobora kumenya ni bike cyane.
Ese ubwo ni nde wasobanukirwa n'ububasha bwayo?”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.