1Nuko Samweli afata agacupa k'amavuta ayasuka ku mutwe wa Sawuli, maze aramuhobera agira ati: “Uhoraho yakwimikishije amavuta kugira ngo ube umuyobozi w'Abisiraheli.
2Nitumara gutandukana ukagera i Selisa ku mupaka w'Ababenyamini hafi y'imva ya Rasheli, urahura n'abagabo babiri bakubwire bati: ‘Indogobe washakaga zarabonetse. So ntakizihangayikiye, ahubwo ni mwe mumuhagaritse umutima yibaza icyo yakora ngo yongere ababone.’
3Nyuma urakomeza urugendo ugere ku giti cy'inganzamarumbu cy'i Taboru, urahahurira n'abagabo batatu bagiye gusenga Imana i Beteli. Umwe araba atwaye abana b'ihene batatu, undi afite imigati itatu, n'undi wikoreye uruhago rw'uruhu rurimo divayi.
4Baragusuhuza baguhe n'imigati ibiri, uyakire.
5Nyuma y'ibyo uragera i Gibeya-Elohimu, aho ingabo z'Abafilisiti zikambitse. Niwinjira mu mujyi urahura n'itsinda ry'abahanuzi, bamanutse bava ahasengerwa Imana bahanura. Imbere yabo haraba hari abacuranga inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'abavuza ingoma n'imyirongi.
6Mwuka w'Uhoraho arakuzaho uhinduke undi, uhanure hamwe na bo.
7Numara kubona ibyo bimenyetso byose, uramenyeraho ko Imana iri kumwe nawe. Ubwo ni bwo uzakora ibyo ugomba gukora.
8Uzamanuke untegerereze i Gilugali, nyuma y'iminsi irindwi nzagusangayo mpatambire ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Ni bwo nzakubwira ibyo uzakora.”
9Sawuli akimara gutandukana na Samweli, Imana ihindura umutima we kandi uwo munsi bya bimenyetso byose arabibona.
10Ageze i Gibeya ahura n'itsinda ry'abahanuzi, Mwuka w'Imana amuzaho ahanurira rwagati muri bo.
11Abari basanzwe bamuzi babibonye barabazanya bati: “Ese mwene Kishi byamugendekeye bite? Ese Sawuli na we yabaye umuhanuzi?”
12Umwe mu baturage baho yungamo ati: “Ariko se bariya bo bakomoka kuri nde?” Ni ho havuye imvugo ngo “Ese Sawuli na we yabaye umuhanuzi?”
13Sawuli arangije guhanura, arazamuka ajya ahasengerwaga Imana.
14Se wabo wa Sawuli abaza Sawuli n'umugaragu we ati: “Mwari mwaragiye he?”
Sawuli aramusubiza ati: “Twari twaragiye gushaka indogobe zazimiye, tuzibuze tujya kubaza Samweli.”
15Se wabo aramubwira ati: “Ngaho ntekerereza ibyo Samweli yababwiye.”
16Sawuli aramusubiza ati: “Yatubwiye ko indogobe zabonetse.” Ariko ntiyamuhingukiriza ibyo Samweli yari yamubwiye byerekeye ubwami.
Sawuli aba umwami w'Abisiraheli17Samweli akoranyiriza Abisiraheli imbere y'Inzu y'Uhoraho i Misipa,
18arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Ni jye wabavanye mu Misiri, mbakiza Abanyamisiri n'andi mahanga yose yabakandamizaga.’
19None mwimūye Imana yabakijije ibyago byose n'ingorane zose, murarenga muyisaba umwami. Ngaho nimuze imbere y'Inzu y'Uhoraho, mukurikije imiryango yanyu n'amazu yanyu.”
20Nuko Samweli yigiza hafi imiryango y'Abisiraheli, maze hatoranywa umuryango wa Benyamini.
21Hanyuma yigiza hafi amazu agize umuryango wa Benyamini hatoranywa inzu ya Matiri, maze Sawuli mwene Kishi aba ari we utoranywa. Nuko baramushaka, ariko ntibamubona.
22Bongera kubaza Uhoraho bati: “Mbese uwo muntu yaba yaje hano?”
Uhoraho arabasubiza ati: “Reba mu mizigo ni ho yihishe!”
23Bariruka bajya kumuzana, ahagarara hagati y'ikoraniro. Yabasumbaga bose ku buryo umuremure muri bo yamugeraga ku rutugu.
24Samweli arababwira ati: “Nguyu uwo Uhoraho yatoranyije, muri mwe nta wumeze nka we.”
Abisiraheli bavugira icyarimwe bati: “Gahorane ingoma, nyagasani!”
25Samweli abasobanurira amategeko agenga ubwami, ayandika mu gitabo akibika mu Nzu y'Uhoraho. Nuko asezerera ikoraniro buri muntu ataha iwe.
26Sawuli na we ataha iwe i Gibeya, aherekejwe n'abagabo b'intwari Imana yari yabishyize ku mutima.
27Icyakora habonetse abantu b'abapfayongo, maze baravuga bati: “Bishoboka bite se ko uriya muntu yadukiza?” Baramusuzugura banga no kumuha amaturo, ariko Sawuli arabihorera.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.