Ezayi 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abantu bose bazagana Yeruzalemu(Mika 4.1-3)

1Ibi ni ibyo Ezayi mwene Amotsi yeretswe byerekeye u Buyuda na Yeruzalemu.

2Mu gihe kizaza, umusozi wubatseho Ingoro y'Uhoraho uzakomera cyane,

uzamamara kuruta indi misozi yose,

abanyamahanga bose bazawugana.

3Abantu benshi bazawugana bavuga bati:

“Nimucyo tuzamuke umusozi w'Uhoraho,

tujye mu Ngoro y'Imana ya Yakobo.

Izatumenyesha imigenzereze idushakaho,

natwe tuzayikurikiza.”

Koko i Siyoni ni ho tuzayigishirizwa,

i Yeruzalemu ni ho Ijambo ry'Uhoraho ritangarizwa.

4Uhoraho azakemura imanza hagati y'amahanga,

azakiranura impaka hagati y'amoko menshi.

Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka,

amacumu yabo bazayacuramo impabuzo.

Nta gihugu kizongera gutera ikindi,

nta bantu bazongera kwitoza intambara.

5Mwa bakomoka kuri Yakobo mwe, nimuze tugende!

Nimuze tugende tumurikiwe n'Uhoraho.

Umunsi w'Uhoraho

6Uhoraho, waretse ubwoko bwawe ari bo abakomoka kuri Yakobo.

Koko rero igihugu cyuzuyemo imihango y'ab'iburasirazuba,

abantu bawe bigāna imihango y'Abafilisiti,

bivanga n'abanyamahanga.

7Igihugu cyabo cyuzuye izahabu n'ifeza,

bityo ubukungu bwabo ntibubarika,

igihugu cyabo cyuzuyemo amafarasi n'amagare y'intambara bitabarika.

8Igihugu cyabo cyuzuyemo ibigirwamana,

bityo bapfukamira ibigirwamana bakoze.

9Ni yo mpamvu abantu bose bazakorwa n'isoni,

abantu bazacishwa bugufi,

Uhoraho, ntuzabababarire.

10Nimwihishe mu masenga yo mu bitare,

nimwihishe mu myobo,

nimuhunge umujinya w'Uhoraho,

nimuhunge ububasha bwe n'ikuzo rye.

11Umunyagasuzuguro wese azakozwa isoni,

abirasi bazacishwa bugufi,

uwo munsi ikuzo rizahabwa Uhoraho wenyine.

12Uhoraho Nyiringabo yashyizeho umunsi,

yashyizeho umunsi wo gucira imanza abirasi n'abibone,

abishyira hejuru bazacishwa bugufi.

13Azatsemba amasederi yose y'inganzamarumbu yo muri Libani,

azatsemba ibiti by'imishishi byo muri Bashani.

14Azacisha bugufi imisozi miremire yose,

azacisha bugufi udusozi twose dutumburutse.

15Azacisha bugufi iminara miremire yose,

azacisha bugufi n'inkuta zose z'ibigo ntamenwa.

16Azazika amato yose ajya mu bihugu bya kure,

azazika amato yose y'agaciro.

17Umunyagasuzuguro wese azakorwa n'isoni,

abirasi bazacishwa bugufi,

uwo munsi ikuzo rizahabwa Uhoraho wenyine.

18Ibigirwamana byose bizashiraho.

19Abantu bazihisha mu masenga yo mu bitare,

bazihisha mu myobo bahunga uburakari bw'Uhoraho,

bazahunga ububasha bwe n'ikuzo rye,

bazamwihisha ubwo azaba aje kurimbura isi.

20Uwo munsi ibigirwamana by'izahabu n'ifeza bakoreye kuramya, bazabijugunyira imbeba n'uducurama.

21Bazihisha mu masenga yo mu bitare bahunga uburakari bw'Uhoraho n'ububasha bwe n'ikuzo rye, ubwo azaba aje atera isi ubwoba.

22Nimureke kwiringira umuntu,

umuntu buntu ugizwe n'umwuka wo mu mazuru.

Ese umuntu yakumarira iki?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help