2 Abamakabe 11 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yuda atsinda Liziya(1 Mak 4.26-35)

1Liziya wari Minisitiri w'intebe w'igikomangoma akaba n'umurezi w'umwami, akaba ari na we wari ushinzwe iby'ingoma, yababajwe n'ibyari biherutse kuba.

2Nuko akoranya ingabo z'abagenza amaguru zigera ku bihumbi mirongo inani n'abarwanira ku mafarasi bose, ajya gutera Abayahudi. Yari agamije guhindura Yeruzalemu yose umujyi w'Abagereki.

3Yashakaga ko Ingoro yajya yishyura umusoro kimwe n'izindi ngoro zose z'amahanga, kandi akagurisha buri mwaka ibyagenewe Umutambyi mukuru.

4Ntiyitaye ku bubasha bw'Imana, ahubwo yiringiye ingabo ze zitabarika zigenza amaguru n'ingabo ibihumbi zirwanira ku mafarasi, n'inzovu ze mirongo inani.

5Nuko Liziya yinjira mu Buyuda agera i Betisuri, ikigo ntamenwa cyari nko mu birometero makumyabiri n'umunani mu majyepfo ya Yeruzalemu arahatera.

6Yuda n'ingabo ze bumvise ko Liziya yagose ibigo ntamenwa byo mu gihugu bakoranya abaturage, maze bose hamwe batakambira Nyagasani mu maganya n'amarira menshi, kugira ngo abohereze umumarayika mwiza wo kugoboka Abisiraheli.

7Yuda ubwe aba ari we ubabimburira mu gufata intwaro, ashishikariza n'abandi kwemera kwitanga kimwe na we, kugira ngo barengere abavandimwe babo. Nuko bose bahagurukira icyarimwe bafite umwete mwinshi.

8Bakiri hafi ya Yeruzalemu, umuntu ugendera ku ifarasi wambaye imyambaro yererana, atunguka imbere y'ingabo zabo azunguza intwaro ze z'izahabu.

9Nuko bose icyarimwe basingiriza Imana kubera ubuntu bwayo. Koko rero Imana yari yabahaye ubutwari ku buryo uretse no kwica abantu cyangwa ibikōko by'inkazi, bashoboraga no gutobora inkuta z'ibyuma.

10Bagenda biteguye urugamba, barangajwe imbere n'uwo Nyagasani yari yaboherereje ku buntu bwe kugira ngo abarwanirire.

11Nuko biroha nk'intare ku banzi babo, bica abasirikari ibihumbi cumi na kimwe bagenza amaguru n'igihumbi na magana atandatu barwanira ku mafarasi, abasigaye barahunga.

12Abenshi muri bo bahunga ari inkomere kandi bataye intwaro zabo, Liziya na we akiza amagara ye ahunga afite ikimwaro.

Liziya agirana amasezerano y'amahoro n'Abayahudi(1 Mak 6.57-61)

13Liziya ntiyari umupfapfa kuko yatekereje uko yatsinzwe, asanga Abayahudi bari indatsimburwa kubera ko Imana Nyirububasha yabarwaniriraga. Ni cyo cyatumye yohereza intumwa

14kugira ngo zibasabe bagirane amasezerano y'amahoro ashingiye ku bwumvikane, kandi abasezeranya kuzumvisha umwami ko agomba kubafata nk'incuti.

15Kubera ko Yuda yari ashishikajwe n'icyagirira rubanda akamaro, yemera inama zose za Liziya. Umwami na we ku ruhande rwe, yemera ibyo Abayahudi bari basabye byose, ari na byo Yuda yari yandikiye Liziya.

Ibaruwa Liziya yandikiye Abayahudi

16Liziya yandikiye Abayahudi ibaruwa iteye itya:

“Baturage b'Abayahudi, jyewe Liziya ndabaramutsa.

17Intumwa zanyu Yohani na Abusalomu banshyikirije inyandiko mwabahaye, bansaba gufata icyemezo ku byifuzo biyivugwamo.

18Nagejeje ku mwami ibyo yagombaga kumenyeshwa, kandi yemeye ibyo abona ko bishoboka.

19Niba rero mukomeje kureba icyagirira ubutegetsi akamaro, nanjye mu gihe kizaza nzaharanira icyatuma abaturage banyu bamererwa neza.

20Naho ibyerekeye ibibazo bisanzwe, nashinze ababahagarariye ngo bo n'abantu banjye babyigire hamwe namwe.

21Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa Diyosikori, mu mwaka wa 148.”

Ibaruwa umwami yandikiye Liziya n'Abayahudi

22Dore ibyari bikubiye muri iyo baruwa:

“Muvandimwe wanjye Liziya, jyewe Umwami Antiyokusi ndakuramutsa.

23Kuva aho umubyeyi wacu apfiriye, nifuza ko abaturage bose b'ubwami bwanjye babaho bagakora imirimo yabo nta kibahungabanyije.

24Ariko numvise ko Abayahudi batemera gukurikiza imigenzo y'Abagereki data yashatse kuzana. Bo bifuza kubaho mu buryo bwabo kandi bagasaba ko babareka bagakurikiza Amategeko yabo.

25Nk'uko nifuza ko abo bantu bagira amahoro, ntegetse ko babasubiza Ingoro yabo, bakabaho uko babyifuza bikurikije imigenzo ya ba sekuruza.

26None rero ubamenyeshe icyemezo nafashe kandi ko mbijeje amahoro, kugira ngo bite ku mirimo yabo bafite umutima utuje.”

27Ngiyi ibaruwa umwami yandikiye Abayahudi:

“Abagize Urukiko rw'ikirenga rw'Abayahudi n'abandi Bayahudi mwese, jyewe Umwami Antiyokusi ndabaramutsa.

28Nizeye ko mumeze neza, natwe kandi tumeze neza.

29Menelasi yamenyesheje ko mwifuza gutaha mugasubira ku mirimo yanyu.

30None rero nijeje imbabazi abantu bose bazashaka gusubira iwabo, mbere y'itariki ya mirongo itatu z'ukwezi kwa Kisantiki.

31Mushobora gukomeza gukurikiza amategeko agenga imirire yanyu, n'andi Mategeko nk'uko mwabikoraga mbere. Byongeye kandi ntihakagire umuyahudi n'umwe uzahanwa ku buryo ubwo ari bwo bwose, azira amakosa yakoze atabizi.

32Dore naboherereje Menelasi kugira ngo abahumurize.

33Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa Kisantiki, mu mwaka wa 148.”

Ibaruwa Abanyaroma bandikiye Abayahudi

34Abanyaroma na bo bandikiye Abayahudi ibaruwa muri aya magambo:

“Bayahudi, twebwe Kintusi Memiyo, na Tito Maniyo intumwa z'Abanyaroma turabaramutsa.

35Ibyo mwemerewe na Liziya umubyeyi w'umwami, natwe turabibemereye.

36Naho ibyifuzo yasanze bigomba gushyikirizwa umwami mubisuzume neza, hanyuma muzaduhe igisubizo bidatinze kugira ngo tubivugane n'umwami ku buryo byabagirira akamaro, kuko tugiye kujya Antiyokiya.

37Ni yo mpamvu mukwiye kwihutira kutwoherereza ababahagarariye kugira ngo tumenye icyo mubitekerezaho.

38Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa Kisantiki mu mwaka w'ijana na mirongo ine n'umunani.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help