1Umunebwe asa n'ibuye ririho imyanda,
umubonye wese amuha akato.
2Umunebwe asa n'ikirundo cy'imyanda,
uyikozeho wese akunguta intoki.
Abana babi3Umwana utagira uburere akoza isoni umubyeyi we,
amukoza isoni cyane cyane iyo ari umukobwa.
4Umukobwa w'umunyamutima abona umugabo,
nyamara ushira isoni atera umubyeyi we agahinda.
5Umukobwa w'inshinzi akoza isoni umubyeyi we n'umugabo we,
muri abo bombi nta n'umwe umwubaha.
6Kwigisha abana bishobora kuba impfabusa,
bishobora kuba impfabusa nko kuririmbira abari mu cyunamo,
nyamara umunyafu ni bwo buryo buboneye bwo guhana.
Ubupfapfa ntibugira umuti9Kwigisha umupfapfa ni nko guterateranya injyo,
ni nko gukangura umuntu wazitswe n'ibitotsi.
10Kuganira n'umupfapfa ni nko kuvugana n'umuntu usinziriye,
iyo urangije kuvuga arakubaza ati: “Harya twavugaga iki?”
11Ujye uririra uwapfuye kuko aba yabuze urumuri,
ujye uririra umupfapfa kuko aba yarabuze ubwenge.
Ntugashavuzwe n'uwapfuye kuko aba yiruhukiye,
imibereho y'umupfapfa irutwa no gupfa akavaho.
12Umuntu wapfuye bamuririra iminsi irindwi,
nyamara umupfapfa cyangwa umuntu utubaha Imana bamuririra igihe cyose ariho.
13Ntukavugane byinshi n'umupfapfa,
ntukagendane n'umuntu w'injiji.
Ujye umugendera kure bizakurinda ingorane,
ujye umwirinda atazakwanduza.
Ujye umugendera kure niba ushaka amahoro,
ujye umugendera kure atazaguteza ingorane.
14Ni iki kiremera kurusha ubutare?
Igisubizo ni kimwe gusa: ni umupfapfa.
15Biroroshye kwikorera umusenyi, umunyu cyangwa ibyuma,
biroroshye kubyikorera kuruta guterura umupfapfa.
16Iyo ibiti bikoze igisenge cy'inzu bifatanyijwe neza ntibitandukanywa n'umutingito w'isi,
uko ni ko umuntu ufite imigambi myiza atazahungabana igihe cy'akaga.
17Umutima wishingikirije igitekerezo cy'ubwenge,
ni nk'urukuta rukomeye rusizwe isima.
18Amabuye mato ashyizwe hejuru y'urukuta ntazagumaho umuyaga nuhuha cyane,
uko ni ko umuntu ufite ibitekerezo by'ubupfapfa ameze,
uwo ntazashobora gushikama mu gihe giteye ubwoba.
Ubucuti19Iyo ijisho ritokowe rirarira,
nubabaza umuntu uzaba utsembye ubucuti.
20Nutera ibuye inyoni zizahunga,
nuhemukira incuti uzaba utsembye umubano.
21Nutunga incuti yawe inkota ntukihebe,
ntukihebe kuko mushobora kwiyunga.
22Nugira ikibi uvuga ku ncuti yawe ntukihebe,
ntukihebe kuko mushobora kwiyunga.
Nyamara gutukana no gusuzugura, kumena ibanga no gutonganya abandi,
ibyo byose bizagutandukanya n'incuti.
23Ujye utuma mugenzi wawe akwizera mu bukene bwe,
bityo namererwa neza muzanezerwe hamwe.
Ujye umufasha igihe ari mu kaga,
ujye umufasha kugira ngo nahabwa umurage uzawugireho uruhare.
24Ahari umwotsi haba hari umuriro,
ibitutsi bibanzirizwa no kumena amaraso.
25Incuti ninkenera sinzatinya kuyirengera,
sinzayitererana.
26Nyamara incuti ninteza ibyago,
uzabimenya wese azayigaya.
Kuba maso27Ni nde uzarinda ururimi rwanjye,
ni nde uzafunga umunwa wanjye?
Ni nde uzawufunga kugira ngo ururimi rwanjye rutavuga ibibi,
ni nde uzawufunga kugira ngo ururimi rwanjye rutanteza urupfu?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.