1Wa rupfu we, kugutekereza bitera inkeke,
bihangayikisha umuntu utunze ibye mu mahoro,
bihangayikisha umuntu utagira icyo yikanga kandi agahirwa muri byose,
bihangayikisha kandi umuntu ukibasha kwinezeza.
2Wa rupfu we, iteka uciye ribereye umuntu w'umutindi utagira imbaraga,
ribereye umusaza washegeshwe no guhangayika,
ribereye umuntu wivumbagatanya utakibasha kwihangana.
3Ntugatinye iteka urupfu ruzagucira,
ujye wibuka abakubanjirije n'abazagukurikira.
4Iryo ni itegeko ry'Uhoraho ku binyamubiri byose.
Kuki wakwanga icyemezo Usumbabyose yafatiye abantu bose?
Wabaho imyaka icumi, ijana cyangwa igihumbi,
ikuzimu ntawe uzita ku myaka wamaze.
Igihano cy'abatubaha Imana(23.24-25)5Abana b'abanyabyaha bateye ishozi,
abo ni bo babana n'abatubaha Imana.
6Umurage w'abana b'abanyabyaha uzayoyoka,
ababakomokaho bazahorana ikimwaro.
7Umubyeyi utubaha Imana azavumwa n'abana be,
bazamuvuma kuko ari we wabakururiye ikimwaro.
8Bazabona ishyano abatubaha Imana,
bazabona ishyano abanze gukurikiza Amategeko y'Usumbabyose.
9Nimuvuka muzaba muvukiye umuvumo,
nimupfa muzawuhabwa ho umurage.
10Ikintu cyose cyavuye mu gitaka kizagisubiramo,
abatubaha Imana na bo bazavumwa kandi barimbuke.
Kuvugwa neza(Imig 10.7; Mubw 7.1; Sir 44.14)11Umubiri w'umuntu ni ubusa,
nyamara urangwa n'ubutungane ntazibagirana.
12Ujye uharanira kuvugwa neza,
koko numara gupfa ni byo bazakwibukiraho.
13Ubuzima bwiza bumara igihe gito,
nyamara kuvugwa neza byo bihoraho.
Ibikwiye gutera isoni(4.20-21; 41.16—42.8)14Bana banjye, mujye mwita ku nyigisho zanjye muzagira amahoro,
ubuhanga buhishe n'umutungo utagaragara,
ibyo byombi bimaze iki?
15Ni byiza ko umuntu ahisha ubupfapfa bwe,
bene uwo aruta uhisha ubuhanga bwe.
16Ngiye kubabwira icyo ntekereza ku bintu bikwiye gutera isoni,
si byiza guterwa isoni na buri kintu cyose,
abantu bose ntibabona ibintu kimwe.
17Dore ibikwiye kubatera isoni:
kwigira ibyomanzi imbere y'ababyeyi,
kuvuga ibinyoma imbere y'abategetsi.
18Gukora ikosa imbere y'abacamanza,
guca ku Mategeko y'Imana imbere y'ikoraniro.
19Guhemuka imbere ya mugenzi wawe cyangwa incuti,
kwiba mu maso y'abaturanyi.
20Kutavuga ukuri kw'Imana no kwica isezerano,
kubura ikinyabupfura ku meza.
21Kutita ku muntu ugusabye,
kutikiriza ugushuhuje.
22Kurangamira umugore w'indaya,
kwirengagiza mwene wanyu.
23Kwiba umutungo wa mugenzi wawe,
kurarikira umugore wa mugenzi wawe.
24Kugirana imishyikirano n'umuja wawe,
kwegera uburiri bwe.
25Kubwira nabi incuti yawe,
kubwira nabi umuntu uhaye,
26gusubiramo ibyo wumvise no kumena ibanga.
27Ibyo bintu bijye bigutera isoni,
bityo abantu bazabikubahira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.