1Nyuma y'ibyo Nahashi umwami w'Abamoni arapfa, umuhungu we Hanuni amusimbura ku ngoma.
2Dawidi aravuga ati: “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, mwitūra ineza se yangiriye.” Nuko yohereza intumwa kugira ngo zifatanye na we mu kababaro gatewe n'urupfu rwa se. Intumwa za Dawidi zigera mu gihugu cy'Abamoni.
3Nyamara abatware b'Abamoni babaza Hanuni bati: “Ese ubona ko Dawidi yarohereje aba bantu kwifatanya nawe mu kababaro, kubera ko yubahaga so? Aho ntibaba baje kugenzura no gutata umurwa kugira ngo bazabone uko bawigarurira?”
4Nuko Hanuni afata intumwa za Dawidi azogosha ubwanwa, imyambaro yazo ayikatira munsi y'urukenyerero, maze arazohereza.
5Dawidi amenye ibyabaye ku bagaragu be, yohereza abantu bo kubasanganira kuko bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami abatumaho ati: “Mugume i Yeriko kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzaba bumaze kumera, maze mubone kugaruka.”
Dawidi atsinda Abamoni n'Abanyasiriya(1 Amateka 19.6-19)6Abamoni babonye ko batumye Dawidi abazinukwa, batuma ku Banyasiriya kugira ngo babashakire abacancuro. I Beti-Rehobu n'i Soba haboneka ibihumbi makumyabiri bagenza amaguru, umwami wa Māka abaha igihumbi, naho i Tobu haboneka ibihumbi cumi na bibiri.
7Dawidi abimenye yohereza Yowabu n'ingabo z'intwari zose bagaba igitero.
8Abamoni na bo barasohoka bashinga ibirindiro ku marembo y'umujyi wabo. Ba Banyasiriya b'i Soba n'ab'i Beti-Rehobu, n'ab'i Tobu n'ab'i Māka bo bari ukwabo ku gasozi.
9Yowabu abonye ko urugamba rumusatiriye imbere n'inyuma, atoranya ingabo z'intwari mu Bisiraheli, kugira ngo zihangane n'Abanyasiriya.
10Ingabo zisigaye azishinga mukuru we Abishayi, kugira ngo zihangane n'Abamoni.
11Yowabu aramubwira ati: “Abanyasiriya nibandusha amaboko untabare, kandi nawe Abamoni nibakurusha amaboko ndagutabara.
12Ukomere turwane kigabo, turwanirire ubwoko bwacu n'imijyi y'Imana yacu. Uhoraho agenze uko ashaka.”
13Yowabu n'ingabo ze basatira Abanyasiriya, maze Abanyasiriya barahunga.
14Abamoni babonye Abanyasiriya bahunze, na bo bahunga ingabo za Abishayi basubira mu mujyi. Yowabu areka kurwanya Abamoni asubira i Yeruzalemu.
15Abanyasiriya babonye ko batsinzwe n'Abisiraheli, bakoranyiriza hamwe ingabo zabo.
16Hadadezeri atumiza ingabo z'Abanyasiriya batuye iburasirazuba hakurya y'uruzi rwa Efurati, zikoranira i Helamu. Izo ngabo zose zifatanyije zari ziyobowe na Shobaki umugaba w'ingabo za Hadadezeri.
17Dawidi abyumvise akoranya ingabo zose z'Abisiraheli, yambuka Yorodani ajya i Helamu. Abanyasiriya bagaba igitero barwana n'ingabo za Dawidi.
18Nuko Abanyasiriya baratsindwa barahunga, Dawidi abicamo ingabo magana arindwi zirwanira mu magare y'intambara, n'izindi ibihumbi mirongo ine zigendera ku mafarasi. Yica na Shobaki umugaba w'ingabo z'Abanyasiriya.
19Nuko abami bose bari bifatanyije na Hadadezeri babonye ko batsinzwe, bagirana amasezerano y'amahoro n'Abisiraheli maze barabayoboka. Kuva ubwo Abanyasiriya ntibongera gutabara Abamoni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.