1Umwami azaba nk'umushibu ushibutse ku gishyitsi cya Yese,
azaba nk'ishami rirumbutse ryameze ku mizi yacyo.
2Mwuka w'Uhoraho azahorana n'uwo mwami,
ni Mwuka utanga ubwenge n'ubushishozi,
ni Mwuka utanga inama n'ubutwari,
ni Mwuka utuma bamenya Uhoraho bakamwubaha.
3Mwuka azatoza uwo mwami kubaha Uhoraho,
uwo mwami ntazaca urubanza ashingiye ku gihagararo,
ntazaruca ashingiye ku mabwire.
4Abatishoboye azabacira imanza zitabera,
abakene bo mu gihugu azabarenganura,
azavuga ijambo abatuye igihugu bahanwe,
abagizi ba nabi azabicisha umwuka wo mu kanwa ke.
5Abantu be azabayoborana ubutungane,
azabayoborana ubudakemwa.
6Isega izaturana n'umwana w'intama,
ingwe izabyagira hamwe n'umwana w'ihene,
inyana n'icyana cy'intare bizarisha hamwe,
umwana muto azabiragira.
7Inka n'ikirura bizarisha hamwe,
inyana n'ibyana by'intare bizabyagira hamwe,
intare izarisha ubwatsi nk'ikimasa.
8Umwana uri ku ibere azakinira ku mwobo w'impiri,
umwana w'incuke azashyira akaboko mu mwobo w'incira.
9Ubugizi bwa nabi cyangwa ubwangizi ntibizarangwa ku musozi w'Uhoraho,
koko isi izuzuzwa kumenya ikuzo ry'Uhoraho,
izaryuzuzwa nk'uko inyanja zisendera amazi.
Itahuka ry'abajyanywe ho iminyago10Ukomoka kuri Yese azaba nk'ibendera ry'ibihugu,
amahanga azamuyoboka,
aho azatura hazahabwa ikuzo.
11Icyo gihe Nyagasani azongera akoreshe ububasha bwe,
azagarura itsinda ry'abo mu bwoko bwe basigaye,
abazaba basigaye muri Ashūru no mu Misiri n'i Patirosi n'i Kushi,
abazaba basigaye muri Elamu no muri Babiloniya,
i Hamati no mu turere twegereye inyanja.
12Azazamura ibendera riburira amahanga,
azayagaragariza ko agiye gukoranya abajyanywe ho iminyago ba Isiraheli,
azakoranya Abayuda abakuye mu mpande enye z'isi.
13Ishyari ry'Abisiraheli rizashira,
abanzi b'u Buyuda ntibazongera kubutera,
Abisiraheli ntibazongera kugirira ishyari Abayuda,
Abayuda na bo ntibazongera gutera Abisiraheli.
14Abayuda n'Abisiraheli bazifatanya batere u Bufilisiti,
bazifatanya batware abantu b'iburasirazuba ho iminyago,
bazatsinda Abedomu n'Abamowabu,
Abamoni na bo bazabayoboka.
15Uhoraho azakamya Inyanja itukura,
azakamya uruzi rwa Efurati akoresheje inkubi y'umuyaga,
bityo azarugabanyamo utugezi turindwi twambukwa n'amaguru.
16Hazaba inzira y'itsinda ry'abasigaye mu bwoko bwe,
abazaba basigaye muri Ashūru.
Ni na ko byagenze ku Bisiraheli ubwo bavaga mu Misiri.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.