13[1] Iryo teka ry'umwami ryari riteye ritya:
“Jyewe Ahashuwerusi umwami ukomeye, ndaramutsa abatware b'ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi, n'abandi bose batuyobotse.
14[2] “Abantu benshi bamara kurengwa kubera icyubahiro bakesha abayobozi babo bakarushaho kwirata.
15[3] Ntibagirira nabi gusa abo dutegeka, ahubwo iyo bamaze kurengwa bagambanira n'abo bakesha icyubahiro.
16[4] Ntibajya bashima ibyiza abantu babagiriye, ahubwo mu bwirasi bwabo bishimira inkozi z'ibibi zibogagiza, bigatuma bibwira ko bashobora guhunga urubanza rw'Imana ibona byose kandi ikanga ikibi.
17[5] Byagaragaye kenshi ko abari ku butegetsi bahaye incuti zabo ubuyobozi, bemera ko zibashuka maze bafatanya na zo kumena amaraso y'intungane, kandi bagateza ibyago bikomeye bidashobora gukira.
18[6] Kubera amayeri n'uburiganya bw'izo ncuti, zakoresheje umutima mwiza w'abo bategetsi zigamije inyungu yazo.
19[7] “Umuntu wese yabona urugero rw'uko gukoresha ubutegetsi nabi, adakurikije amateka yanditswe kera gusa, ahubwo ahereye no ku marorerwa yabaye muri twe muri iyi minsi ishize.
20[8] None rero ndagerageza guteganya kugira ngo mu bihe bizaza, mu bwami bwanjye hazabeho amahoro n'ituze ku bantu bose.
21[9] Ibi bizashoboka duhinduye amwe mu mategeko, kandi imanza izo ari zo zose zitugejejweho tukazica dukurikije ukuri.
22[10] “Urugero twatanga ni urwa Hamani mwene Hamedata ukomoka muri Masedoniya, utagiraga icyo apfana n'Abaperesi. Nyamara namugiriye ubuntu ndamwakira,
23[11] ndamukunda nk'uko nsanzwe nkunda abantu bose, ndetse bigeza n'aho mwita umutegetsi wacu. Namuhaye icyubahiro gitambutse icy'abandi bose, uretse umwami.
24[12] Nyamara ntibyamunyuze, ahubwo yashatse no kunyica kugira ngo afate ubutegetsi.
25[13] Kubera uburyarya bwe n'ishyari, yansabye kwica Moridekayi warokoye ubuzima bwanjye kandi agahora anshyigikiye. Yansabye no kwica Esiteri umwamikazi w'indakemwa ndetse n'Abayahudi bose.
26[14] Koko rero yashatse kumaraho abantu, agamije kwegurira Abanyamasedoniya ubwami bw'Abaperesi.
2715 Nubwo uwo mugome yari agambiriye kwicisha Abayahudi, nasanze atari abagome, ahubwo ari abantu bagengwa n'amategeko aboneye.
28[16] Ni abantu b'Imana nzima, isumbabyose kandi ikomeye, ari yo yakomeje igihugu cyacu kimererwa neza cyane, uhereye igihe cya ba sogokuruza kugeza ubu.
29[17] “None rero muzaba mukoze neza nimutita ku biri muri izo nzandiko za Hamani mwene Hamedata,
30[18] kubera ko yamanitswe hamwe n'umuryango we wose mu marembo ya Shushani. Bityo Imana Umugenga wa byose yamuciriye urumukwiye.
31[19] “Nimumanike kopi z'iri teka ahantu hose hagaragara, mureke Abayahudi babeho bakurikije umuco wabo bwite,
32[20] kandi muzabatabare bashobore guhashya abazaba bagambiriye kubarimbura kuri ya tariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa cumi n'abiri, ari ko Adari.
33[21] Koko rero Imana igenga byose, uwo munsi kurimburwa k'ubwoko bwatoranyijwe yawuhinduye uw'ibyishimo.
34[22] “Namwe rero mujye mwizihiza uwo munsi, uzabe umwe mu minsi mikuru yanyu y'ibyishimo.
35[23] Uhereye ubu no mu gihe kizaza, uwo munsi ujye utwibutsa twebwe n'abadushyigikiye ukurokorwa kwacu, kandi ubere abatugambanira urwibutso rwo kurimbuka kwabo.
36[24] Buri mujyi cyangwa buri gihugu nta kurobanura, aho batazakurikiza ayo mabwiriza, nzabatsembesha icumu n'umuriro nta kubabarira. Nta muntu uzongera kuhagera, ndetse inyamaswa n'ibisiga bizahazinukwa iteka ryose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.