Ezekiyeli 11 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ab'i Yeruzalemu bazahanwa

1Nuko Mwuka aranzamura anjyana ku muryango w'Ingoro y'Uhoraho, aherekera iburasirazuba. Bugufi bw'uwo muryango hari abantu makumyabiri na batanu, muri bo mbonamo uwitwa Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya bari abayobozi ba rubanda.

2Uhoraho arambwira ati:

3“Yewe muntu, aba bantu bagamije gukora ibibi no gutanga inama mbi muri uyu mujyi. Baravuga bati: ‘Igihe cyo kubaka amazu ntikiragera. Uyu mujyi ni nk'inkono iteka, naho twe abawurimo turi nk'inyama.

4Yewe muntu, ngaho bahanurire ubamagane.’ ”

5Nuko Mwuka w'Uhoraho anzaho arambwira ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Mwa Bisiraheli mwe, koko nzi ibyo muvuga n'ibyo mutekereza.

6Mwiciye abantu benshi muri uyu mujyi, amayira yawo muyuzuzamo intumbi.’

7Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Uyu mujyi ni wo nkono, naho intumbi mwawujujemo ni zo nyama. Nyamara mwebwe nzawubameneshamo.

8Mutinya intambara, nyamara ni yo nzabateza. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

9Nzabamenesha muri uyu mujyi mbagabize abanyamahanga, bityo mbahane.

10Nzabatsembesha intambara mbahanire mu gihugu cyanyu, bityo mumenye ko ndi Uhoraho.

11Uyu mujyi ntuzababera nk'inkono iteka, namwe ntimuzaba nk'inyama ziwurimo kuko nzabahanira mu gihugu cyanyu.

12Muzamenya ko ndi Uhoraho, mukaba mwaranze gukurikiza amateka n'amategeko yanjye, nyamara mukigana imigenzo y'amahanga abakikije.’ ”

13Nuko igihe nahanuraga, Pelatiya mwene Benaya arapfa. Mperako nikubita hasi nubamye ndangurura ijwi nti: “Nyagasani Uhoraho, mbese ugiye gutsemba Abisiraheli bose basigaye?”

Abajyanywe ho iminyago batahuka

14Uhoraho arambwira ati:

15“Yewe muntu, abatuye i Yeruzalemu bavuga ibyawe n'iby'abavandimwe bawe na bene wanyu n'Abisiraheli bose muri kumwe bati: ‘Bo bari kure y'Uhoraho, iki gihugu ni twebwe twagihawe ho gakondo.’

16None rero babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Nubwo nabohereye mu mahanga nkabatatanyiriza mu bihugu, icyakora muri iki gihe ndi kumwe na bo muri ibyo bihugu, mbabereye ubuhungiro.’

17“Babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Nzabakoranya mbavane mu mahanga, nzabavana mu bihugu mwatataniyemo mbasubize mu gihugu cya Isiraheli.

18Muzakigarukamo maze mukureho ibizira n'ibiteye ishozi byose bikirimo.

19Nzabahindura bashya mugire ibitekerezo bitunganye. Nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye mbashyiremo umutima uboneye.

20Bityo muzakurikiza amateka yanjye kandi mwitondere Amategeko yanjye. Muzaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yanyu.

21Nyamara abiyeguriye ibizira n'ibiteye ishozi, nzabītura ibihwanye n'imigenzereze yabo.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Ikuzo ry'Uhoraho rivanwa muri Yeruzalemu

22Nuko abakerubi barambura amababa yabo bagurukana n'inziga zari iruhande rwabo, kandi ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli ryarabagiraniraga hejuru yabo.

23Hanyuma ikuzo ry'Uhoraho rivanwa mu mujyi, rijya hejuru y'umusozi uri iburasirazuba bwa Yeruzalemu.

24Mwuka aranzamura anjyana muri Babiloniya, aho abajyanywe ho iminyago bari bari. Ibyo nabyerekwaga na Mwuka w'Imana, maze ibonekerwa rirangirira aho.

25Hanyuma ibyo Uhoraho yanyeretse byose mbitekerereza abajyanywe ho iminyago.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help