1Yuda Makabe na bagenzi be bayobowe na Nyagasani, bigarurira Ingoro n'umurwa wa Yeruzalemu.
2Basenya intambiro abanyamahanga bari barubatse ku karubanda, ndetse n'ahandi hantu hasengerwaga ibigirwamana.
3Bamaze guhumanura Ingoro bubaka n'urundi rutambiro. Hanyuma bakomanya amabuye bayabyaza umuriro, bawucana ku rutambiro maze buba ubwa mbere batambye igitambo kuva mu myaka ibiri. Batwika imibavu bacana n'amatara kandi bamurika imigati yatuwe Imana.
4Ibyo birangiye bikubita hasi bubamye batakambira Nyagasani, kugira ngo atazongera kubateza ibyago nk'ibyo. Icyakora baramutse bongeye kumucumuraho ajye abahana mu rugero, kandi areke kubagabiza abanyamahanga b'abagome batubaha Imana.
5Umunsi abanyamahanga bahumanyijeho Ingoro, ni na wo munsi yahumanuweho, ku itariki ya makumyabiri n'eshanu z'ukwezi kwa Kisilevu.
6Umunsi mukuru bizihije mu byishimo mu minsi umunani, wari nk'iminsi mikuru y'Ingando. Yuda n'abantu be bibukaga ukuntu hari hashize igihe gito bizihirije iminsi mikuru y'Ingando mu misozi, bihishe mu buvumo nk'inyamaswa zo mu ishyamba.
7Ni cyo cyatumye batamiriza amakamba y'iminzenze, bakitwaza n'amashami meza n'imikindo, batangira kuririmba basingiza Imana yatunganyije ihumanurwa ry'Ingoro yayo.
8Hashyirwaho itegekoteka ritowe kandi ryemejwe n'abaturage bose, rivuga ko buri mwaka Abayahudi bose bazajya bizihiza uwo munsi mukuru.
Antiyokusi Ewupatori azungura se9Uko ni ko Antiyokusi bitaga Epifani yapfuye.
10Tugiye noneho kuvuga ibyerekeye Antiyokusi Ewupatori, umuhungu w'uwo mwanzi w'Imana, tubabwire muri make amakuba yakuruwe n'intambara ze.
11Antiyokusi Ewupatori amaze kujya ku ngoma yashyizeho uwitwa Liziya, amugira Minisitiri w'intebe n'umuyobozi w'ikirenga w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati na Fenisiya,
12mu cyimbo cya Putolemeyi bitaga Makironi. Makironi uwo ni we mutware wa mbere wahaye Abayahudi uburenganzira bwabo, abavana mu karengane barimo. Yagerageje kandi kubana na bo mu mahoro.
13Ni yo mpamvu incuti z'umwami zaje kumurega kuri Ewupatori zimushinja ubugambanyi. Na mbere hose kandi bahoraga bamwita umugambanyi. Koko rero Umwami Filometori wa Misiri yari yaramushinze kuyobora Shipure, nyamara atererana icyo kirwa maze yigira ku ruhande rwa Antiyokusi Epifani. Nuko kubera ko yari amaze gutakaza agaciro gakwiranye n'icyubahiro cye, yiyahuza uburozi.
Yuda atsinda ibigo ntamenwa byo muri Idumeya(1 Mak 5.1-8)14Aho Gorigiya amariye kuba umutware wa Idumeya, yashatse ingabo z'abacancuro maze agahora ashakisha uburyo bwose bwo gutera Abayahudi.
15Byongeye kandi abatuye Idumeya bari barigaruriye ibigo ntamenwa bikomeye, bakabuza amahoro Abayahudi. Bakiraga iwabo abantu bose birukanywe i Yeruzalemu, bakabafasha gushoza intambara.
16Yuda na bagenzi be batakambira Imana bayisaba kugira ngo ibarwaneho. Nuko bajya gutera ibigo ntamenwa byo muri Idumeya.
17Bagaba ibitero bikomeye kuri ibyo bigo, birukana abari barinze inkuta zabyo maze bahashinga ibirindiro. Bica abantu bose bahuye na bo, hagwa abantu bagera ku bihumbi makumyabiri.
18Ariko abantu bagera ku bihumbi icyenda bashoboye guhungira mu bigo bibiri ntamenwa bikomeye cyane, bafite ibyangombwa byose bizababeshaho igihe bagoswe.
19Yuda Makabe asiga kuri ibyo bigo ntamenwa Simoni na Yozefu hamwe na Zakayo n'abasirikari bahagije kugira ngo bakomeze bahagote, naho we ajya aho yari akenewe.
20Ariko abasirikari ba Simoni bakundaga amafaranga bemera kugurirwa na bamwe mu bari bagoswe, bakira ibikoroto ibihumbi mirongo irindwi by'ifeza kugira ngo babemerere gucika.
21Yuda amaze kumenya ibyabaye akoranya abakuru b'ingabo ze, abaregera abo bantu baguranye abavandimwe babo ifeza, bakemera gucikisha abanzi babo.
22Yuda yicisha abo bagambanyi, ahita yigarurira ibyo bigo ntamenwa byombi.
23Urwo rugamba aruyoborana ubutwari, ku buryo muri ibyo bigo ntamenwa byombi yahatsinze abantu barenga ibihumbi makumyabiri.
Yuda atsinda Timoteyo akigarurira Gazara24Bukeye Timoteyo wari uherutse gutsindwa n'Abayahudi akoranya ingabo nyinshi z'abanyamahanga, n'abanyamafarasi benshi baturutse muri Aziya. Nuko we n'ingabo bajya mu Buyuda barahigarurira.
25Bari hafi kugerayo Yuda Makabe n'ingabo ze batakambira Imana, biyorera umukungugu mu mutwe kandi bakenyera imyambaro igaragaza akababaro.
26Nuko bikubita hasi bubamye imbere y'urutambiro batakambira Imana, kugira ngo ibagirire impuhwe ibe umwanzi w'abanzi babo, kandi irwanye ababisha babo nk'uko yabisezeranye mu Mategeko yayo.
27Bamaze gusenga bafata intwaro zabo, bava i Yeruzalemu bakora urugendo rurerure, bageze hafi y'umwanzi barahagarara.
28Bukeye izuba rirashe ibitero byombi birasakirana. Abayahudi kugira ngo batsinde bari bizeye ubutwari bwabo, ariko kandi bari bishingikirije cyane cyane kuri Nyagasani kubera icyizere bari bamufitiye. Naho abandi bo bari bashingiye gusa ku burakari bwo kurwana.
29Urugamba rumaze gukomera, abanzi babona mu kirere haturutse abantu batanu bagendera ku mafarasi barabagirana, amafarasi yabo atamirije imikoba y'izahabu, arangaza imbere y'Abayahudi.
30Nuko bashyira Yuda hagati ya babiri muri bo, bamukingira intwaro zabo kugira ngo adakomereka. Barasaga abanzi imyambi inyaruka nk'imirabyo, irabahuma bashya ubwoba maze bakwirwa imishwaro.
31Hapfa abantu ibihumbi makumyabiri na magana atanu bagenza amaguru, na magana atandatu bagendera ku mafarasi.
32Timoteyo ubwe yabashije guhungira ahantu harinzwe bikomeye, ari cyo kigo ntamenwa cy'i Gezeri cyayoborwaga na Kereyasi.
33Yuda n'abantu be bagota icyo kigo ntamenwa iminsi ine, bafite ibyiringiro byo gutsinda.
34Ariko abari bagoswe bari bafitiye icyizere gikomeye umutekano w'aho hantu, ku buryo batahwemye gusuzugura Imana y'Abayahudi no gusukiranya ibitutsi ku babateraga.
35Ku munsi wa gatanu mu gitondo, abasore makumyabiri bo mu ngabo za Yuda barakajwe cyane n'ibyo bitutsi, burira urukuta bafite ubutwari budasanzwe. Bari bafite ubukana nk'ubw'igikÅko, bica uwo bahuye na we wese.
36Abandi na bo baboneraho bazenguruka ikigo ntamenwa, kugira ngo batere abakirimo baturutse mu rundi ruhande. Nuko batwika iminara maze abatukaga Imana bakongoka babona. Abandi bamenagura inzugi, bituma ingabo zari zisigaye zinjira mu mujyi zihita ziwigarurira.
37Timoteyo yari yihishe mu kigega cy'amazi, ariko bamubonye bamwicana n'umuvandimwe we Kereyasi na Apolofane.
38Bamaze kubona iyo ntsinzi, Abayahudi batangira kuririmba basingiza Nyagasani, bamushimira ibyo byiza yagiriye Abisiraheli kandi akabaha no gutsinda.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.