1 Amateka 23 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Dawidi agabanya Abalevi imirimo

1Dawidi ageze mu zabukuru yimika umuhungu we Salomo, aba umwami wa Isiraheli.

2Nuko akoranya abatware bose b'Abisiraheli, kimwe n'abatambyi n'Abalevi.

3Babara Abalevi umwe umwe bahereye ku bafite imyaka mirongo itatu, maze umubare w'abagabo ugera ku bihumbi mirongo itatu n'umunani.

4Dawidi aha Abalevi ibihumbi makumyabiri na bine muri bo inshingano yo kugenzura imirimo y'Ingoro y'Uhoraho, abandi ibihumbi bitandatu abagira abanditsi n'abacamanza.

5Abandi ibihumbi bine abagira abarinzi b'amarembo, abandi ibihumbi bine basigaye abaha inshingano yo gusingiza Uhoraho, bakoresha ibicurangisho yari yarateganyirije uwo murimo.

6Dawidi abagabanyamo amatsinda atatu akurikije bene Levi, ari bo Gerishoni na Kehati na Merari.

7Bene Gerishoni ni Lādani na Shimeyi.

8Bene Lādani ni Yehiyeli na Zetamu na Yoweli.

9Bene Shimeyi ni Shelomoti na Haziyeli na Harani. Abo ni bo bari abakuru b'imiryango ya bene Lādani.

10Bene Shimeyi ni Yahati na Ziza, na Yewushi na Beriya.

11Umukuru yari Yahati, agakurikirwa na Ziza. Yewushi na Beriya ntibabyaye abahungu benshi, bityo babarwa ko ari inzu imwe.

12Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli.

13Bene Amuramu ni Aroni na Musa. Aroni n'abamukomokaho beguriwe burundu imirimo yerekeye ibikoresho byeguriwe Imana. Bagombaga kosereza imibavu imbere y'Uhoraho no kumukorera, no gusabira abantu umugisha mu izina ry'Uhoraho.

14Naho Musa umuntu w'Imana n'abahungu be, babarwa mu muryango wa Levi.

15Bene Musa ni Gerushomu na Eliyezeri.

16Impfura ya Gerushomu ni Shebuweli.

17Eliyezeri yabyaye umuhungu umwe ari we Rehabiya. Ariko Rehabiya we yabyaye abahungu benshi cyane.

18Impfura ya Yiseheri ni Shelomiti.

19Bene Heburoni ni Yeriya na Amariya, na Yahaziyeli na Yekameyamu.

20Bene Uziyeli ni Mika na Ishiya.

21Bene Merari ni Mahili na Mushi. Bene Mahili ni Eleyazari na Kishi.

22Eleyazari yapfuye nta muhungu abyaye, icyakora yasize abakobwa maze bene se wabo ari bo bene Kishi barabarongora.

23Bene Mushi ni Mahili na Ederi na Yeremoti.

24Abo ni bo bakomotse kuri Levi hakurikijwe imiryango yabo. Bari abakuru b'amazu yabo nk'uko babaruwe hakurikijwe amazina yabo. Abari bafite imyaka makumyabiri n'abayirengeje, bari bashinzwe gukora imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho.

25Koko rero Dawidi yari yaravuze ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli yahaye ubwoko bwayo ituze, na we azaba i Yeruzalemu iteka ryose.

26Bityo ntibizaba bikiri ngombwa ko Abalevi bimukana Ihema ry'ibonaniro, cyangwa ibikoresho byo muri ryo.”

27Hakurikijwe amabwiriza ya nyuma ya Dawidi, habaye ibarura ry'Abalevi bahereye ku bafite imyaka makumyabiri.

28Umurimo wabo wari uwo gufasha abakomoka kuri Aroni imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho, n'iyo mu rugo rwayo no mu byumba byayo. Bari bashinzwe kandi no guhumanura ibikoresho byose byeguriwe Imana, no gukora indi mirimo yo mu Ngoro y'Imana:

29kwita ku migati yaturwaga Imana, no gutegura ifu yaturanwaga n'amaturo y'ibinyampeke, no gukora imigati y'amoko yose ari idasembuye ari n'iyokeje, no kugenzura ibipimo by'uburemere n'iby'uburebure.

30Bari bashinzwe guhimbaza no gusingiza Uhoraho buri gitondo na buri mugoroba,

31n'igihe cyose baturaga Uhoraho amaturo ya buri sabato, no mu mboneko z'ukwezi, no ku yindi minsi mikuru. Buri gihe bagombaga gukorera Uhoraho bujuje umubare wategetswe, kandi bakurikije amabwiriza bahawe.

32Bari bashinzwe kwita ku Ihema ry'ibonaniro n'Ingoro, no gufasha abavandimwe babo bakomoka kuri Aroni imirimo yo Ngoro y'Uhoraho

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help