Yobu 9 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yobu aravuga ko Imana imurusha amaboko

1Nuko Yobu aramusubiza ati:

2“Mu by'ukuri nzi ko ari ko biri.

Mbese umuntu yashobora ate kuba intungane imbere y'Imana?

3Iyo umuntu ashatse kujya impaka n'Imana,

mu bibazo igihumbi yayibaza ntiyamusubiza na kimwe.

4Ifite ubwenge buhanitse n'imbaraga zitangaje,

ni nde wayigomekaho akagubwa neza?

5Yimura imisozi itabizi,

iyubikana uburakari.

6Itigisa isi ikayitirimura ku mfatiro zayo,

inkingi zayo zikanyeganyega.

7Itegeka izuba ntirirase,

itwikira inyenyeri ntizimurike.

8Ni yo yonyine yāgūye ijuru,

itegeka imihengeri yo mu nyanja.

9Ni yo yaremye inyenyeri zitwa Ikirura,

yaremye n'izitwa Oriyoni na Puleyadi,

irema n'izo mu kirere cy'amajyepfo.

10Ikora ibikomeye birenze ubwenge bw'abantu,

ibitangaza ikora ntibibarika.

11Iyo inyuze iruhande rwanjye sinyibona,

yaba inyegereye simenye ko ihari.

12Mbese igize icyo inyaga ni nde wayibaza?

Ni nde wayibaza ati: ‘Uragira ibiki?’

13Iyo Imana irakaye ntibyoroshye kwivuguruza,

ihonyorera abafasha ba Rahabe munsi y'ibirenge byayo.

14“None se jye nayisubiza iki?

Nakura he amagambo yo kwiregura?

15Nubwo ndi intungane nta cyo nayisubiza,

nayisaba imbabazi yo mucamanza wanjye.

16Nubwo nayihamagara ikanyitaba,

siniringira yuko yumvise ijwi ryanjye.

17Imponyoza inkubi y'umuyaga ikamvunagura,

ingwizaho ibikomere nta mpamvu.

18Ntimpa agahenge ngo mpumeke,

ahubwo inyongerera umubabaro.

19Nidupima imbaraga ni yo nyirazo,

niyambaje ubutabera ni nde wahangara kuyihamagara?

20Nubwo naba intungane umunwa wanjye uzanshinja,

nubwo naba umunyamurava izampamya icyaha.

21Ndi umunyamurava ariko simbyiyiziho,

ubuzima bwanjye nta cyo bumbwiye.

22Byose ni kimwe ni cyo gituma ngira nti:

‘Intungane n'umugome Imana ibahana kimwe.’

23Iyo intungane ipfuye itunguwe Imana irabiseka.

24Igihugu cyigaruriwe n'abagome,

abacamanza bacyo Imana ibahuma amaso!

Mbese niba atari yo ibikora ni nde wundi?

25“Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha uwiruka,

irahunga nta cyiza insigiye.

26Irihuta cyane nk'amato mu nyanja,

yihuta nka kagoma ikurikiye umuhigo.

27Ndibwira nti: ‘Reka ndeke kuganya,

reka ndeke kugaragaza umubabaro nishime’.

28Imibabaro yanjye intera ubwoba,

koko nzi ko Imana itazambabarira.

29Nzi ko Imana izanshinja icyaha,

kuki nakwiruhiriza ubusa?

30Nubwo nakwiyuhagira amazi y'urubogobogo,

nubwo nakwisukura bihagije,

31Imana yakongera kungaragura mu isayo,

imyambaro yanjye na yo yanzinukwa.

32Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize,

si umuntu ngo nyijyane mu rukiko.

33Icyampa ngo mbone unkiranura na yo,

icyampa ngo mbone udufiteho ububasha twembi,

34yakuraho ibihano yampaye,

yandinda ubukana bwayo buteye ubwoba.

35Icyo gihe navuga ntayishisha,

nzavuga nzi ko ntari uko intekereza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help