1Isabato ishize, ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w'i Magadala na Mariya wundi baza mu museke kureba imva.
2Ako kanya haba umutingito w'isi ukomeye, umumarayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru, araza yigizayo rya buye aryicaraho.
3Yarabagiranaga nk'umurabyo n'imyambaro ye yeraga de.
4Abarinzi bamurabutswe bagira ubwoba bwinshi, bahinda umushyitsi bamera nk'abapfuye.
5Umumarayika abwira abagore ati: “Mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu umwe babambye ku musaraba
6ariko ntari hano, yazutse nk'uko yari yarabivuze. Nimuze murebe aho yari aryamye.
7Noneho mwihute mubwire abigishwa be muti: ‘Yazutse kandi agiye kubategerereza muri Galileya, ni ho muzamusanga.’ Ngubwo ubutumwa nari mbafitiye.”
8Bava ku mva bwangu bafite ubwoba buvanze n'ibyishimo byinshi, biruka bajya kumenyesha abigishwa ba Yezu iyo nkuru.
9Noneho Yezu ahura na bo arababwira ati: “Ndabaramutsa!” Baramwegera bamwikubita imbere, bamufata ibirenge baramuramya.
10Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye muri Galileya, ni ho bazambonera.”
Abarinzi b'imva babeshya11Abagore bakiri mu nzira, bamwe mu basirikari barindaga imva bajya mu mujyi, maze batekerereza abakuru bo mu batambyi ibyari byabaye byose.
12Abo batambyi baterana n'abakuru b'imiryango bajya inama, baha abasirikari amafaranga menshi
13barababwira bati: “Mujye muvuga ko abigishwa be baje nijoro bakamwiba musinziriye.
14Umutegetsi naramuka abimenye, tuzamugusha neza dutume mudakurikiranwa.”
15Abarinzi bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko babwirijwe. Nuko iyo nkuru yamamara mu Bayahudi kugeza na n'ubu.
Yezu atuma abigishwa be(Mk 16.14-18; Lk 24.36-49; Yh 20.19-23; Intu 1.6-8)16Nuko abo bigishwa cumi n'umwe bajya muri Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye.
17Bamubonye baramuramya, ariko bamwe barashidikanya.
18Yezu arabegera arababwira ati: “Nahawe ubushobozi kuri byose mu ijuru no ku isi.
19Nuko rero nimugende muhindure abo mu mahanga yose babe abigishwa banjye, mubabatize mu izina rya Data n'Umwana we na Mwuka Muziranenge,
20mubigishe gukurikiza ibyo nabategetse byose, kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.