2 Amateka 34 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ingoma ya Yosiya(2 Bami 22.1-2; 23.4-20)

1Yosiya yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu.

2Yakoze ibinogeye Uhoraho kandi yitwara neza nka sekuruza Umwami Dawidi nta guteshuka.

Yosiya arwanya gusenga ibigirwamana

3Mu mwaka wa munani Yosiya ari ku ngoma, atangira gushaka Imana ya sekuruza Dawidi akiri muto. Mu mwaka wa cumi n'ibiri ni bwo yatangiye gutunganya u Buyuda na Yeruzalemu, asenya ahasengerwaga, asenya n'inkingi z'ikigirwamanakazi Ashera, n'ibigirwamana biremeye, n'ibindi bigirwamana byacuzwe mu muringa.

4Ategeka ko basenya intabiro za Bāli abahagarikiye, n'ibicaniro boserezagaho imibavu byari hejuru yazo, amenagura inkingi z'ikigirwamanakazi Ashera n'ibigirwamana bibajwe n'ibindi byacuzwe, arabimenagura ivu ryabyo arinyanyagiza ku mva z'abahatambiraga ibitambo.

5Atwikira amagufwa y'abatambyi ku ntambiro zabo, bityo ahumanura u Buyuda na Yeruzalemu.

6Arangije ajya mu mijyi ya Manase n'iya Efurayimu n'iya Simeyoni, ndetse no mu ya Nafutali no mu matongo yari akikije iyo mijyi.

7Asenya intambiro, amenagura n'inkingi z'ikigirwamanakazi Ashera n'ibindi bigirwamana, atemagura n'ibicaniro byose boserezagaho imibavu byari mu gihugu cya Isiraheli. Arangije asubira i Yeruzalemu.

Umutambyi mukuru atahura igitabo cy'Amategeko(2 Bami 23.3-10)

8Mu mwaka wa cumi n'umunani Yosiya ari ku ngoma, amaze guhumanura igihugu n'Ingoro y'Uhoraho, yohereje Shafani mwene Asaliya, na Māseya umutware w'umujyi:, na Yowa mwene Yowahazi umunyamabanga we, kugira ngo basane Ingoro y'Uhoraho Imana ye.

9Basanga Umutambyi mukuru Hilikiya maze bamuha ifeza zigenewe Ingoro y'Imana. Izo feza zari zakiriwe n'Abalevi barinda imiryango, zatanzwe n'Abamanase n'Abefurayimu n'Abisiraheli bose basigaye, n'Abayuda bose n'Ababenyamini, n'abatuye i Yeruzalemu.

10Nuko izo feza bazishyikiriza abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro y'Uhoraho.

11Bityo bahemba ababaji ba za mwikorezi, n'ababubatsi kugira ngo bagure amabuye abaje n'ibiti bya mwikorezi, basane n'andi mazu abami b'u Buyuda batari basannye.

12Abantu bakoranaga umurava umurimo wabo bayobowe n'Abalevi ari bo Yahati na Obadiya bakomoka kuri Merari, na Zekariya na Meshulamu bakomoka kuri Kehati. Abandi Balevi bari abahanga mu gucuranga,

13bayoboraga abikorezi n'abandi bakozi bose, buri muntu mu kazi ke. Mu Balevi hari abanditsi n'abayobozi n'abarinzi.

14Igihe babikuraga amafaranga yagenewe gusana Ingoro y'Uhoraho, umutambyi Hilikiya abona igitabo cy'Amategeko y'Uhoraho, yatanzwe anyujijwe kuri Musa.

15Hilikiya abwira umwanditsi Shafani ati: “Nabonye igitabo cy'Amategeko mu Ngoro y'Uhoraho.” Nuko agishyikiriza Shafani.

16Shafani na we agishyira umwami kandi aramubwira ati: “Ibyo wategetse abagaragu bawe byose ubu barabikora:

17amafaranga yari mu Ngoro y'Uhoraho bayashyikirije abashinzwe imirimo yo gusana.”

18Umwanditsi Shafani yungamo ati: “Umutambyi Hilikiya yanshyikirije iki gitabo.” Nuko Shafani agisomera umwami.

Umwami agisha Hulida inama(2 Bami 22.11-20a)

19Umwami yumvise ibivugwa mu gitabo cy'Amategeko ashishimura imyambaro ye,

20ategeka Hilikiya na Ahikamu mwene Shafani na Abudoni mwene Mika, n'umwanditsi Shafani na Asaya umugaragu w'umwami ati:

21“Nimugende mugishe inama Uhoraho ku bwanjye no ku bw'Abisiraheli n'Abayuda basigaye, ku byerekeye ibivugwa muri iki gitabo kimaze gutahurwa. Koko rero, Uhoraho adufitiye uburakari bukomeye kubera ko ba sogokuruza batumviye ijambo rye, ngo bakurikize ibyanditswe muri iki gitabo byose.”

22Hilikiya n'izindi ntumwa z'umwami bajya ku muhanuzikazi Hulida, wari utuye ahitwa “Intara ya kabiri” ya Yeruzalemu. Umugabo we Shalumu mwene Tikuva mwene Harehasi, ni we wari umubitsi w'imyambaro yo mu Ngoro y'Uhoraho. Izo ntumwa zisobanurira umuhanuzikazi uko ikibazo giteye.

23Umuhanuzikazi aherako arabasubiza ati: “Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: Nimugende mumbwirire uwabatumye muti:

24‘Ngiye guteza aha hantu n'abahatuye icyago gikomeye, nk'uko byanditswe mu gitabo basomeye imbere y'umwami w'u Buyuda.

25Abayuda baranyimūye bosereza imibavu izindi mana, ku buryo ibikorwa byabo byose byandakaje. Ni yo mpamvu nzabarakarira sincururuke.’

26Naho uwo mwami w'u Buyuda wabatumye kungisha inama, mumubwire muti: ‘Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: wumvise amagambo y'icyo gitabo

27wicisha bugufi imbere yanjye, kandi uzirikana mu mutima wawe icyo nteganyirije aha hantu n'abahatuye. Kubera ko washishimuye imyambaro yawe kandi ukarira, ndakumenyesha ko nakumvise.’ Ni jye Uhoraho ubivuze.

28Ni yo mpamvu nzakureka ukisazira neza ugashyingurwa mu mahoro, utarebye amahano ngiye guteza aha hantu n'abahatuye.”

Nuko intumwa zizanira umwami icyo gisubizo.

Yosiya avugurura Isezerano ry'Imana(2 Bami 22.20b—23.3)

29Umwami atumiza abakuru b'imiryango y'u Buyuda n'ab'i Yeruzalemu.

30Nuko arazamuka ajya mu Ngoro y'Uhoraho ari kumwe n'abantu bose bo mu Buyuda n'abaturage b'i Yeruzalemu, n'abatambyi n'Abalevi na rubanda rwose, aboroheje n'abakomeye. Umwami abasomera aranguruye ijwi amagambo yose y'igitabo cy'Isezerano cyatahuwe mu Ngoro y'Uhoraho.

31Ahagarara imbere y'abaturage, asezeranira bushya imbere y'Uhoraho ko azamuyoboka, akitondera amabwiriza ye n'inyigisho ze n'amateka ye abikuye ku mutima, no mu mibereho ye yose. Kwari ukugira ngo asohoze Isezerano nk'uko byanditswe muri icyo gitabo.

32Hanyuma yemeza Ab'i Yeruzalemu n'ab'Ababenyamini iryo Sezerano. Kuva ubwo abatuye i Yeruzalemu bakurikiza Isezerano bagiranye n'Imana ya ba sekuruza.

33Yosiya akuraho ibizira byose byakorerwaga mu ntara zose za Isiraheli, ategeka abantu bose bo muri Isiraheli kuramya Uhoraho Imana yabo. Igihe cyose Yosiya yabayeho, ntibigera bateshuka gukurikira Uhoraho Imana ya ba sekuruza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help